Irushanwa rya RSW Talent Hunt rigeze aharyoshye kuko hagiye kumenyekana abazajya kuri Final y’iri rushanwa.
Kuwa Gatandatu tarik 17 Kamena 2023 ni bwo hazaba Semi Final ni ukuvuga kimwe cya kabiri cy’irushnwa RSW Talent Hunt 2023 riri kuba ku nshuro ya mbere. Abazahiga abandi muri Semi Final, bazahita babona itike yo kuzahatana kuri FINAL y’iri rushanwa.
Semi Final y’iri rushanwa izabera kuri Salle Polyvalente UWOBA Kimironko kuri Zeraphat Holy Church. Ni kuwa Gatandatu w’iki cyumweru kuva saa tatu za mu gitondo. Kwinjira ni ubuntu ku bantu bose bifuza kureba impano nshya ziri kurabagirana mu muziki wa Gospel.
Paradise.rw isanzwe iri mu bafatanyabikorwa b’iri rushanwa (Reba kuri Affiche), yabashije kumenya amakuru atariho ivumbi, avuga ko abazahiga abandi muri iki cyiciro cya 1/2, bazahita babona itike yo kujya kuri FINAL, kandi bazarara bamenyekanye kuri uwo munsi.
Amakuru dufite avuga ko abanyempano bagera kuri 90 ari bo bageze kuri Semi Final. Buri munyempano azahabwa iminota itatu itarenga harimo kwibwira abagize Akanama Nkemurampaka no kuririmba. Umuramyi David Kega n’umunyamakuru wa OTv akaba n’umuhanzi Eddie Mico ni bamwe mu bazaba bagize Akanama Nkemurampaka.
RSW Talent Hunt ni irushanwa ryateguwe na Rise and Shine World Ministries iyoborwa na Bishop Justin Alain utuye muri Australia, umugabo ufitiye ishyaka Gospel nyarwanda ndetse n’inyota yo kuyigeza mu bushorishori. Twabibutsa ko iri rushanwa rizahemba Miliyoni 10 Frw.