Ibiri muri iki gitabo cy’amategeko ntukarorere kubihamisha akanwa kawe, ahubwo ujye ubitekereza ku manywa na nijoro kugira ngo ubone uko ukurikiza ibyanditswemo byose. Ni ho uzahirwa mu nzira zawe, ukabashishwa byose. (Yosuwa 1:8).
Uwiteka Umucunguzi wawe, Uwera wa Isirayeli aravuga ati: "Ni jyewe Uwiteka Imana yawe ikwigisha ibikugirira umumaro, ikakujya imbere mu nzira ukwiriye kunyuramo.” (Yesaya 48:17)
Mu ntangiriro z’icyumweru gishya, benshi bahura n’ihurizo ryo kongera kwisuganya mu kazi, guhangana n’intege nke, imitego, ibibazo, n’amarangamutima atandukanye. Ni muri urwo rwego, Pastor Christian Gisanura yasangije abamukurikirana isengesho rifite intego yo gufasha abakozi n’abashaka akazi gusubiza amaso ku Mana, bakayitura inzira zose bacamo mu kazi ka buri munsi.
Isengesho rye ryatangiranye n’amagambo y’ishimwe, riherekezwa no gutura Imana icyumweru gishya, cyane cyane iminsi itatu ibanza yagenewe gusengera akazi, ibibazo bikabamo n’umugisha bagakwiriye gusaba ko ukavamo.
Pastor Gisanura mu isengesho rye, ashimangira ko nta murimo ubaho mu buryo butunguranye ku bayobotse Imana. “Si ku bw’impanuka twahuye n’aka kazi dukora, ni umwuka waduhumekeye.”
Aha ni ho Yosuwa 1:8 na Yesaya 48:17 bafashe umwanya uhambaye mu gusobanura umusingi w’umukozi utsinda: kuguma ku Ijambo ry’Imana, kuryumvira, no kuritekerezaho ku manywa na nijoro. Imana y’i Siyoni ntiyigera iha umurimo umuntu utiteguye, ahubwo imuha n’ubwenge, ikamujya imbere mu nzira akwiye kunyuramo.
Isengesho ryari ririmo gusengera abakozi bafite ibibazo mu kazi: imitego, amakimbirane n’abantu batumva ibintu kimwe, amakosa, no gushaka ibisubizo. Pastor Gisanura yibukije ko intambara ya mbere ikomeye abakozi bahura na yo ari iyo hagati yabo ubwabo—amarangamutima, imyitwarire, no kwiyobora.
Asaba Imana kubana amahoro n’abo bose bahura n’abandi mu kazi, yaba abakiriya, abayobozi cyangwa abo bakorana yagize ati: "Dukorana n’abantu tutumva ibintu kimwe, ariko ikiza kinesha ikibi."
Isengesho risozwa n’amagambo y’ihumuriza n’ihamagarwa ku muntu wese: kuba umukozi w’umuhanga, wubaha, utanga umusaruro, ukiranukira mu byo akora. Kuko nk’uko bibiliya ibivuga, "Nukiranuka muri bike, uzahabwa byinshi."
Shalom. Ni icyumweru cy’ubugingo n’ubwigenge mu kazi. Nimusengere akazi, Imana izababanziriza.