× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Gutahura uwo uri we bisaba gusobanukirwa umurage wahawe ― Pastor Christian Gisanura

Category: Pastors  »  1 week ago »  Pastor Christian Gisanura

Gutahura uwo uri we bisaba gusobanukirwa umurage wahawe ― Pastor Christian Gisanura

Ku wa 13 Gashyantare 2026, mu ruhererekane rw’inyigisho zifite umutwe mukuru ugira uti “Kumenya uwo uri we”, Pastor Christian Gisanura yakomeje asobanura byimbitse ku murage.

Pastor Christian Gisanura agaragaza ko kumenya uwo uri we bidashoboka utabanje kumenya icyo warazwe n’icyo uhagarariye. Yavuze ko umurage ari ikintu icyo ari cyo cyose umuntu ahabwa n’ababyeyi cyangwa abakurambere, ariko ko ku Mukristo umurage wa mbere kandi w’agaciro kadasanzwe ari Ijambo ry’Imana, Bibiliya. Yasobanuye ko Bibiliya ari umurage twasanze ku isi tukivuka kandi tuzawusiga, kuko ari impano Imana yahaye isi yose.

Yagaragaje ko umurage utari ubutunzi bwo ku isi gusa, ahubwo ko ubutunzi nyabwo ari ubumenyi n’ubwenge buturuka ku Mana. Yibukije urugero rwa Salomo wasabye ubwenge aho gusaba ibindi, agaragaza ko umuntu ufite ubwenge aba ashobora kongera kubona ibindi byose, ariko uwabuze ubwenge ashobora gutakaza n’ibyo yari afite. Yashimangiye ko kubura ubwenge ari byo bituma abantu barimbuka, kuko Imana ubwayo yavuze ko ubwoko bwayo burimburwa no kutagira ubwenge.

Mu kumenya uwo uri we, Pastor Gisanura yagaragaje ko igihugu na cyo ari umurage. Yavuze ko u Rwanda twaruhawe n’Imana binyuze mu bakurambere, bityo ko rukwiye gukundwa, kurindwa no kubungabungwa nk’umurage w’agaciro. Yongeyeho ko hari n’ikindi gihugu cyo mu mwuka, Ijuru, aho abizera bazataha, kuko nubwo turi mu isi, turi abavugizi b’icyo gihugu cyo mu ijuru. Bityo, kumenya uwo uri we bisaba kumenya aho uturuka, aho ujya, n’icyo uhagarariye.

Yagarutse kandi ku mubiri nk’umurage ukomeye kuruta zahabu. Yasobanuye ko imbaraga z’umubiri ari ubutunzi bukomeye, ariko ko abantu benshi bawutesha agaciro bawukoresha mu byaha n’ingeso mbi. Yaboneyeho kwibutsa ko kubungabunga umubiri no kuwukoresha mu byo Imana ishima ari kimwe mu bigaragaza ko wamenye uwo uri we.

Undi murage w’ingenzi yagarutseho ni abantu, imiryango, inshuti n’abaturanyi. Yavuze ko Imana itaduha abantu ngo tubateshe agaciro, ahubwo ko tugomba kubafata nk’impano y’agaciro, kuko ari bo Yesu yapfiriye. Ashingiye ku bivugwa mu Baroma 8:17 yaburiye abaca amazi cyangwa abatesha agaciro abandi, abibutsa ko bazabibazwa, kuko nta muntu uba mu buzima bwacu ku bw’impanuka.

Yagaragaje ko n’umubyeyi, cyane cyane uwo mu mwuka ari we Imana, ari umurage ukomeye. Yasobanuye ko Imana yaduhaye amarangamutima yayo kugira ngo adufashe kumenya icyiza n’ikibi, kandi ko abayoborwa n’Umwuka badakora ibyo kamere ishaka. Yagaragaje ko nubwo umuntu yaba azi Imana, ashobora gukomeza gutwarwa n’ingeso za kamere, ariko ko kumenya uwo uri we bisaba guha agaciro ibyo Yesu yakwigishije no kubaho uyoborwa n’Umwuka.

Yasoje agaruka ku buyobozi bw’Umwuka, ashingiye ku Bagalatiya 5:17–19, agaragaza ko hari intambara hagati ya kamere n’Umwuka. Abayoborwa n’Umwuka ntibakora ibyo kamere ishaka, kandi abakomeza kugendera mu mirimo ya kamere nk’ubusinzi, ubusambanyi n’izindi ngeso mbi, ntibazaragwa ubwami bw’Imana. Aha yashimangiye ko kumenya uwo uri we bisaba guha agaciro umurage wahawe no kubaho uyoborwa n’Umwuka, kuko ari bwo buryo bwo kurinda no kubyaza umusaruro uwo murage.

Inyigisho yibanze ku kugaragaza ko kumenya uwo uri we bitandukanye no kumenya amazina yawe cyangwa aho utuye; ahubwo ko bisaba gusobanukirwa umurage wawe, Ijambo ry’Imana, ubwenge, igihugu, umubiri, abantu n’umubano wawe n’Imana, kandi akabibamo neza. Iyo umenye umurage wawe, ni bwo ubasha kubaho uzi agaciro kawe n’inshingano ufite mu isi no mu ijuru.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.