× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Bamenya yahishuye ko yahoze ari umukristo muri Kiliziya Gatolika – Byinshi ku buzima bwe

Category: Biography  »  4 hours ago »  Jean d’Amour Habiyakare

Bamenya yahishuye ko yahoze ari umukristo muri Kiliziya Gatolika – Byinshi ku buzima bwe

Umunyarwenya, umwanditsi akaba n’umukinnyi wa filime, umubyinnyi, umuririmbyi akaba n’umuvuzi w’amazina y’inka, Benimana uzwi cyane nka Bamenya, yavuze ko yishimiye kuba Umuyisilamu nyuma yo kuva mu Bagatolika.

Uyu musore Benimana nk’izina yahawe n’ababyeyi be cyangwa Bamenya yahawe na filime yiyisemo Bamenya na yo akayiha iryo zina rya Bamenya Series iri mu zikunzwe hano mu Rwanda, yakuze yitwa Patrick ariko ubu yitwa Ramadhan biturutse ku guhindura idini avuye mu Bakristo akajya mu Bayisilamu.

Ubusanzwe Bamenya yavukiye mu muryango w’Abakristo Gatolika anabatirizwamo, ahabwa izina rya Patrick (kuko iyo umuntu abatijwe bivugwa ko ahawe izina rishya, nubwo yaba arisanganywe araribatizwa rikaba iry’idini, bikavugwa ko ari ho yariherewe) ryiyongereye kuri Benimana ahinduka Benimana Patrick.

Nyuma yo kubona ko hari ibyiza biri mu rindi dini, yahinduye idini rya Gatolika yakuriyemo akaribatizwamo yigira mu ry’Abayisilamu, na ho ahageze ahindurirwa amazina, Patrick rya Gikristo rivaho yitwa Benimana Ramadhan, kugira ngo agire izina rya Kiyisilamu, akaba azwi cyane ku izina rya Bamenya.

Yavutse mu mwaka wa 1992, avukira mu Mugi wa Kigali, mu Karere ka Nyarugenge, mu Murenge wa Nyamirambo, akaba ari umwana wa kabiri mu bana batatu b’abahangu bavukana gusa. Afite mama umubyara gus, kuko se yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, icyo gihe akaba yari akiri muto cyane ku buryo atigeze amumenya, yewe nta bwo avuga ko amuzi isura.

Byatumye akurira mu buzima bubi cyane kubera ubukene bwari iwabo kuko we n’abavandimwe be bitabwaho na mama wabo gusa na we bimugoye. Mama we yananiwe kubitaho bihagije bituma Bamenya ajya mu yindi miryango iba ari yo imwitaho, gusa yamukoreshaga imirimo ivunannye cyane ku buryo yajyaga kwiga amaze kuvoma amajerekani 10 y’amazi, agakora n’imirimo yo mu rugo yose.

Hari umunsi yigeze gukubitwa inkoni nyinshi cyane bituma ajya kurara mu irimbi kubera kwiheba. Ibyo bibazo byose yahuraga na byo byamuteye imbaraga zo gukura yifuza gutera imbere uko byari kugenda kose kandi uyu munsi byaramuhiriye.

Amashuri ye abanza yayize mu Mujyi wa Kigali kuri EP Kicukiro, na ho ayisumbuye ayiga muri Etaka, asoza segonderi mu bijyanye n’ubwubatsi, abikomereza no muri Kaminuza ya CST (College of Science and Technology).

Yakuze ko afite inzozi zo kuzaba umukinnyi wa filime ukomeye cyane biza kumuhira akiri umwana akiga mu mwaka wa 5 w’amashuri abanza. Yatangiye akina amakinamico, abantu barabikunda, babona ko afite impano. Yatsindiye ibihembo byinshi by’umukinnyi mwiza, aho yakinaga mu ikinamico yo kurwanya ruswa n’akarengane.

Ubuzima bwe bwarusijeho guhinduka ubwo yahuraga na Samusure wakinaga muri Zirara Zishya amwinjizamo asanzemo ba Sekaganda (Niyitegeka Gratien), Nzovu, Kanyombya, Nyina wa Mbogo, Mukarujanga n’abandi.

Ni yo yamufunguriye urugendo rwo gukina amafilime, kuko nyuma yo kugaragariza ko ashoboye muri Zirara Zishya yakomereje no mu yitwa I Kigali si Ikigoma yakunzwe ku rwego rwo hejuru hano mu Rwanda. Izindi yakinnyemo ni izitwa Nkuba, Ingurane y’Ubusugi, Katherine, City Maid, Seburikoko n’izindi zitandukanye.

Yaje kugira kugira uruhare mu gushinga inzu yacuruzaga filime yitwa African Movie Market, ibi kandi akabikora abifatanya no kuba umunyamakuru kuri Radiyo na televiziyo ya Flash. Aha yari yaratoranyijwe mu banyarwenya bagombaga gukora ibiganiro bisetsa. Byatumye iki gitangazamakuru kizamuka cyane binyuze mu kiganiro cye cyitwaga Tax Motto.

Nyuma yo kuhava ni bwo yatangiye kwandika filime yitwa Bamenya. Iyi filime yamuhaye ibihembo byinshi bitandukanye kandi ni imwe mu zikunzwe cyane hano mu Rwanda n’imahanga mu bumva Ikinyarwanda.

Yatangaje ko agiye gushaka umugore, ko agiye gukora ubukwe, ariko abantu barabutegereza baraheba. Yavugaga ko azabukora murumuna we arangije amashuri, aho ayarangirije ntiyabukora. Yongeye kubibazwa avuga ko atarabona umukobwa ukwiriye bazabana, ngo cyane ko n’ababanye batandukana.

Uretse gukina n’ibindi bikorwa bigendanye na filime, ashora imari mu kugura no kugurisha imodoka n’inzu hano mu Rwanda. Ni umubyinnyi n’umuririmbyi mu itorero ribyina imbyino za Kinyarwanda, akaba umuvuzi w’amazina y’inka.

Akunda urusenda cyane, ku buryo arubuze ku meza ataba akiriye. Uru rusenda rutekerwa iwabo kwa mama we kugira ngo bitume arushaho kuhazirikana no kwibuka icyo ahagomba.
Umuntu afatiraho icyitegererezo ni Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.
Yishimiye kuba Umuyisilamu, ku izina rya Benimana (Ramadhan).

Bamenya yabaye Umuyisilamu avuye mu Bagatolika

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.