Nyuma y’Iminsi mike asohoye indirimbo "God of Miracles", Aline Gahongayire [Dr. Alga] yavuye imuzi iyi ndirimbo ayigereranya n’umuti wavura indwara nyinshi ndetse ikaba n’urukingo.
Ubu twandika iyi nkuru hashize iminsi 13 umuramyi Aline Gahongayire wafashe mpiri amarangamutima y’abakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bitewe n’ubutumwa bwomora inguma atanga mu ndirimbo ze, yongeye kubakundisha Imana binyuze mu ndirimbo nshya yise "God of Miracles".
Iyi ni imwe mu ndirimbo nziza umukoresha yakumvana n’abakozi be mu gihe hagaragara kudahuza mu kazi bikarangira ibyari amahari bihindutse amahoro bitewe n’uko akenshi ibibazo ahanini biba hagati y’abakozi n’abakoresha bituruka ku musaruro mukeya.
Umusaruro mukeya nawo ukaba intandaro yo kutita ku nshingano kwa bamwe mu bakozi baba bavuye mu cyerecyezo cy’umukoresha bigatuma habaho gutakaza kwizera ko umusaruro wateganyijwe uzagerwaho. Iyi ndirimbo rero yasubizamo morale uwatakaje Imbaraga z’umutima.
Ubwo yaganiraga na Paradise (dushimira cyane kuko muri iyi minsi ari kwifashisha cyane mu kugeza ubutumwa bwiza ku bakunzi be), Aline Gahongayire utazirwa Dr Alga yavuze kuri iyi ndirimbo nziza ikomeje kugaragaza ko uyu muramyi ari ku rwego mpuzamahanga.
Ubwo yabazwaga agace k"iyi ndirimbo yumva yaririmbira umurwayi w’umutima waza amugana amushakaho ubuvuzi bunyuze mu ndirimbo aribyo bita "Music Therapy", yahise aririmba agace kagira kati: "I Know The plan you have for me, not a plan to halm me, but a plan for bringing good, you are the winner of all time". Ushyize mu kinyarwanda, kagira kati: "Nzi ibyo wibwira, ibyo ungambiriyeho sI ibibi ahubwo ni ibyiza".
Abajijwe zimwe mu ndwara eshanu iyi ndirimbo yakiza, yavuze "Agahinda gakabije, Stress, Umujinya n’uburakari, Isereri n’umutima".
Muri iyi ndirimbo hari aho yumvikana ashimangira imbaraga no gukomera k’Uwiteka Imana isumba byose aho agira ati: "You are The God of Miracles, I know the Plan you have for me, You never failed, you are the Winner of all Times".
Aha akaba agamije kumvisha abakunzi be ko yahisemo kwiringira Imana ku bw’imigambi myiza imufiteho, ku bw’Imirimo yayo n’ibitangaza, kwibutsa abantu ko Imana itajya itsindwa ku rugamba ahubwo ko iteka Imana iyo yinjiye mu rugamba irutsinda. Ibi bikwiye gufatwa nk’impamo kuko kuva mu gitabo cy’itangiriro Imana nta rugamba yinjiyemo ngo irutsindwe.
Urugero, ubwo Imana yagabaga igitero ku bantu bo mu isi ya cyera bayigomeye (Igihe cy’umwuzure wa Noa), Imana yatsinze urwo rugamba irimbuza abantu umwuzure ariko Noa ayigiriraho umugisha (itangiriro 6), Imana yongeye kurokora abisiraeli yifashishije ibibindi n’Imuri n’amakondera imbere y’abamidiani (Abacamanza 7:19-20); ndetse n’igihe cya Farawo ku nyanja itukura Imana mu bumana bwayo yambukije abisiraeli inyanja itukura barokoka ingabo za Farawo (Kuva 15:4).
Wowe wabuze ibyiringiro by’ejo hazaza, watakaje imbaraga z’umutima, igihe wumva wenda kwiyahura kubera ibibazo byakurenze, wanyarukira kuri channel ya Aline Gahongayire iri mu mazina ye bwite ukumva iyi ndirimbo "God of Miracles".
Nyuma y’iyi ndirimbo, Aline Gahongayire yatangaje ko adateganya guteza abakunzi be irungu dore ko yatangaje ko mu gihe kitarambiranye azakomeza kubaha izindi ndirimbo nziza ndetse akaba ateganya imishinga myinshi igamije kwamamaza ubutumwa bwiza muri uyu mwaka wa 2024.
Aline Gahongayire afite indirimbo nshya yise "God of Miracles"
RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA "GOD OF MIRACLE"