Mu 2009 ni bwo Joyce Meyer yemewe nk’umubwiriza mu itsinda ry’umuryango w’ababwiriza butumwa (Evangelical Council for Financial Accountability). Yanditse ibitabo byinshi kandi bikunzwe bivuga ku kwisobanukirwa.
Mu rugendo yakoreye mu Rwanda ndetse n’ahandi hatandukanye agenda mu ibwirizabutumwa nka Canada, Australiya, u Buhinde n’ahandi, ibikorwa bya Joyce Meyer byinjiza imisoro y’akayabo no guteza imbere abakirisito. Akazi ke mu buzima bwe bwa buri munsi, yigisha ku buzima bwo kwisobanukirwa umuntu akava muri karande (routine).
Joyce afite impamyabumenyi mu by’ibwirizabutuma yatangiwe muri kaminuza ya Oklahoma. Muri 1985 yatangije umuryango witwa ubuzima mu ijambo "Life in the Word", akomeza anatanga ibiganiro ku zindi radiyo nka Chicago mu gace ka Kansas. Ni umuyobozi w’umuryango w’ivugabutumwa yise Joyce Meyer Ministries.
Mu mwaka 1993 umugabo we yagize igitekerezo cyo gushinga Televisiyo yo kwigishirizaho ijambo ry’Imana. Ikiganiro cye cyakunzwe ndetse kikaba gikomeje gukundwa, cyitwa "Gushimishwa n’ubuzima bwa buri munsi".
Mu mwaka wa 2005 ikinyamakuru cya Joyce kitwa Time Magazine cyerekeye iyobokamana, cyashyizwe ku mwanya wa 17 mu bitangazamakuru bikomeye.
Joyce avuga ko nta bundi bumenyi yari asanganywe ku byo kumenya Imana kuko atari yarigeze ajya mu rusengero. Ati"Nari mfite ibibazo byinshi bingose kandi nta muntu wo kubimfashamo. Nahise ntekereza ku bantu bameze nkanjye bafite ibibazo ko hari uwabaruhura".
Yatangiye kwigisha ijambo ry’Imana iwe mu rugo, nyuma akajya atanga ikiganiro cy’iminota 15 kuri Radiyo ya St.Louis
Amazina n’amatariki akomeye mu buzima bwe
Joyce Meyer, amazina y’akavukire ni Pauline Joyce Hutchion, akaba yaravutse mu kwezi kwa 6 ku itariki ya 4 mu mwaka 1943. Ni umwanditsi w’ibitabo by’iyobokamana akaba n’umuvugabutumwa.
Meyer n’umugabo we Dave bafitanye abana bane, bakaba batuye St.Louis muri Missouri. Meyer avuga ko igitondo kimwe mu mwaka 1976 ubwo yajyaga ku kazi yumvise ijwi ry’Imana rimuhamagara.
Avuga ko uwo munsi yagarutse imuhira yabaye mushya, yuzuye urukundo akaba yaruzuye Umwuka Wera kuva uwo munsi.
Joyce Meyer hamwe n’umugabo we Dave