Pastor Christian Gisanura yigishije ku gusenga nk’ikiganiro umuntu agirana n’Imana.
Mu nyigisho yatanze kuri uyu wa 10 Kamena 2026, Pastor Christian Gisanura yagarutse ku nsanganyamatsiko yo gusenga, asobanura ko gusenga atari amagambo asanzwe cyangwa umuhango wo kwiyerekana imbere y’abantu, ahubwo ko ari ikiganiro cy’umuntu n’Imana nk’uko umwana aganira n’umubyeyi we.
Yavuze ko abantu benshi usanga baganira neza mu buzima bwa buri munsi, ariko bagera mu masengesho bagahindura uburyo bwabo bwo kuvuga, bamwe bagasenga mu buryo bwo kwiyerekana cyangwa bagahindura imyitwarire yabo igihe basenga. Yibukije ko Yesu yaburiye abantu kutamera nk’indyarya zikunda gusenga kugira ngo zirebwe n’abantu.
Yifashishije amagambo ari muri Matayo 6:5-6, Pastor Gisanura yasobanuye ko gusenga nyakuri ari ikintu cy’umwihariko hagati y’umuntu n’Imana. Yavuze ko atari ngombwa ko abantu bose bumva ibyo umuntu yabwiye Imana, kuko ari ikiganiro bwite.
Yongeyeho ko umuntu akwiriye gushaka umwanya wo kwihererana n’Imana, yaba ari ahantu hatuje cyangwa mu mutima we, n’igihe ari hagati y’abandi bantu.
Yagize ati: “Kwihererana n’Imana si ugutegereza ko habaho gahunda y’amasengesho gusa. Ushobora kuba uri mu kazi, utwaye imodoka cyangwa uri mu kizamini, ariko umutima wawe ukaba uri kuganira n’Imana.”
Pastor Gisanura yanagarutse ku kamaro ko gusengera imbere mu mutima, avuga ko umuntu ashobora kuba acecetse ariko umwuka we uri gusenga. Yatanze urugero rw’uko na we ubwe ashobora kuba ari kubwiriza ariko mu mutima agasenga asaba Imana kumuyobora mu byo ari kuvuga.
Yibukije kandi ko Satani atamenya ibiri mu mutima w’umuntu, ahubwo ko areba ibyo umuntu agaragaza hanze. Ku bwe, ni yo mpamvu ari ingenzi ko umukristo amenya gukoresha umwuka we mu gusenga no kugirana ubusabane n’Imana atabitewe no gushaka kwerekanira abandi.
Asoza inyigisho ze, yagarutse ku magambo ya Yesu ari muri Matayo 6:7-8, aho yavuze ko abantu badakwiriye gusubiramo amagambo menshi bibwira ko ari byo bituma Imana ibumva. Yavuze ko Imana iba isanzwe izi ibyo abantu bakeneye mbere y’uko babisaba.
Yagize ati: “Nusenga, uge ubwira Imana ufite kwizera. Ntuyiha amabwiriza nk’aho ari umukozi wawe. Izi ibyo ukeneye kandi iba yarabyumvise. Icy’ingenzi ni ukwizera ko yakumvise kandi ko izakora ibyo ishaka mu gihe cyayo.”
Muri izi nyigisho, Pastor Christian Gisanura yashimangiye ko gusenga nyakuri gushingiye ku busabane, ukwizera no kwihererana n’Imana, aho umuntu ayegera nk’umwana wegera umubyeyi amwizeye kandi amukunda.