Tim Mahoney uzwi cyane mu gukora amafilime, yagaragaje uburyo Imana igira uruhare mu mateka y’abantu, muri filime nshya yasohoye yise The American Miracle.
Iyo filime igaragaza ibihe bitandukanye mu mateka ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho ibintu byabaye bidasobanutse, bidasanzwe, bifatwa nk’"imirimo y’Imana".
Iyi filime ikubiyemo ubuhamya n’ubusesenguzi bwerekana uko Amerika yagiye ibona ubutabazi mu bihe by’impinduramatwara, intambara n’ibindi bibazo, abenshi bakabyita amahirwe, ariko Mahoney we avuga ko ari ibimenyetso by’uko Imana yabaga iri mu rugendo rw’iri shyanga.
Tim Mahoney yagize ati: “Ni ngombwa ko abantu basubizwa icyizere. Abenshi baribaza niba Imana ikibaho, niba igira icyo ivuze ku buzima bwacu bwa buri munsi, iyi filime isubiza ibyo bibazo.”
Filime yerekana inkuru z’abantu nk’abaperezida n’abayobozi bagize uruhare rukomeye, n’uko bagiye babona ubutabazi mu buryo butangaje. Intego nyamukuru ya Mahoney ni ukwereka abantu ko amateka y’igihugu n’iyobokamana bidakwiye gutandukanywa.
Timothy P. Mahoney ni umuyobozi wa Heroic Pictures, akaba ari na we washinze Thinking Man Films and Media. Azwi cyane kubera amafilime ye nka Patterns of Evidence: Exodus, The Red Sea Miracle, na Journey to Mount Sinai. Filime ye nshya, The American Miracle, igaragaza uburyo Imana yagize uruhare mu mateka ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, igamije kugarura icyizere n’ukwemera mu bantu.