Ubushakashatsi bwitondewe bwo mu mashuri makuru nka Harvard, Duke University n’Umuryango w’Abanyamerika b’Abashakashatsi mu by’Imitekerereze (APA), buvuga ko gusenga bishobora kongera imyaka 10 yo kubaho.
Nk’uko byemejwe na Time Investors, ubu bushakashatsi bwerekana ko ibikorwa byo guhimbaza Imana n’imigenzo yo kuyegera bishobora kongera umutuzo (contemplative spiritual practices).
Ibyo bikorwa byo kuyegera nk’isengesho bifite ubushobozi bwo guhindura imikorere y’umubiri mu buryo bugaragara. Ibi bikorwa si iby’umwuka gusa, ni n’imbaraga zifite ishingiro mu buryo bw’ubuzima bw’umubiri.
Gusenga bihoraho, rimwe na rimwe ugasenga igihe kirekire, bigira uruhare mu guturisha no kugabanya umuvuduko w’amarangamutima, bikabyutsa uburyo bwa parasympathetic nervous system, cyangwa “Uburyo bw’imyakura butuma umubiri utuza”.
Ibi bituma cortisol, umusemburo w’amarangamutima arenze urugero, igabanuka; umuvuduko w’amaraso ugasubira ku murongo; ndetse hakabaho no kwiyongera mu bushobozi bwo kugenzura amarangamutima.
Abahanga bavuga ko ibi ari byo bikurura uburyo bw’imikorere bwongera ubudahangarwa bw’umubiri, ndetse bigatuma umuntu arushaho kuramba.
Ubushakashatsi bugaragaza ko abantu basenga kenshi, cyane cyane ababitangiye bakiri bato cyangwa ababitangiye mu bihe bigoye by’ubuzima, bagira imbaraga mu buzima, bakagira amagara mazima.
Muri byo harimo kuramba ku rugero rwo hejuru, kugira umutima ukora neza, n’imikorere y’amaraso ifite ubuzima bwiza. Mu bindi, ubushobozi bwo guhangana n’ihungabana cyangwa stress, buriyongera ku rugero rutagereranywa n’abatagira imigenzo y’iyobokamana.
Ku rundi ruhande, abantu benshi batanga ubuhamya bw’uko gusenga kwabafashije mu bihe bitoroshye: mu burwayi bukomeye, mu kubura icyizere, no mu bibazo byo mu mutima. Abavuze ko gusenga kwabahaye umunezero, amahoro, n’ubushobozi bwo kwakira ibihe bikomeye, babihuza no kuvura kw’Imana no kongera imbaraga z’umubiri ubwayo.
Nubwo isengesho ritari umusimbura w’ubuvuzi, ibyavuye mu bushakashatsi bigaragaza ko rifasha mu gushyigikira inzira z’ingenzi z’ubuzima: umutima, ubwonko, amaraso, n’ubudahangarwa.
Iyo umuntu akomeza imigenzo yo gusenga, aba yongera amahirwe menshi yo kubaho igihe kirekire, abashakashatsi bamwe bakavuga ko rishobora kongera imyaka hagati ya 7 na 10 ku buzima busanzwe.
Bityo, gusenga ntibitanga amahoro yo mu mutima gusa. Ni impano yongera ubuzima. Ni uburyo bukora mu buryo bw’umwuka n’umubiri. Ni igisubizo cy’ubuzima, cyongera imbaraga, cyongera icyizere, kandi mu buryo bw’ubushakashatsi, cyongera imyaka yo kubaho.
Igisigaye: ni ukwemera ko hari imbaraga ziri hejuru yacu, no gukomeza kubana na zo mu isengesho rihoraho, ribyara ubuzima bwuzuye.