Abatuye Kimisagara no mu nkengero zayo bakomeje guhemburwa n’igiterane cyateguwe na Korali Abatoranijwe imwe muri korali zifite amateka adakwiye kwibagirana mu gihugu cy’u Rwanda.
Ni igiterane cyatangiye kuri uyu wa mbere le 11 Ukuboza 2023 ku rusengero rwa ADEPR ahitwa mu Kove. Paradise.rw yaganiriye na Matabaro James umuyobozi wungirije wa Korali Abatoranijwe atangaza byinshi kuri iki giterane.
Uyu muyobozi uri mu batangiranye n’iyi korali yavuze ko bateguye iki giterane ngarukamwaka bafite intego yo kugirango Abantu bahinduke mu mitima yabo. Ni igiterane gifite intego y’ijambo ry’Imana riboneka mu gitabo cy’Ibyakozwe n’intumwa 3:16.
Hagira hati: “Kandi uyu, uwo mureba kandi muzi kuko yizeye izina ry’uwo ni ryo rimuhaye imbaraga, kandi kwizera ahawe n’uwo ni ko kumukirije rwose imbere yanyu mwese".
Yanagarutse ku ishusho y’iki giterane ngarukamwaka ndetse n’umusaruro wavuye muri ibi biterane ngarukamwaka byabaye mu myaka yashize.
Yagize ati: "Twagiye twunguka abakizwa, twagiye dukora ibikorwa by’urukundo nko gufasha abantu badafite ubwishingizi bwo kwivuza ndetse no kubafasha kurangiza umwaka neza mu byishimo no guhembuka mu buryo bw’umwuka nk’uko biri mu ntego y’ubutumwa bwiza".
Iyi korali ifite n’ingimbi (Junior) kuri ubu igizwe n’abaririmbyi 95. Yatangiye umurimo w’Imana mu mwaka wa 1995 ni ukuvuga ko imaze imyaka 28. Ni korali ifite amateka akomeye kandi meza.
Abatoranijwe choir, ni korali yavutse mu buryo bw’igitangaza dore ko yavutse biturutse ku bana bashimye Imana binyuze mu ndirimbo. Nyuma yo kuririmba neza umwe mu bapasiteri yafashwe n’amarangamutima asaba ko aba bakwiremamo korali.
Abo bana abenshi bari abanyeshuli bakomeza umurimo w’Imana barakura bagenda bubaka ingo none ubu igizwe n’ibyiciro bitandukanye birimo abakuru ndetse n’abatoya.
Ni korali yamenyekanye mu myaka yashize mu ndirimbo zakunzwe cyane zirimo "Imbaraga z’amasengesho. Turi mu rugendo ndetse n’izindi".
Tugaruke ku giterane cyatumiwemo korali zitandukanye:
Kuri uyu wa 1, Abatoranijwe Choir yifatanyije na Korali Simuruna yaturutse mu itorero rya ADEPR Kiyovu. Kuri uyu wa 2 barifatanya na Korali ituruka mu itorero rya ADEPR Nyakabanda. Kuwa 3 hazataramana na Korali Sauni ya ADEPR Cyahafi ikaba imwe muri korali zikunzwe cyane.
Kuwa Kane izifatanya na korali Abacunguwe ADEPR Rutonde, kuwa 5 ni umunsi wo gutaramana na Korali izaturuka mu itorero rya ADEPR Karama. Kuwa 6 no ku cyumweru ni nko kwambara umukenyero ukitera umwitero.
Muri iyi weekend kuwa 16 na 17 amavuta azazamuka ku bazitabira iki giterane aho iyi korali izifatanya na La Source choir ADEPR Rubavu imwe muri korali kuri ubu zikunzwe cyane mu ndirimbo zirimo "Ntiwigeze udutererana" yenda kuzuza Miriyoni kuri YouTube, "Narababariwe", "Umwuka wera", "Tuzanye inkuru nziza" ndetse n’izindi.
Korali Abatoranijwe izifatanya kandi na Korali zibarizwa mu itorero rya ADEPR Kimisagara zirimo FILADERPHIA ndetse n’abanyamugisha. Ijambo ry’Imana muri iki giterane naryo ryaterewe intebe ndende dore ko Ev. Nshizirungu, Ev. Jean Paul na Rev Past Claude bazatanga impuguro n’Impanuro binyuze mu byanditswe byera.
Uhawe ikaze muri iki giterane
RYOHERWA N’INDIRIMBO KU MUSARABA YA KORALI ABATORANIJWE