Imyaka yawe si imibare gusa! Vuba aha, nujuje imyaka 54. Iyi myaka mirongo itanu n’ine ni igihe Imana yampaye cyo kubaho nyikorera no kuyishimira. Wowe se, ufite imyaka ingahe? Ndagusaba ko watekereza imyaka yawe nk’igihe Imana yakugeneye kugira ngo uyibereho, aho kuyifata nk’imibare gusa.
Nkimara gusuzuma ubuzima bwanjye, nabonye ko umubiri wanjye ushaje buhoro buhoro, ariko umwuka wanjye ukomeza kuvugururwa uko iminsi igenda. Gusaza bidutoza byinshi, cyane cyane ko tuba twibutswa ko tutari Imana. Buri mwaka ushize umenya byinshi kandi ubaho uhanganye n’ukuri ko turi abantu gusa.
1.Ububabare ni ubuzima bwa buri munsi
Yobu yavuze ati: "Iminsi y’umuntu ni mike kandi yuzuye amakuba" (Yobu 14:1). Ibigeragezo bizahora bibaho, ariko Imana ibikoresha kugira ngo itwigishe kuyumvira. Na Yesu yamenye kumvira abikesha imibabaro, natwe ni uko. Reka imibabaro ifite intego y’Imana igerweho mu buzima bwawe bwo ku isi.
2.Kujijinganya ni umufasha mu rugendo
Uko ugenda ukura mu myaka, ni ko ubona ko hari byinshi udasobanukirwa mu buzima. Ahazaza ntihagaragara neza, ariko Imana yarabimenye byose mbere y’uko ubaho. (Zaburi 139:16). N’ubwo ibintu bigutera urujijo, Imana ntitangazwa n’ibikubaho. Niba ukunda Imana, byose bizaguhindurira neza (Abaroma 8:28).
3.Ibyiringiro ni umutoza
Imigani iti: "Wiringire Uwiteka n’umutima wawe wose, We kwishingikiriza ku buhanga bwawe. (Imigani 3:5-6). Niba wiringiye Uwiteka, azakuyobora nk’umutoza mwiza. Umugabo umwe yigeze kumbwira ati: “Niwibura icyo gukora, usabe Imana igusubize. Nuyumvira, izagutuma usa n’ushoboye cyane kurusha uko uri.”
4.Uguhemukirwa ni ubutwari buke
“Isi ishobora kukwihakana, ariko Yesu we ntazigera agucika.” Buri wese azagerwaho n’uguhemukirwa. Ariko ujye wibuka ko abaguhemukira baba mu mfuruka z’umubabaro wawe, nyamara Satani ni we mwanzi nyakuri. Yesu yaje kuduha ubuzima buhebuje (Yohana 10:10). Ntugakurikire ibihe by’umwijima. Shikama mu mugambi w’Imana.
5.Amahoro ni urugendo mu butayu
Caravani ni itsinda ry’abantu barira hamwe mu butayu. Uko ni ko amahoro y’Imana akorana natwe. Amahoro arenze gusobanukirwa. Arinda imitima n’ibitekerezo byacu muri Kristo Yesu (Abafilipi 4:7). Imana itanga amahoro atari nk’ayo isi itanga. N’iyo utari uzi ibizaba, amahoro y’Imana araguhumuriza.
6.Gutsindwa ni igice cy’inkuru
Nk’uko Cory Asbury abivuga: “Gutsindwa si iherezo iyo Data ari aho.” Gutsindwa si igitabo, ni igice gusa [chapter]. Abakiranutsi baragwa inshuro nyinshi, ariko barongera bakabyuka (Imigani 24:16). Igihe uri kumwe na Yesu, gutsindwa si iherezo, ahubwo ni inzira iganisha ku buntu n’impuhwe by’Imana.
7.Intsinzi ntiza mbere, ni iherezo ry’urugendo rukomeye.
Philosophie yanjye ni iyi: “Tangirira hasi, urangize ushize amanga.” N’ubwo benshi batangira neza, 9 kuri 10 ntibasoza neza umurimo w’Imana. Ntukabure ubutwari bwo gukomeza. Uzabona ko warengeje imibare. Imana ikureberaho.
8. Ubwenge ni ingamiya
Kugendera ku ngamiya si ibintu biryoshye, ariko ni uburyo bunoze bwo kwambuka ubutayu. Ubwenge bw’Imana ni bwo bugutwara. Burakomeye kandi bufite agaciro kurusha amabuye y’agaciro. Solomon yabisabye Imana, ati: "Nuko rero, uhe umugaragu wawe umutima ujijutse ngo nshobore gucira abantu bawe imanza, kugira ngo menye gutandukanya ibyiza n’ibibi." Ubwenge bwa Bibiliya ni bwo bwiza. Bukujyana aho wowe ubwawe utakwigeza.
9.Ubudahemuka ni ikamba
Intumwa Pawulo yaravuze ati: “Narwanye intambara nziza, narangije urugendo, nakomeje kwizera. None hasigaye ikamba ry’ubutungane ” (2 Timoteyo 4:7-8). Turi mu irushanwa ryo gushaka ikamba ry’ubugingo. Uzirikane ko buri munsi wabayeho nk’uwa nyuma, kuko rimwe bizaba impamo. Yesu azaguhereza ikamba ati: “Ni byiza, mugaragu mwiza.”
10.Ubuzima bw’iteka ni iherezo
Tegereza iherezo ryiza. Nk’uko William Wallace yabivuze muri filime Braveheart: “Bashobora kunyambura ubuzima, ariko si ubwigenge.” Njye ndavuga nti: “Bashobora kunyambura ubuzima, ariko si ubugingo buhoraho!” Niba ukiriho, ufite intego. Umubiri uzasaza, ariko ubugingo buzahura na Yesu. Iri ni ryo pfundo ry’ubuzima bwa gikristo!
Iyi nkuru turayikesha The Christian Post, ikaba yaranditswe na Kelly Williams, Umuyobozi mukuru akaba n’umwe mu bashinze Itorero Vanguard Church, Colorado Springs, Colorado. Yanditse ibitabo nka The Good Pastor, The Mystery of 23, Friend of Sinners na Real Marriage.