Umuyisilamu yababajwe n’uko umugore we yinjiye mu bukirisitu mu Burengerazuba bwa Uganda, arangije amwima ibyo kurya maze amusiga muri parike y’igihugu ibamo inyamaswa zo mu gasozi.
Sharifa Muhando, ufite imyaka 27, wo mu mujyi wa Kasese, yavuze ko umugabo we yamukubise kandi amara icyumweru cyose atarya ibiryo nyuma yo kumenya ko yizera Kristo. Yakomeje kwizera kwe gusa aguhisha umugabo we, Musa Bwambale, n’abandi bavandimwe nyuma yo kwakira Kristo ku ya 9 Nyakanga 2021.
Yavuze ko ku ya 10 Gicurasi ahagana mu ma saa moya z’umugoroba, Muhando yasengeye mu cyumba cye, asoma Bibiliya ye maze arasinzira.
Muhando yatangarije ikinyamakuru Morning Star News ati: "Ikibabaje ni uko nasize umuryango ufunguye. Umugabo wanjye yagarutse avuye aho yakoraga arampamagara, ariko sinitaba kuko nari nsinziriye cyane. Yakinguye urugi ansangana na Bibiliya yanjye ku gituza. Yahise asakuza ati: "Allah Akbar [Imana niyonkuru]!’ ”
Induru yiryo jambo rimenyerewe gukoreshwa nadjihadiste yaramukanguye “Nagize ubwoba nyuma yo kumubona; yambajije icyo ari cyo. Namushubije ko iki ari igitabo cyera. Muri iryo joro yararakaye, ankubita ambwira ko yampanaga kuba naravuye muri Islamu, kandi ko azahembwa na Jannah [paradizo] na Allah.”
Kuva muri iryo joro yamubujije kurya, akomeza avuga ko nyuma y’iminsi ibiri yamuteye ubwoba ko azamwica aramutse agize uwo abibwira. Yavuze ko ku ya 17 Gicurasi, Bwambale umugabo we yamujyanye muri parike y’umwamikazi Elizabeth hafi.
Muhando yabwiye ikinyamakuru Morning Star News ati: "Umugabo wanjye yavuze ko yagize inzozi za Allah zo kunjyana ahantu." Ati: “Yantwaye mu modoka ye anjugunya muri parike y’umwamikazi Elizabeth kugira ngo ndibwe n’ inyamaswa zo mu gasozi. Gusa naje gutabarwa numupasteri”.
Itegeko Nshinga rya Uganda n’andi mategeko ateganya ubwisanzure bw’amadini, harimo n’uburenganzira bwo kwamamaza ukwemera kwawe no kuva mu kwizera kumwe ukajya mu kundi. Abayisilamu ntibarenze 12 ku ijana by’abatuye Uganda, bakaba batuye cyane mu burasirazuba bw’igihugu.
Source: The Morning Stars