Kuri uyu munsi wa Gatanu wa mbere w’umwaka wa 2024, ku itariki ya 5 Mutarama, umuhanzikazi Vumilia uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yasohoye indirimbo amaze iminsi ateguza abakunzi be yitwa “Izahabu”.
Vumilia yavuze ko iyi ndirimbo yavuze ko ayitezemo umusaruro ufatika bitewe n’aho igitekerezo cyo kuyandika cyavuye. Yagize ati: "Igitekerezo cyo kwandika iyi ndirimbo cyakomotse muri njye indani! Hari ibibazo nibajije birangora mu mutima bimbana byinshi, ndibaza ndakomeza ndibaza, umutima wanjye urahababarira, kandi ntafite icyo nabikoraho.
Muri uko kwibaza birangira ntangiye kuririmba nti "Yumva umutima wange n’iyo ntabasha gusohora ijambo, asobanukirwa interuro zanditse mu bitonyanga by’amarira, iyo nsuhuza umutima amenya ijambo mvuze, iyo ndeba imbere nkareba inyuma ngaheba na bwo amenya icyo mvuga, areba mu nguni z’umutima akamenya icyo nibwiraaa".
Iki ni igitero cya mbere cyayo. Yayiririmbye neza cyane ku buryo uri kurangiza kucyumva watwawe, ugashiduka yose irangiye. Ifite amashusho meza cyane abereye ijisho, uretse ko indirimbo yo ari nziza kurushaho.
Iyi ndirimbo igisohoka yasamiwe hejuru n’abakunda indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana by’umwihariko abakunzi b’uyu muhanzikazi Vumilia, kuko iri mu za mbere zisohotse mu ntangiriro z’umwaka kandi abantu baba bifuza ibigezweho uko umunsi ushira undi ukaza. Wabibonera mu bihumbi by’abamaze kuyireba mu masaha make imaze isohotse, n’abandi amagana batanze ibitekerezo bavuga uburyo yabafashije kwegera Imana.
Ni iya mbere uyu muhanzikazi Vumilia asohoye muri uyu mwaka ariko mu myaka yashize yari yarasohoye n’izindi nyinshi zatumye amenyekana. Vumilia Mfitimana, ni umuramyi ugezweho mu Badivantiste b’Umunsi wa Karindwi (SDA) aho atumirwa mu bitaramo hafi ya byose by’abaririmbyi bo muri iri torero, akaba anaherutse gutumirwa hanze y’u Rwanda mu gihugu cy’u Burundi.
Yize ibijyanye n’uburezi muri Kaminuza ya UTAB, amaze gukora indirimbo 25 akaba aherutse gusohora indirimbo yitwa "Kuri buri segonda". Mu minsi ishize ubwo yabazwaga indirimbo ye akunda kurusha izindi zose yagize ati: "Ni iyitwa "Nyigisha" (Abenshi bakunze kuyita numpa umugisha Yesu ujye unyibutsa gushima)".
Indirimbo ye ya mbere yageze hanze mu mwaka wa 2020 yitwa "Izabukuru", gusa nyuma yayo yakomeje kuruhura imitima mu ndirimbo nka "Ibaga nta kinya", "Nzahura", "Winshengabaza", "Mwami wanjye", "Nibo", "Impanda y’Imana" n’izindi nyinshi.
Uko umunsi ushira undi ukaza, umwaka ugashira undi ukaza, umuhanzi na we ni ko agenda ahindura imikorere, ikava ku rwego rwiza ikajya ku rwiza cyane. Nk’uko uyu muhanzikazi Vumilia yabigenje, iyi ndirimbo "Izahabu" ifite umwihariko uyitandukanya n’izindi yakoze mbere. Wabimenya uyumvise nka gatatu uyisubiramo.
Ukirangiza kuyumva uhita umurakarira ariko ukabikora wishimye kuko uba uvuga uti ‘kuki yatinze gusohora indirimbo nziza nk’iyi?’
RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA YA VUMILIYA YITWA "IZAHABU"