Pastor Desire Habyarimana aherutse gutangaza ko hari abantu bafite amaterefoni yuzuyemo ibikorwa by’urukozasoni, bikaba bivuze ko izi terefoni zidahimbaza Imana, ndetse n’abazikoresha badashobora kunezeza Imana.
Ibi yabitangaje mu gitaramo"Taste of Heaven" cy’umuramyi Dominic Ashimwe.
Abefeso 6:13 "Nuko rero mutware intwaro zose z’Imana, kugira ngo mubashe gukomera ku munsi mubi, kandi murangije byose mubashe guhagarara mudatsinzwe.
Ubundi bisanzwe bimenyerewe ko umukristo agomba kwitwaza intwaro zose z’Umwuka, zimufasha guhangana n’umwanzi satani. Izi ntwaro zigaragara mu gitabo cy’abefeso 6:13
"Nuko rero mutware intwaro zose z’Imana, kugira ngo mubashe gukomera ku munsi mubi, kandi murangije byose mubashe guhagarara mudatsinzwe. Izi ntwaro nizo Umukristo akwiye kwambara kugirango atsinde ubukana bw’Umwanzi satani".
1.Ukuri
2.Gukiranuka
3.Inkweto (Ubutumwa bwiza)
4.Kwizera
5.Agakiza
6.Ijambo ry’Imana
7.Gusengesha Umwuka
Aha Past Desire Habyarimana yagaragaje ko hari ababyirengagiza, ahubwo bakibera mu mirimo y’umwijima bakibera mu bikorwa by’urukozasoni, birimo ubusambanyi ndetse no gutunga muri terefoni zabo amafirimi y’ubusambanyi.
Nyamara umuririmbyi wa 115 mu gitero cya 2 kivuga kiti "Ibyo ntunze nanjye ubwanjye, ni iby’uwo mucunguzi.
Bishatse kuvuga ko umu Kristo akwiye gutunga ibyo umwami Imana ashima. Twebwe ubwacu, imibiri yacu, ingingo zacu ndetse n’ibyo dutunze (ubwo na Terefoni zirimo) bikwiye kuba ibihesha Imana icyubahiro.