Ubusanzwe "Igitambo ni iki ?"
Igitambo ni ikintu cyose mu byo Imana yaguhaye uhitamo kuyisubiza nk’ituro. Ni ikimenyetso cyo gushima uwaguhaye ibyo ufite. Igitambo cyatangwaga nk’ishimwe (kuba amahoro, icyacumi n’umuganura), guhigura umuhigo, umutima ukunze, impongano y’ibyaha [Abalewi 1-8].
Mu gihe cyacu ntidutamba amatungo nk’uko Abisirayeli babigenzaga mu gihe cya mbere yo kuza kwa Kristo, ariko natwe igitambo kiracyatangwa. Kristo yatubereye igitambo cy’ibyaha kuko muri we ari ho kubabarirwa ibyaha twabiherewe.
Ariko turacyafite ibyo gushimira Imana, turacyagira imihigo ku Mana, dufite imitima ikunze idutera kugira ibyo twaha cyangwa twakorera Imana. Ibyo byose bigomba gukorwa mu buryo butuma twemerwa, butuma igitambo cyacu gishimwa n’Imana kuko ni yo byose tuyiha cyangwa tuyikorera.
Ibintu 5 bituma igitambo cy’umuntu cyemerwa kigashimwa imbere y’Imana:
1. KUBA GITANZWE BIVUYE KU MUTIMA UKUNZE, BIKORANYWE UBUSHAKE NTA GAHATO; BITAVA MU BWOBA (UMUTIMA UKUNZE).
“Nawe Salomo mwana wanjye, umenye Imana ya so, ujye uyikorera n’umutima utunganye kandi ukunze, kuko Uwiteka agenzura imitima yose, akamenya ibyo imitima yibwira byose, numushaka uzamubona, ariko numureka azaguca iteka ryose.” (1 Ngoma 28:9)
“Ujye uziriririza Uwiteka Imana yawe umunsi mukuru ukurikira ayo masabato uko ari arindwi, uwuziririsha gutura amaturo umutima ukunze uguturisha, ahwanye n’uko Uwiteka Imana yawe yaguhaye umugisha.” (Gutegeka kwa Kabiri 16:10).
Uwiteka ntareba ingano y’ibyo dutanga, byinshi cyangwa bike, areba cyane umutima byaturutseho. Niyo mpamvu ituro ryose waturana umutima udakunze ritatuma wemerwa imbere y’Imana.
Iridaturutse ku mutima ukunze ribamo kwihimbaza aho guhimbaza Imana cyangwa gushimisha abantu aho gushimisha Imana. Ibyo Imana irabyanga kuko ariyo gusa ikwiriye guhimbazwa no gushimwa.
2. GITANZWE MU BURYO BUJYANYE N’UKO IMANA ISHAKA, BIRI MU BUSHAKE BW’IMANA
Ibitambo byagiraga amabwiriza abigenga yagombaga gukurikizwa. Hari ayarebaga abatambyi by’umwihariko n’ayarebaga Abisirayeli muri rusange bazanaga ibigambo. Amwe muri yo ni aya:
“Umuriro wake ku gicaniro urudaca, ntugasinzire.” (Lev 6:6)
“Ituro ry’ifu ryose ujye urishyiramo umunyu, ntukemere ko ituro ry’ifu utura ribura umunyu, ari wo kimenyetso cy’isezerano ry’Imana yawe. Amaturo yawe yose n’ibitambo byawe byose ujye ubitambana n’umunyu.” (Lev 2:13).
Ibitambo byatambwaga n’abatambyi bo mu muryango wa Aroni, Abalewi muri rusange bari baratorewe imirimo yose yo mu ihema ry’Imana no gufasha abatambyi. Undi wese utari uwo muri uwo muryango ntabwo yabaga abyemerewe. [Kubara 8:18-19; Gutegeka kwa Kabiri 21:5].
Iyo byakorwaga ukundi Imana ntiyabishimaga habe no kwishimira uwabizanye cyangwa uwabitambye w’umutambyi. Urugero ni Nadabu na Abihu bene Aroni baguye imbere y’Uwiteka bazira gukoresha umuriro udakwiriye mukosezereza Uwiteka imibavu.
Uwiteka niwe wari warabategetse umuriro ukwiye ku gicaniro uko ugomba kuba umeze. Umunsi umwe babirengaho bakora ibindi, barahagwa. [Abalewi 1:7; 10:1-2]. Hari na Sawuli wazize gutamba ibitambo kandi atari umutambyi cg ngo Uwiteka abe yabimwemereye nubwo yari yasigiwe kuba Umwami. [1 Sam 9:17; 13:8-14].
Ikintu cyose gikorewe hanze y’ubushake bw’Imana ntikiba gikorewe Imana.
3. GITORANIJWE MU BINDI, KIKABA IKIRUSHA IBINDI UBWIZA MU BYO UFITE KANDI KIRI MU BUSHOBOZI BW’UGITANZE NTA KUREBANYWAHO CYANGWA KWIGERERANYA
Abwira Aroni ati “Enda ikimasa cyo kwitambirira ibyaha, n’isekurume y’intama yo koswa bidafite inenge, ubitambire imbere y’Uwiteka. Kandi bwira Abisirayeli uti ‘Mwende isekurume y’ihene yo gutambirwa ibyaha, n’ikimasa n’umwana w’intama byombi bitaramara umwaka, bidafite inenge byo koswa, n’impfizi n’isekurume y’intama by’ibitambo by’uko muri amahoro bitambirwe imbere y’Uwiteka, mwende n’ituro ry’ifu ivanze n’amavuta ya elayo kuko uyu munsi Uwiteka ari bubabonekere.’” (Abalewi 9:2-4).
