Nyuma yo gusohora indirimbo "Urufunguzo" yabaye nk’urukingo ku bantu bafite amasezerano yanze gusohora, Tonzi yatangaje ibintu 10 yanga urunuka.
Uwitonze Clementine, uzwi ku izina rya Tonzi, ni izina rikomeje guhesha umuziki wa Gospel icyubahiro, dore ko kuri ubu ateganya kumurika album ya 10 no kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 amaze mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
Umuhamagaro wa Tonzi urihariye, ibi ni byo bituma akorana umuziki imbaraga nk’iza Samusoni umunaziri. Ibi bituma benshi bahorana amatsiko ku buzima bwe bwite. Ku bw’ibyo, Paradise yamubajije ibintu 10 yanga urunuka.
Mu gusubiza iki kibazo, Tonzi yifashishije inshuti ye magara, ari yo mutimanama we. Yagize ati: "Ibintu 10 nanga urunuka ku isi ni: intambara, amakimbirane, akarengane, ubukene, umwanda, ihohoterwa iryo ari ryo ryose, ubujiji, urupfu, ubwibone, gukoresha ububasha ufite ugakandamiza abandi ubabuza uburenganzira bwabo, kuba impunzi... ibi ni byo bihise biza."
Tonzi akomeje imyiteguro yo kumurika igitabo
Nyuma yo gusohora indirimbo “Urufunguzo”, Tonzi yateguje abakunzi be igitabo cya mbere gifitanye isano ya bugufi n’iyi ndirimbo nshya.
Yasobanuye ko kuri iyi nshuro kuba azanye igitabo ari umugisha n’ubuntu bw’Imana yo yamushoboje: “Kuko ni inshuro ya mbere nanditse igitabo cyanjye bwite, ukuyemo igitabo umuntu yandika asoza amasomo. Ni urugendo navuga ko rutari rworoshye kuko ni indi si nisanzemo, kandi nzakomerezamo uko Imana izajya igenda inshoboza.”
Yabwiye abakunzi be ko abahishiye ibyiza byinshi, harimo n’iki gitabo azabamurikira vuba. Abasaba kumuba hafi no kumushyigikira, aboneraho no kubashimira urukundo bamugaragariza iteka bashyigikira umuhamagaro we.
Yanashimiye by’umwihariko itsinda rye n’umuryango we bamufasha umunsi ku wundi kugira ngo abashe gushyira hanze ibihangano bye, abasabira imigisha.
Ubutumwa bukubiye mu ndirimbo “Urufunguzo”
Iyo unyujije amaso mu bitekerezo byatanzwe ku ndirimbo “Urufunguzo”, usanga benshi bahuriza ku ntero “Umuti”. Umwe mu bakunzi ba Tonzi yagiye kuri YouTube ahatanzwe ibitekerezo kuri iyi ndirimbo agira ati: “Tonzi, iyi ndirimbo ni umuti. Turagukunda kandi dushyigikiye impano yawe. Imana ishimwe ko ikubashisha nawe ukayumvira.”
Avuga kuri iyi ndirimbo “Urufunguzo”, akanabihuza n’imvano yo kwifashisha imfunguzo mu kwamamaza iyi ndirimbo, Tonzi yagize ati:
“Imana ni yo muhanzi wa mbere dukomoraho ubuhanzi dukora. Rero ziriya mfunguzo si umutako gusa, ahubwo ni ubutumwa ndetse n’ubuhanuzi ku bana b’Imana. Mbabwira kandi mbibutsa ko Imana yaturemye mu buryo butangaje: kubaho kwa buri wese atari impanuka, ahubwo ari umugambi w’Imana.
Buri wese yavukanye impano ikomeye, arirwo rufunguzo rukomeye rumufasha kwinjira mu masezerano ye. Nk’uko Ijambo ry’Imana ribitubwira neza ngo ‘impano yawe ni yo izakwinjiza i Bwami’, kandi i Bwami ni ahantu hari ubuzima bwiza, umutekano, ubushobozi, amahoro n’ibindi byiza byinshi.
Ubu Bwami ni bwo Imana yaduhaye nk’abana bayo. Yagize iti ‘mbahaye isi muyitegeke, mutware byose nk’abaragwa’, rero kubigeraho ni ukuba ukoresha urufunguzo wahawe.”
Tariki 31 Werurwe 2024 ni bwo Tonzi yamuritse Album ya cyenda yise "Respect" mu gitaramo cy’amateka cyongeye kugarura ku ruhimbi itsinda The Sisters ribarizwamo Tonzi, Aline, Gaby na Phanny. "Respect" ni Album yanditse amateka yo kuba yari ihenze cyane dore ko mu biciro byayo hari harimo no kwishyura Miliyoni y’amanyarwanda (1,000,000 Frw).
Ese Album ya 10 azayita irihe zina? Reka twizere ko azayita "Urufunguzo".
Tonzi ni umwe mu baramyi bazwiho kwambara neza
Tonzi avuga ko mu byo atinya harimo n’ubukene
Tonzi agiye kumurika Album ya 10 ndetse n’igitabo cya mbere
Ryoherwa n’Indirimbo ’’Urufunguzo’’ ya Tonzi