× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Hope Promise yashimangiye ko ari umwamikazi wa Werurwe mu ndirimbo nshya "Holy Spirit" - VIDEO

Category: Artists  »  3 months ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Hope Promise yashimangiye ko ari umwamikazi wa Werurwe mu ndirimbo nshya "Holy Spirit" - VIDEO

Umuramyi Hope Promise utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yongeye guha abakunzi be ikaze mu ndirimbo "Holy Spirity" ashimangira ko adafite gahunda yo gusinziriza abamukunda.

Ni indirimbo yaramaze iminsi ateguje abakunzi be akaba atabatengushye ayisohora mu gihe cyiza cyashyizweho. Ubwo yaganiraga na Paradise, Hope Promise yavuze ko yahisemo kwifashisha iyi ndirimbo mu gutanga ubutumwa bushishikariza abantu kuyoborwa na Mwuka Wera.

Yagize ati: "Iyi ndirimbo nayanditse nyuma yo gusobanukirwa neza akamaro ka Mwuka Wera ku buzima bwanjye". Aha yifashishije ijambo riboneka muri Luka 12:12 rigira riti: "Kuko Umwuka Wera azabigisha ibyo muzaba mukwiriye kuvuga muri uwo mwanya.”

Ni indirimbo ya gatatu Hope Promise asohoye. Ku ikubitiro yasohoye indirimbo "Wastahili Bwana" iri mu rurimi rw’igiswahili Ikaba yaratumye benshi mu bakunzi ba Gospel bamukurira ingofero.

Nyuma y’iyi ndirimbo, yeretse abanyarwanda ko n’Ubwo yavukiye muri Zambia agakurira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ariko kuba ababyeyi be ari abanyarwanda bimuhesha umugabane ku gihugu cy’u Rwanda ndetse ko atazatatira umuco w"Iwabo.

Yahise asohora indirimbo "Amahoro" ikaba yarakunzwe na benshi dore ko yitsaga ku mahoro atangwa n’umwami Yesu Kristo. Ibi byatumye ikundwa n’ababuriye amahoro mu isi y’umwijima. Iyi ndirimbo Holy Spirit imumuritse mu ruhando rw’abaririmbyi bashobora kuririmba mu ndimi zitabarika.

Promise Hope w’imyaka 23 y’amavuko akaba atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akaba asengera mu Itorero Shelter of Life Embassy.

Promise Hope ni uwo guhangwa amaso mu muziki wa Gospel

RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA YA HOPE PROMISE

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.