Afite izina, ariko mu rugo iwacu tumwita “Wa mukobwa unyanga kandi sinzi impamvu.” Ese nawe ufite umuntu umeze utyo mu buzima bwawe?
Iyo muri ahantu hahurira abantu benshi, ahora akwirinda, ntiyifuza no kukureba mu maso. Iyo ugerageje kumuganiriza, wumva uburibwe bwo kwangwa budafite impamvu. Ujya wicara, ukibaza icyo wamukoreye gituma akwanze, ariko ukabura igisubizo. Yarakwanze, kandi kugeza n’ubu nturamenya impamvu.
Nemera ko byoroshye kwigunga bitewe no kwangwa. Kenshi dutanga umwanya munini mu mitima yacu kuri wa muntu umwe utadukunda, kurusha benshi batwitayeho. Bibiliya itwigisha gukunda n’abadutoteza no gusengera abanzi bacu (Matayo 5:43-45).
Ni umurongo mwiza cyane, kandi tugomba kuwugenderaho. Ariko wenda ntitwakwita uyu muntu "umwanzi." Ni wa muntu “ugukunda nko kukwanga, kandi nta mpamvu uzi.”
Uyu munsi ndashaka kugusaba kugira indi nzira wanyuramo. Aho guhora ushaka igisubizo cyangwa impamvu yo kwangwa, hindura uko utekereza. Jya utekereza ku bantu bagukunda aho kwibanda ku batagukunda.
Abafilipi 4:8 haravuga ngo: "Ibisigaye bene Data, iby’ukuri byose, ibyo kūbahwa byose, ibyo gukiranuka byose, ibiboneye byose, iby’igikundiro byose n’ibishimwa byose, nihaba hariho ingeso nziza kandi hakabaho ishimwe abe ari byo mwibwira."
Mu yandi magambo: jya utekereza ku byiza aho gutekereza ku bibi, ku byubaka aho kwibanda ku bisenya, ku bakunda aho guheranwa n’abatakwitayeho. Uko utekereza ni ko bizagena uko wiyumva.
Ubushakashatsi bwerekanye ko abantu benshi bagira “negativity bias” — ni ukuvuga ko bagira imyumvire yibanda ku bibi kurusha ibyiza. Impamvu mbi ziba nziremereye kurusha impamvu nziza mu mitekerereze yabo.
Ariko ntidukeneye kubaho dutyo! Dufite ubushobozi bwo gufata izo ntekerezo mbi tukazisimbuza iziza (2 Abakorinto 10:5). Ibyo nibyo bituma dutangira guhindura uburyo dutekerezamo nk’uko bivugwa muri Abaroma 12:2:
"Kandi ntimwishushanye n’ab’iki gihe, ahubwo muhinduke rwose mugize imitima mishya, kugira ngo mumenye neza ibyo Imana ishaka, ari byo byiza bishimwa kandi bitunganye rwose."
Reka duhagarare gato. Fata urupapuro wandikeho. Ntegereje...
Noneho, shushanya circulaire (uruziga). Mu mutima warwo, shushanyamo akadomo gato. None se urabona iki? Abantu benshi baravuga bati: "Ndabona akadomo mu ruziga."
Ni byo, ni ukuri. Ariko icyo nshaka ko ubona, ni urwo rwanya rwose ruri hagati y’uruziga n’akadomo!
Wa mukobwa utagukunda kandi utazi impamvu ni ka kadomo. Ariko urwo rundi rwanya rwose ni abantu bagukunda — harimo na Yesu ubwe. Uyu munsi, twibande ku buso bunini buri aho hatari akadomo, aho kwibanda kuri ko.
Nk’uko Pawulo akomeza abivuga muri Abafilipi 4:9: "Ibyo nabīgishije, ibyo nababwirije, ibyo mwanyumvanye, n’ibyo mwambonanye abe ari byo mukora. Ni bwo Imana itanga amahoro izabana namwe."
Isengesho:
Data wo mu ijuru, ndagushimira ko wampaye abantu bankunda mu buzima bwanjye. Mfasha kutibanda ku bake bacye batankunda, ahubwo nshimire abankunda. Kumenya ko unkunda bihagije. Mu Izina rya Yesu, Amen.
Ese utekereza ko umuntu yahinduka gute mu mutima we, aramutse yibanze ku bantu bamukunda aho kwibanda kuri wa muntu umwe utamwishimiye?
Src: Crossmap.com