“Ujye uziriririza Uwiteka Imana yawe umunsi mukuru ukurikira ayo masabato uko ari arindwi, uwuziririsha gutura amaturo umutima ukunze uguturisha, ahwanye n’uko Uwiteka Imana yawe yaguhaye umugisha.“ (Gutegeka kwa Kabiri 16:10).
(Yesu) Yicara yerekeye isanduku y’amaturo, areba abantu batura amakuta bayashyiramo, abatunzi benshi bashyiramo menshi. Umupfakazi wari umukene araza atura amasenga abiri, ari yo kuta. Ahamagara abigishwa be arababwira ati “Ndababwira ukuri, yuko uriya mupfakazi atuye byinshi kuruta ibyo abandi bose batuye, kuko bose batuye ibibasagutse, ariko we mu bukene bwe atuye icyo yari asigaranye, ari cyo yari atezeho amakiriro.” (Mk 12:41-44).
Ibitambo byose byagombaga kuba bidafite inenge kandi ubitanga akaba abikuye ku mutima adahatirwa kubitanga nubwo hari ibyo Imana yategekaga ku nyungu z’Abisirayeli bagombaga kubitanga ariko nabyo byabaga ari amahitamo hagati y’inyungu zo kubitanga n’igihombo cyo kutabitanga.
4. GITANGANYWE GUKIRANUKA, BIKOZWE MU BURYO BWO KUMVIRA IMANA NO KUBAHA IJAMBO RYAYO
“Mutambe ibitambo mukiranutse, kandi mwiringire Uwiteka.” (Zab 4:6)
“… Yewe mwana w’umuntu we, yakweretse icyiza icyo ari cyo. Icyo Uwiteka agushakaho ni iki? Ni ugukora ibyo gukiranuka no gukunda kubabarira, no kugendana n’Imana yawe wicisha bugufi.” (Mika 6:6-8).
“Gukiranuka n’imanza zitabera,Birutira Uwiteka ibitambo.” (Imig 21:3)
Gukiranuka ni ukubaha ijambo ry’Imana ukarikurikiza uko rimeze nta kureba iburyo cyangwa ibumoso nubwo byabangamira inyungu bwite cyangwa rusange z’uburyo bwose. Ibi rero nibyo Imana ishaka ku muntu kuruta ibitambo ubwabyo uko byaba bimeze kose.
Ibitambo byose utamba bijyane no kwera imbuto nyinshi kandi zigumeho. Ni byo bizakuzamura imbere y’Imana n’igitqmbo cyawe kikemerwa.
5. BIRIMO KWIRINGIRA UWITEKA
“Mutambe ibitambo mukiranutse,Kandi mwiringire Uwiteka.” (Zab 4:6)
Umupfakazi w’i Serafati yatanze agafu ka nyuma yari asigaranye ashingiye ku ijambo ry’Imana yanyujije muri Eliya, umuhanuzi. [1 Abami 17:8-24]. Uko niko kwiringira Imana. Gukorera Imana utareba cyane kubyo amaso y’umubiri areba cyangwa icyo ubwenge bukubwira ahubwo ukareba Imana gusa.
Ku bw’icyo gitambo cy’umupfakazi, Imana yatanze ibyo kurya bihagije byamunze we ubwe n’umwana we na Eliya Imana yari yoherejeyo. Imana yabaye iyo kwizerwa ubwo yazuraga umwana w’uwo mupfakazi.
“Ibyo mukora byose mubikore mubikuye ku mutima, nk’abakorera Shobuja mukuru badakorera abantu, muzi yuko muzagororerwa na we muhawe wa murage, kuko mukorera Shobuja mukuru Kristo.” (Kol 3:23-24).
Ibyo ukorera Imana abantu nibatabiha agaciro ntugacike intege, ujye ukomeza gukora wiringiye Imana gusa ariyo wishingikirijeho.
“Ni wowe njya nishingikirizaho uhereye mu ivuka ryanjye, ni wowe wankuye mu nda ya mama,Nzajya ngushima iminsi yose.” (Zab 71:6)
Mwene Data ndangira ngo nkwibutse ko icyo ukorera Imana cyose ari igitambo uba uyihaye kuko ntacyo ukoresha cyangwa utanga utahawe nayo. Bibe igihe cyangwa imbaraga, ubwenge cyangwa ubutunzi, byose bishingiye ku buzima Imana yaguhaye nk’impano.
Ibyo uyisubiza ni bito ugereranije n’ibyo yaguhaye kandi uko uyihana umutima ukunze yifuza iteka kukongera n’ibindi.
Ndakwibutsa kandi nanjye niyibutsa gutamba mu buryo butuma wemerwa nanjye nemerwa. Dutambira Imana tubikuye ku mutima ukunze; dukorera mu bushake bw’Imana; tuyiha ibyiza kurusha ibindi; tubikorana gukiranuka kandi byose tubikorana kwiringira Uwiteka.
“Nuko tujye dutambira Imana iteka igitambo cy’ishimwe tubiheshejwe na Yesu, ari cyo mbuto z’iminwa ihimbaza izina ryayo. Kugira neza no kugira ubuntu ntimukabyibagirwe, kuko ibitambo bisa bityo ari byo binezeza Imana.” (Heb 13:15-16).