Mani Martin wamamaye mu bikorwa bigendanye n’ubuhanzi butandukanye ndetse no kubushyigikira, yasakuje abamukurikira igisakuzo ariko ku bantu bubaha Imana kucyica ntibyari bigoye.
Iki gisakuzo yagisakuje ku wa 2 Nzeri 2024 yifashishije urukuta rwe rwa Instagram na X agira ati: “Sakwe sakwe! Mu irushanwa wowe uhanganye na nde?”
Mbere y’uko bamusubiza yahise agira ati: “Kimpe ucyumve,” kugira ngo abonereho gutanga umuti ku kibazo kimaze iminsi mu midagaduro yo mu Rwanda, aho usanga abahanzi, abanyamakuru n’abandi bafite aho bahuriye n’imyidagaduro bari mu makimbirane akomeye kandi ahoraho, urugero nka Yago (Nyarwaya Innocent, umunyamakuru akaba n’umuhanzi) watangaje ko hari agatsiko k’abantu bamurwanya.
Mu kwica iki gisakuzo Mani Martin yagize ati: “Mu ryo (irushanwa) ndimo nge mpanganye nanjye ubwange, ngo ndebe ko natera intambwe iruta iy’ejo maze n’ejo nkazatera iruta iya none. Ubu ndi kubona ko kubaho uhanganye n’undi utari wowe byanaduhangara bikanadutanya ari na ko biteranya abo badukunda, maze urwo dukundwa ubwo rukarema urwango nyamara kandi twakabaraze urukundo.”
Kugira ngo igisubizo cy’igisakuzo cye cyumvikane kurushaho nubwo yanyujijemo akavuga ko amagambo ye ashobora no kuba ubusizi, Mani Martin yagize ati: “Bene Imana dusangiye umugisha wo kubaho tutaretse n’uwo kugira ijambo aha hose duhurira tukanahareberwa duhari cyangwa tudahari, tukahabwirirwa ibineza roho n’ibimunga intekerezo, bigahungabanya uyu muntu tureba n’uwo tutareba.”
Mu buryo bwa gisizi abenshi bashimye iki gisakuzo cye kigamije kubanisha neza abantu cyane cyane abakoresha imbuga nkoranyambaga. Umwe muri bo witwa Benimana Domii yagize ati: “Bene Imana ubwo inzira zabo ari amabanga, wenda n’amatwi yabo ni amabango, arabanguye bakumve Mani Martin bitugu bya mukuru.”
Ikintu gishimishije muri iyi minsi kiri kuba ku mbuga nkoranyambaga, ni uko nta muhanzi mu bo kuramya no guhimbaza Imana cyangwa undi uwo ari we wese ufite aho ahuriye no kwamamaza ubutumwa bwiza wabyijanditsemo.
Mu bafitanye amakimbirane, abahemukiye abandi, abahururizwa inzego zishinzwe ubugenzacyaha ku bw’ibyo bashinjwa, ibyo ni byo byibereye ku mbuga nkoranyambaga, aho abasesenguzi bakomeje kugaragaza ko urwango no kubiba amacakubiri;
Ubugambanyi no kudindiza bamwe hagatoneshwa abandi, kwishingikiriza ku bapfumu n’abarozi kugira ngo babone ubwamamare, …ari byo byibereye ku mbuga nkoranyambaga aho guharanira ubumwe n’amahoro nk’uko Mani Martin yabigaragaje.
Mani Martin watangiriye umuziki mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, kuva kera yagiye aharanira amahoro kandi akayashishikariza abatuye Isi binyuze mu bihangano bitandukanye birimo nk’indirmbo yise "Intero y’Amahoro", "Icyo Dupfana" n’zindi nyinshi zari zigamije kwimakaza ubumwe n’amahoro.
Mani Martin azwi mu bihangano bihamagarira abatuye Isi kubana mu mahoro