× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Abakristo bamaganwe muri Turukiya baregeye urukiko rw’iburayi rw’uburenganzira bwa muntu

Category: Amakuru  »  May 2023 »  KEFA Jacques

Abakristo bamaganwe muri Turukiya baregeye urukiko rw'iburayi rw'uburenganzira bwa muntu

Umugore w’Umwongerezakazi yinjiye ku rutonde rw’abakristu batemerewe kwinjira muri Turukiya none ubu aramagana icyemezo cyo kubuza abakristu kujya muri Turikiya.

Uyu mugore yatanze ikirego mu rukiko rw’Uburayi rw’Uburenganzira bwa Muntu, arwanya umuco utemewe n’amategeko wo kubuza abakirisitu n’abamisiyonari b’abanyamahanga kwinjira muri Turkey, bavuga ko bahungabanya umutekano.

Rachel na Mario Zalma babaga muri Turukiya imyaka irenga icumi; ariko, bahatiwe gusubira muri Amerika nyuma yuko abayobozi ba Turkiya bashyize ikirego kuri Mario, “N-82” muri 2019 na Rachel mu 2020, nk’uko byatangajwe n’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu ADF International, usobanura ko iyi code isobanura ko umuntu afatwa nk’"ubangamira umutekano rusange wa rubanda.”

Mu magambo ye, Lidia Rieder ushinzwe amategeko muri ADF International yagize ati: "Turimo gutanga ikirego cya Rachel Zalma imbere ya ECHR kugira ngo duhangane n’ivangura rishingiye kumadini."

Ati: "Turizera ko urukiko ruzabibazwa Türkiye kugira ngo abakirisitu bongere kubaho ubuzima bwabo nta terabwoba ryo toterezwa cyangwa kubuzwa kwinjira mugihugu budasubirwaho."

Abashakanye b’Abakristo bavumbuye ko benshi mu bari bitabiriye inama y’umuryango w’ishyirahamwe ry’amatorero y’abaporotestanti bo muri Turukiya mu 2019 na bo bari bashyizweho kode ya N-82.

Hakaba hari umugabo umwe yabonye ibimenyetso byerekana ko yashyizweho iriya kode nk’uwahungabanya umutekano kuko yitabiriye iyo nama. Mu nyandiko zashyizwe ahagaragara mu gihe cy’iburanisha mu rubanza rwe, ikigo cy’ubutasi cya Turukiya cyagaragaje ko hemejwe ko arwanya umutekano w’igihugu cyabo kuko yari umwe mu banyamuryango bitabiriye iyo nama.

Rieder yagize ati: "Ikibabaje ni uko abategetsi ba Turukiya bakomeje guhungabanya umudendezo w’idini bagerageza guhagarika nkana ubukristo."

Rachel na Mario bombi bamaganye iyo kode ibariho ya N-82 kugeza mu rukiko rw’itegeko nshinga rwa Türkiye, ariko imanza zabo zaranze, bituma basubira gutura muri Amerika.

Mu birori byo ku rwego rwo hejuru by’ “Ubwisanzure bw’amadini muri Türkiya” byabereye mu Nteko ishinga amategeko y’Uburayi mu Kwakira 2022, kuzira akarengane bishingiye ku kwizera byagaragaje ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu ryakozwe na guverinoma ya Turukiya ndetse na sosiyete yibasiye rubanda rugufi rwa gikirisitu muri iki gihugu.

Mario Zalma adutekerereza ku byamubayeho atuye muri Türkiye, yagize ati: “Dukunda igihugu cya Türkiya kandi dushaka gukorera inyungu z’abaturage bacyo. Ntabwo turi ikibazo kuri leta, igihugu, cyangwa imibereho y’abanyaTurukiya. ”

Umubare w’abakristu bo muri Türkiye wagabanutse uva kuri 20% ugera kuri 0.2% by’abaturage mu myaka 100 ishize, nk’uko ADF International yabitangaje, bavuga ko iri gabanuka ryatewe ahanini na guverinoma ya Turukiya ifata nabi abakristu.

Nk’uko byatangajwe na Open Doors, guverinoma ya Turukiya yirukanye byibuze abakozi 60 b’Abakristu b’abanyamahanga n’imiryango yabo hagati ya 2020 na 2022.

Muri Gashyantare 2021, umukirisitu w’umunyakanada akaba n’umunyamerika witwa David Byle yahatiwe kuva muri Turukiya nyuma y’imyaka 19 ahaba kubera umurimo we w’ivugabutumwa maze atanga ikirego.

N’ubwo ibikorwa by’ubumisiyonari byemewe muri Turukiya, abayobozi bavuga ko Byle, umuvugabutumwa wo mu muhanda wari watawe muri yombi akaba yari yarafunzwe mbere, yabangamiraga umutekano rusange warubanda maze binatuma abakristu muri rusange bangirwa kwinjira mu gihugu.

Ikinyamakuru Morning Star News cyatangaje inkuru mu 2021, kivuga ku kibazo cy’umupasitori w’Ubudage nawe waje kwirukanwa azira ivugabutumwa..

MSN ikurikirana iritotezo rya gikirisitu yongeyeho ko nyuma yo kugerageza guhirika ubutegetsi mu mpeshyi ya 2016, guverinoma ya Perezida Recep Tayyip Erdogan yibasiye abakristu baketsweho ko bashobora kuba bari inyuma yuwo mugambi mubisha.

Ati: “Erdogan n’ishyaka rye ry’ubutabera n’iterambere kandi bifatanije n’abenegihugu b’Abanyaturukiya bamaze igihe kinini babona abakirisitu nkabagambanyi bashishikajwe no gutesha agaciro Turukiya ndetse na ’Manifest Destiny’ yo muri Turukiya no mu burasirazuba bwo hagati no mu Burayi, bakurikiza idini rya Islamu.”

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.