× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

HM Africa yafashije abakristo kuryoherwa na Noheli mu majwi aryoshye nk’ubuki

Category: Artists  »  December 2024 »  Jean D’Amour Habiyakare

HM Africa yafashije abakristo kuryoherwa na Noheli mu majwi aryoshye nk'ubuki

Itsinda rya Heavenly Melodies Africa (HM Afurika) ryatangijwe na Nzeyimana Fabrice uzwi nka Fabrice, ryatumye Noheri ibera nziza abantu babarirwa mu bihumbi bamaze kumva indirimbo zijyanye na Noheri bashyize ku muyoboro wabo wa HM Africa.

Nk’uko izina ryabo riri, baririmba nk’abavuye mu ijuru, dore ko ari ho bizwi ko abamarayika baho baririmba neza cyane, kuko baba baririmbira Imana ishobora byose. Fabrice Nzeyimana, Maya Nzeyimana (umugore we) n’itsinda ryabo na bo bise Heavenly Melodies, cyangwa injyana zo mu ijuru, bongeraho Africa kuko ari ho babarizwa.

Ku wa 23 Ukuboza 2024 habura iminsi ibiri gusa ngo iya 25 Ukuboza igere, bashyize ku muyoboro wabo indirimbo ziririmbwe neza mu majwi yabo aryoheye amatwi. Indirimbo baririmbye zirimo izi zikurikira: Angels we Have Heard on High, Joy to the World, Hark! The Herald Angels Sing, God Rest ye n’izindi.

Zose ni zimwe mu zicurangwa ku mateleviziyo, ku maradiyo no mu nsengero zimwe na zimwe ku munsi wa Noheri. Fabrice Nzeyimana washinze kandi uyoboye HM Africa (Heavenly Melodies Africa), ni Umurundi utuye mu Rwanda, akaba aririmbana n’umugore we Maya Nzeyimana n’abandi bake bakoresha nka korali.

Yagize ati: “Izi ni indirimbo nziza zigera ku mutima zigendanye na Noheri. Fatanya natwe kwizihiza Noheri turirimbane izi ndirimbo.”

We n’abagize HM Africa basoje bifuriza buri wese kugira umutima mwiza w’urukundo kandi akagira ibyishimo biturutse ku mwuka wa Noheri, no kugira Noheri Nziza n’Umwaka Mushya Muhire wa 2025.

Fabrice na Maya bamamaye cyane mu ndirimbo yitwa Muremyi w’Isi. Ni imwe mu zakunzwe ku rwego rwo hejuru haba mu Burundi no mu Rwanda.

Ni abakirisitu kuri CLA (Christian Life Assembly) i Nyarutarama ndetse Fabrice ni n’umucuranzi ukomeye muri iri torero. Bavuka mu Burundi ariko bakaba bakorera umuziki wabo mu Rwanda.

Bakunze gutegura umugoroba wo kuramya ubanziriza inama y’iminsi itatu yiswe ‘Over Flow Africa Conference’ itegurwa n’itsinda rikorera mu bihugu birimo Kenya, Uganda, u Burundi n’u Rwanda Heavenly Melodies Africa (aha habarizwamo Fabrice na Maya) igamije guhuriza hamwe abaramyi batandukanye mu kurushaho kwimakaza ubwami bwo guhimbaza butajegajega.
FATANYA NA BO KURAMYA KURI IYI NOHERI

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.