Mu masaha make ashize ni bwo Healing Worship Ministry (HWM) yashyize hanze indirimbo bise "Ndifuza" yageze hanze ku isaha ya saa mbiri z’ijoro.
Healing Worship Ministry (HWM), yatangiye mu mwaka washize wa 2023, bitangazwa ku mugaragaro ko hashinzwe Healing Worship Ministry hari kuwa 3 Werugwe 2023. HWM igizwe n’abanyamuryango bava mu matorero atandukanye ya gikristu.
Nubwo HWM izwi nkitsinda ry’Abaririmbyi, ariko harimo abanyamuryango benshi batabarizwa mu buririmbyi. lri tsinda rikaba rigizwe n’abaririmbyi barenga 50.
Healing Worship Ministry (HWM) ifite Head Office mu ntara y’Iburasirazuba, mu karere ka Bugesera, umurenge wa Ntarama gusa abaririmbyi bo bafite icyumba bakoreramo imyitozo (Practice room), giherereye mu mujyi wa Kigali, akarere ka Kicukiro, Umurenge wa Kicukiro (Sonatube), akaba arinaho bakorera amasengesho (icyumba cyamasengesho).
Indirimbo yabo ya mbere yagiye hanze kuwa 21 Nyakanga 2023, amajwi n’amashusho (Audio & Video), ndetse ubu bafite Album 1 yitwa "UBWIHISHO" igizwe n’indirimbo 12.
Mu kiganiro na Paradise, Eric Sibomana umuyobozi wa HWM yavuze ko indirimbo nshya basohoye iri kuri Album yabo yitwa "UBWIHISHO".
Yakomeje agira ati: "Uretse kuririmba, hari n’ibindi dukora harimo ivugabutumwa mu buryo bwo kubwiriza mu mihanda ndetse n’ibikorwa by’urukundo bitandukanye (Gusanira no kwishyurira Mutuelle abantu bafite ubushobozi buke; guhugura [Training] urubyiruko mukwiteza imbere, ect....)
Intego dufite ni nyinshi, ariko mwijambo rimwe nabivugamo ni "UKUBAKA IKINYEJENA CYIBONAMO EJO HAZAZA BISHINGIYE KW’IJAMBO RY’IMANA".
Ati "Kandi abakunzi bacu turabasaba gukomeza kubana natwe, badukurikirana ku mbuga zitandukanye ziri kuri Spotify. Iyi Album indirimbo zose ziyigize zose ntizirajya hanze. Turabasaba bagende bakore Subscribe kuri YouTube Channel yacu ya "Healing Worship Ministry" na "Instagram" kugira ngo bazajye badukurikirana buri munsi.
Vuba aha, turimo kubategurira byibuze mu cyumweru, tuzajye dutaramana n’abakunzi bacu Online rimwe cyangwa kabiri mu cyumweru. Tugira n’igitaramo ngaruka kwezi gihoraho, kiba ku cyumweru cya 2 cya buri kwezi. Mu mpera y’umwaka kandi turimo turateganya Concert tuzabibabwira neza mu minsi irimbere".
Iyi ndirimbo "Ndifuza" ije nyuma y’indirimbo ebyiri ziherutse kujya hanze mu byumweru bibiri bishize arizo "Mbega urukundo" ndetse na "Sinzitesha umunezero".