Avuga ku ngorane yahuriye nazo mu rugendo rw’ivugabutumwa, Bosco Nshuti yavuze ko hari igihe yatumirwaga mu gitaramo arwaye akihangana akitabira ubutumire, gusa yagera ku ruhimbi Kristo akamuhagararaho.
Ese ibi nabyo tubyite imvune z’abahanzi??
Mu minsi Ishize mu nkuru yanditswe n’ikinyamakuru cya Paradise, byavuzwe ko umuramyi Israel Mbonyi aherutse kurwara bikomeye we na band ye kugeza ubwo ajya kwivuriza mu gihugu cy’u Bubirigi gusa ku bw’amahirwe Imana imugarurira ubuzima.
Abantu bazwi barimo abaramyi usanga bajya bahura n’uburwayi gusa bukagirwa ubwiru mu rwego rwo kudakura umutima abakunzi babo cyangwa se hagamijwe kudahungabanya imishinga baba bafite imbere.
Bosco Nshuti yavuze ko nawe hari ubwo ajya ahura n’uburwayi habura iminsi mike cyangwa amasaha ngo yitabire igitaramo. Yagize ati: "Hari aho byageraga nkumva ndarwaye, gusa Kristo akanyimana agahagararana najye .
Pawulo nawe hari aho yavuze ku ngorane yahuye nazo mu murimo w’Imana. 2 Abakorinto 11:23 "Si abakozi ba Kristo bagabura ibye? (Noneho ndavuga nk’umusazi), ndabarusha. Mbarusha mu mihati, mbarusha gushyirwa mu mazu y’imbohe, mbarusha cyane gukubitwa birenze urugero: kenshi nari mu kaga k’urupfu."
Yakomeje agaragaza amwe muri ayo makuba. 2 Abakorinto 11:26 "Nari mu ngendo kenshi, mu kaga gatewe n’inzuzi, mu kaga gatewe n’abambuzi, mu kaga gatewe na bene wacu, mu kaga gatewe n’abapagani, mu kaga ko mu midugudu, mu kaga ko mu butayu, mu kaga ko mu nyanja, mu kaga ko muri bene Data b’ibinyoma.
2 Abakorinto 11:27 "Mu miruho n’imihati. Mba maso kenshi, ngira inzara n’inyota, nirirwa ubusa kenshi, nicwa n’imbeho, nambara ubusa".
Kwitabira ibitaramo by’abahanzi: Kubatiza amaboko no kubahanagura amarira.
Gukora indirimbo ku giciro cyo hejuru, ibikorwa byo kuzamamaza ngo ubutumwa bugere kure, gukodesha salle ku giciro cyo hejuru, gufata imyenda y’amabanki ngo ibintu bigende neza, sonolization ihenze, kubona abacuranzi bari ku rwego rwo hejuru bisaba imbaraga. Ni muri urwo rwego buri muhanzi ufite igitaramo aba akwiye gushyigikirwa kugira ngo nibura azabashe kugaruza amafaranga yakoreshejwe.
Mu gitaramo "Unconditional love live concert kizaba kuwa 13 Nyakanga 2025 muri Camp Kigali byitezwe ko ari kimwe mu bitaramo bizaba bihenze binateguye ku rwego rwo hejuru. Ibi birasaba abakunzi ba Gospel kuzashyigikira uyu muramyi urimo gukorana imbaraga zidasanzwe.
Amatike yo kwinjira muri unconditional love live concert yamaze kugera hanze, akaba ari kuboneka ku rubuga rwe www.bosconshuti.com. Itike yo mu bwoko bwa Bronze iragura 5,000 Frw, iyo mu bwoko bwa Golden iragura 10,000 Frw, iyo mu bwoko bwa Silver ireagura 20,000 Frw, naho Platinum iragura 25,000 Frw. Ni mu gihe ameza [Table] y’abantu 8 igura 200,000 Frw.
Si aha gusa, kuko kuri ubu aya matike ari no kuboneka mu Mujyi wa Kigali ahakorera inyarwanda.com mu nyubako ya La Bonne Adresse, mu mujyi no ku Kisimenti kuri Samsung 250, Air Watch hafi ya Simba yo mu mujyi, Sinza Coffe ku Kinamba cya Gisozi, no kuri Camellia zitandukanye harimo iyo kwa Makuza, kuri CHIC no mu Kisimenti.