× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Grace Room Ministry yateguye igiterane cyiswe "Your Glory Lord" kizizihirizwamo isabukuru y’imyaka 5

Category: Ministry  »  November 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Grace Room Ministry yateguye igiterane cyiswe "Your Glory Lord" kizizihirizwamo isabukuru y'imyaka 5

Grace Room Ministry iyoborwa na Pastor Julienne Kabanda akaba n’umushumba wungirije wa Jubilee Revival Assembly, yateguye igiterane ngarukamwaka cyiswe "Your Glory Lord" kizizihirizwamo isabukuru y’imyaka 5.

Ni igiterane kizaba hagati ya 03-10/12/2023 hakaba hateganyijwe abavugabutumwa 3 basizwe amavuta y’Imana bazakora mu bihe bitandukanye barimo Bishop Ramech uzaturuka mu gihugu cya Uganda Mbarara, Pastor Julienne Kabanda na Kabanda Stanley ndetse n’abandi. Kizabera i Nyanza hafi ya Gare Kicukiro.

Muri iki giterane hazajya haba amahugurwa ya mu gitondo, hanyuma nyuma saa cyenda habe igitaramo gikomeze. Kuri iyi nshuro ya 5 iki giterane gifite umwihariko kuko kizabera ku butaka bwa Grace Room i Nyanza ya Kicukiro mu gihe mu myaka 4 yabanje byabasabaga gukodesha ahabera iki giterane kiri mu bihora bihanzwe amaso.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyo kuri uyu wa 20 Ugushyingo 2023, Pastor Julienne Kabanda yasobanuye byinshi kuri iki giterane ndetse no ku mavu n’amavuko ya Grace Room Ministry.

Ubwo yavugaga kuri iki giterane cyatangiriye bwa 1 muri Petit Stade kikaza kongera kuba mu bihe bya Covid-19 byanagikomye mu nkokora ndetse no ku rugendo rwa Grace Room, Pastor Kabanda yavuze ko kuri bo imyaka 5 ifite ubusobaburo.

Yagize ati: "Twayobowe n’Imana mu buryo bukomeye turashima Imana ko yabaye natwe". Yavuze ko imvano ya Grace Room ari iyerekwa yagize.

Yavuze ko yajyaga yibaza umwihariko w’icyo Imana ishaka ko bazabyara ariko Imana iza kunyura ku mu mugabo we amushyiraho ’Pressure’ yaje gutuma batangiza Grace Room.

Yasobanuye urugendo rukomeye Grace Room yanyuzemo, ati: "Grace Room itaratangira, ntabwo nari mfite ishusho nyayo y’icyo tuzaba cyo".

Yavuze ati: "Numvaga nshaka gufasha akana nkabona umukecuru ubabaye, najya kumureba nkabona umukobwa udafite icyo yakwimarira. Igihe nari nabuze icyo nakora, nabonye umukororombya wanditseho ngo Magret, Ubuntu bwanjye buraguhagije".

Aha yavuze ko ari bwo yakiriye Ubuntu bugera kuri Buri wese. Amaze kubyuka nibwo yahise avuga ati ya Ministry izaba Grace Room.

Julienne Kabanda yavuze ko nyuma y’iri yerekwa, haciyeho agahe gatoya Grace Room ihita itangira. Yavuze ko mu ntangiro yajyaga yibaza ati" Ese bimeze gute?". Umugabo we ariwe Pastor Stanlay Kabanda akamusubiza ati "Kora ibyo Imana ikubwiye ntacyo urebyeho".

Gusa ahamya ko ’Pressure’ yari nyinshi dore ko batangiye nta kindi afite uretse kugendera ku iyerekwa. Umunsi 1, ubwo bari mu Materaniro, haje umugore wambaye neza yambaye ibitenge ahagarara hagati arabaza ati: "Mama w’uru rugo ninde? Pastor Kabanda ati "Ninjye!".

Uwo mugore aramubaza ati: "Ese Uranzi?", undi ati "Oya sinkuzi". Arongera aramubaza ati: "Kuba utanzi wamenya ibyo nanyuzemo?" Undi ati "Wapi".
Wa mugore arongera ati: "Ese wamenya ko nigeze gutoragura amasashe?" Undi ati "Ntawabimenya".

