Mu karere ka Kayonza, mu murenge wa Kabarondo, hari kubera igiterane gikomeye cyateguwe na Baho Global Mission ku bufatanye na RIC Kabarondo (Rwanda Inter-Religious Council), kuva ku wa gatanu tariki ya 29 Kanama kugeza ku cyumweru tariki ya 31 Kanama 2025.
Iki giterane cyatangiye ku rwego rwo hejuru, kikaba cyarafunguye amarembo yacyo ku masaha y’umugoroba, nyuma y’amahugurwa yabereye mu rusengero rwa ADEPR Rutagara aho abakozi b’Imana bo muri aka gace bigishijwe ku bijyanye n’ubuyobozi no guhagararira Imana mu itorero no mu muryango nyarwanda.
Umuvugabutumwa w’Umwisiraheli yanyuzwe n’u Rwanda
Ev. Dr. Ren Schuffman, Umwisiraheli akaba n’Umunyamerika, yabwiye imbaga y’abitabiriye ko amaze kuzenguruka ibihugu byinshi bya Afurika ariko ko nta gihugu na kimwe yigeze abona gimeze nk’u Rwanda. Yashimye cyane isuku, umutekano ndetse n’imiyoborere myiza y’u Rwanda, avuga ko Imana yamubwiye ko iki ari cyo gihe cy’u Rwanda.
Yagize ati: “Nabonye igikundiro cy’Imana kiri kuri iki gihugu. Ndabona u Rwanda rugeze igihe cyo kohereza abavugabutumwa benshi hanze yarwo. Imikorere n’ubuyobozi bigezweho nabonye hano byanejeje cyane.”
Umuhanzi Uwiringiyimana Théogène (Theo Bosebabireba) yataramiye imbaga yari yuzuye ikibuga cya Rusera, i Kabarondo. Byari ibihe bidasanzwe kuko ari mu karere yavukiye kandi aho yamenyekaniye mbere mu buzima bushaririye bwa mayibobo.
Rev. Isaie Baho, Umuyobozi wa Baho Global Mission akaba n’umuhuzabikorwa w’iki giterane, yabwiye abari aho ati: “Aha ni ho Theo Bosebabireba yabereye mayibobo, ariko uyu munsi agarutse nk’umuntu uhimbaza Imana, yambariye incocero none ubu yambariye inkindi. Ni ikimenyetso cy’uko Imana ihindura amateka y’umuntu.”
Theo Bosebabireba yakiriwe nk’intwari, ahimbaza Imana mu ndirimbo ze zakomeje gufasha imitima y’abakristo benshi hirya no hino.
Iki giterane cyari gifite umwihariko kuko cyahurije hamwe kuramya Imana n’ibikorwa byo kubungabunga ubuzima. Abaturage bapimwe indwara zitandura zirimo umuvuduko w’amaraso na Diyabete ku buntu, bamwe bataha bamenye uko ubuzima bwabo buhagaze.
Mu gihe bamwe bakize indwara binyuze mu masengesho y’abavugabutumwa, abandi bahembutse mu buryo bw’umwuka, babohoka ku byaha byabo. Ubutumwa bwa Alejandro, umwe mu bakozi b’Imana baturutse muri Amerika, bwatumye abantu benshi bava mu byaha.
Uretse ivugabutumwa, iki giterane cyari gishyigikiwe n’ibikorwa bifasha abaturage, birimo: Gutanga ubwisungane mu kwivuza ku bantu 500, Gusakara ubwiherero 60, Imikino n’ibikorwa byo kurwanya ibiyobyabwenge, Gusuzuma indwara zitandura ku buntu ku bufatanye n’ibitaro bya Kabarondo.
Mu gusoza igiterane cy’umunsi wa mbere, habayeho gutombora ibikoresho bitandukanye birimo telefone, radiyo n’ibindi bikoresho byifashishwa mu buzima bwa buri munsi.
Igiterane kirakomeje
Iki giterane cyakomeje no ku wa Gatandatu , kikaba kiri busozwe kuri iki Cyumweru, aho mu gitondo haba amahugurwa y’abakozi b’Imana naho ku manywa, hanyuma ku mugoroba hakaba igiterane rusange gikurura imbaga y’abantu baturutse mu mirenge itandukanye ya Kayonza no mu ntara zose z’igihugu.
Rev. Isaie Baho Umuyobozi wa Baho Global Mission yavuze ko Theo Bosebabireba i Kabarondo ari ikimenyetso cy’uko Imana ikura ku cyavu ikicazanya n’ibikomangoma
Ev. Dr.Ren Schuffman ,Umwisiraheli akaba n’Umunyamerika yakoreshejwe n’Imana ibitangaza bikomeye ahanurira u Rwanda
Abanya-Kabarondo bari kubohoka mu giterane cyateguwe na Rev. Baho Isaie