Umuramyi Cubaka Justin ufatwa nk’umwami wa Jazz mu Rwanda agiye kongera gushimangira uburyohe bw’iyi njyana mu gitaramo cyiswe ’’Ukuu Jazz’’.
Mu kiganiro yagiranye na Paradise, uyu muramyi yavuze ko iki gitaramo cyateguwe hagamijwe kwibutsa abakunzi be ko yongeye gukura intwaro mu rwubati agarukana ikivugo mu njyana ye y’umwihariko.
Yagize ati; ’’Nyuma y’igihe abakunzi banjye batambona kuri stage ubu ngarukanye ibintu bishya kandi biryoshye, iki gitaramo kikaba kigamije kwibutsa abantu kuramya Imana mu njyana ya Jazz no kurushaho kwagura iyi njyana’’.
Iki gitaramo kikaba giteganyijwe tariki ya 07-12-2025 kikazabera ahitwa ’’Ora center’’. Amatike yo kwitabira iki gitaramo akaba yarashyizwe ku isoko aho ushobora kugura itike unyuze ku rubuga rwa sinc.events.
Uyu muramyi azataramana na Ukuu Jazz Band. Abifuza kuzitabira iki gitaramo bashobora kugura itike y’amafaranga ibihumbi bitanu ndetse n’iy’ibihumbi icumi.
Cubaka Justin ni umwe mu bahanzi b’abahanga cyane mu muziki wa Gospel. Azwi cyane mu ndirimbo ziganjemo umurya wo muri Jamaica ndetse n’umuziki wo hakurya y’ikiyaga cya Kivu. Azwi cyane mu ndirimbo nka; Nasubili, Vumilia, Tumika n’izindi.
Uyu musore w’intyoza mu gucuranga gitari, asengera mu Itorero rya Evangelical Restoration Church Masoro, akaba acuranga Guitar Solo mu itsinda ryo kuramya nu guhimbaza Imana ryitwa Shekinah Worship Team.
Umuramyi Cubaka Justin umwami w’injyana ya Jazz agiye gutaramana n’abakunzi be