× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

"HBD to my honey" - Madamu Jeannette Kagame yifurije Perezida Kagame isabukuru nziza mu magambo asize umunyu

Category: Love  »  October 2022 »  Editor

"HBD to my honey" - Madamu Jeannette Kagame yifurije Perezida Kagame isabukuru nziza mu magambo asize umunyu

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, arizihiza isabukuru y’imyaka 65 y’amavuko kuri uyu wa 23 Ukwakira 2022. Umufasha we Madamu Jeannette Kagame yifatanyije nawe kuri uyu munsi ukomeye mu buzima bwe.

Mu minota micye ishize, Madamu Jeannette Kagame yifashishije urukuta rwe rwa Instagram, yifuriza umutware we isabukuru nziza y’amavuko mu magambo asize umunyu. Yanditse ko Perezida Kagame ari ubuki bwe.

Yagize ati "Isabukuru nziza y’amavuko ku rukundo rwanjye [ubuki bwanjye]. Ubuzima hamwe nawe bukomeza kuba bwiza buri mwaka. Uhora untera ishema buri gihe. Ndagukunda".

Perezida Paul Kagame yujuje imyaka 65 y’amavuko kuko yabonye izuba kuwa 23 Ukwakira 1957. Ni bucura mu muryango w’abana 6. Se yitwaga Deogratias Rutagambwa wari umunyamuryango w’Umwami Mutara III Rudahigwa, nyina akaba yaritwaga Asteria Rutagambwa nawe wari ufitanye isano ya hafi n’Umwamikazi wa nyuma w’u Rwanda, Rosalia Gicanda.

Yashakanye na Jeannette Kagame mu mwaka wa 1989, bafitanye abana 4 abahungu batatu n’umukobwa umwe. Paul Kagame kugeza ubu afite abuzukuru babiri bavuka ku buheta bwe bw’umukobwa witwa Ange Kagame washyingiranwe na Bertrand Ndengeyingoma mu 2020. 

Paul Kagame yageze mu gihugu cya Uganda mu mwaka wa 1962 ahunganye n’umuryango we bahunze itotezwa, ihohoterwa n’ibindi binyuranye byakorwaga n’abahutu bari bararenzwe n’urwango batifuzaga ko umututsi yabaho atekanye mu gihugu cye cy’u Rwanda.

Yakuze nk’abandi bana ariko akaba umuhanga cyane aho yize hose, kandi intumbero yari iyo kuzagarura abanyarwanda bari barahejwe imyaka myinshi mu gihugu cyabo cy’u Rwanda.

Ibi byatumye mu mwaka wa 1979 yinjira mu gisirikare yanaherewemo imyitozo mu ishuri rya CGSC ryo muri Leta ya Kansas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ryabonye izuba mu 1881.

Mu myaka ya za 1980, Paul Kagame ari mu basirikare barwanije Leta y’igitugu ya Obote wayoboye Uganda, barayitsinda bimika Yoweli Kaguta Museveni ku butegetsi, Paul Kagame ahita ahabwa inshingano zikomeye zo kuyobora urwego rw’ubutasi rw’igisirikare cya Uganda, hari mu mwaka wa 1986.

Kagame yaje kuyobora urugamba rwo kubohora igihugu cy’u Rwanda nk’uko yari yarakomeje kubyitoza mu myaka ya 1977 na 1978 asura bucece u Rwanda yirengagije ko yatabwa muri yombi nk’umututsi wari impunzi kandi w’umusore ufite imbaraga, nyamara urukundo yari afitiye igihugu n’umuhate wo kurugarukamo ntibyabashaga gutuma atuza.

Nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, Paul Kagame kuba Visi Perezida w’u Rwanda guhera muri uwo mwaka kugera muri 2000 akaba ari inshingano yafatanyaga no kuba Minisitiri w’Ingabo, maze kuwa 22 Mata 2000 arahirira inshingano zo kuba Perezida w’igihugu cy’u Rwanda.

Imibereho ya Paul Kagame iratangaje nk’uko nawe ubwe atangaje ugereranije n’ibihe bikomeye igihugu cy’u Rwanda cyanyuzemo kuva abakoroni bagera mu Rwanda by’umwihariko kuva mu 1959 ubwo yari afite imyaka iyingayinga 2 kugeza uyu munsi aho yagaruye ituze mu banyarwanda, bakaba babanye mu mahoro n’umutekano aho buri umwe ikimuraje ishinga ari iterambere rye n’iry’igihugu nta vanguramoko, u Rwanda ari nyabagendwa.

Isabukuru nziza kuri Perezida Kagame

Perezida Kagame na Jeannette Kagame barushinze mu 1989

Perezida Kagame hamwe n’umuryango we

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.