Uwo mugore yakomeje kumubwida ubuhamya bw’ibyo nyuzemo, uko yaje kuva mu buzima bushaririye, akaza kubaka urugo, akabyara, aza guhura na Yesu Kristo aramwizera. Umugore ati: "Imana irambwiye ngo nk’uko umbonye bwa 1, uko niko
Imana izazana abantu utazi ibyo banyuzemo, kandi bazatanga ubuhamya bw’ibyo Imana yabakoreye ku bwawe".

Pastor Julienne Kabada Umuyobozi Mukuru wa Grace Room Ministry

Pastor Julienne Kabanda yahamije ko nyuma yo kuganira n’uyu mugore yashize igishyika ndetse mu mwaka wa 2018 batangiza Grace Room ku mugaragaro .

Yavuze ko ku wa Mbere yabonye ko ukuboko k’Uwiteka kuri kumwe nabo. Yagize ati: "Ku munsi wa 1 nyuma ya Launch nasohoye poster ya Grace Room nshyiraho ifoto yanjye, ntunganya intebe aho nari kumwe n’umukobwa witwa Happy".

Yavuze ko nyamara igitangaje nta piano yari yateganyine, nta cyuma icyo aricyo cyose cya muzika kuko yibwiraga mu mutima we ko hari bwitabire abantu bagera aho ijwi rye ryagera.

Nyamara yatangajwe no kubona hinjira abantu benshi cyane mu gihe yari yibagiwe no gutegura umuyobozi wa Gahunda. Yavuze ko aha ari ho yaje kubonera ukuboko k’Uwiteka kuko uwo munsi Imana yamushyizemo ijambo.

Ubwo yabazwaga icyo Grace Room yaba yaramariye abanyaranda, yavuze ko hari abana barihirira amashuli ndetse hakaba n’ababyeyi benshi biganjemo abakecuru bishyurira ubukode.

Mu bana barihirira harimo abiga mu mashuri y’inshuke, abanza hakaba n’abandi bishyurira imyuga basoza bakajya mu mirimo itandukanye nko gukanika, hotelerie gusuka, n’ibindi bakaba babarizwa mu itsinda rya Compassion ryiswe ’’Abanyemuhwe".

Yavuze ko muri Grace Room bafite ishami rishinzwe gushaka abazimiye, aho bibanda ku kurwanya ibiyobyabwenge ndetse no gusanga ababaswe n’uburaya aho kuri ubu
bafite abantu barenga 320 bazasoza amasomo y’imyaka 2 bigishwa kuva mu buraya n’ibiyobyabwenge bahinduwe n’imbaraga z’ijambo ry’Imana bigishijwe.

Ku byerekeye Isabukuru y’imyaka itanu, Pastor Julienne yavuze ko bazaba bashima Imana ku bw’imiryango irenga 100 yavuye mu mirimo y’umwijima nyuma yo kumurikirwa n’umucyo nk’uwamurikiye Pawulo.

Agaruka ku giterane cy’uyu mwaka, Pastor Julienne yavuze ko ari igiterane kizitabirwa n’abantu benshi biganjemo abashumba bo mu matorero atandukanye.

Yavuze ko igiterane cyiswe: "Your Glory Lord" kuko ari imwe mu ntego nyamakuru Grace room irimo irasengera aho Imana yifuza kubona ububyutse ikaba yifuza kubona icyubahiro cyayo cyagaragaye nk’uko cyagaragaye i Yerusalemu ku munsi wa Pentecote, cyatumye abantu 3000 bakizwa umunsi umwe.

Yavuze ko afite umutwaro wo kubona abantu benshi bagarukira Imana by’umwihariko urubyiruko. Abajijwe icyo kwitega mu giterane cy’uyu mwaka yagize ati: "Abantu benshi bakwiye kwitega impinduka zidasanzwe!!".

Pastor Grace Room mu kiganiro n’abanyamakuru

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.