Saidath Gato yahisemo kwiga ububyaza akiri mu mashuri yisumbuye, abitewe n’agahinda yatewe no kujya gushyingura umuturanyi we wapfuye abyara, asize abana bane n’uruhinja.
Icyo gihe yahise yiyemeza ko azaharanira kurokora ubuzima bw’ababyeyi n’abana bavuka.
Ubu afite imyaka 40 n’uburambe bw’imyaka 15 mu kazi, akaba akorera umuryango wa Partners In Health Rwanda, aho akurikirana gahunda z’ubuzima bw’umubyeyi n’umwana mu bitaro bitandukanye birimo Kirehe, Rwinkwavu na Butaro.
Umunsi we utangira akora siporo no gusoma, akareba raporo z’ibitaro, akagirana inama n’ababyaza n’abaforomo ndetse agatanga ubujyanama mu kazi.
Yibuka ko igihe yakoreraga ku Bitaro bya Muhima cyari igihe kigoye cyane, aho ababyaza bake bagombaga kwakira abagore benshi bari ku nda ndetse n’abana benshi bakavuka icyarimwe.
Nubwo byari bigoye, gukorera hamwe byabafashaga gutsinda izo mbogamizi. Avuga ko ikimukomeza ari uko azi ko akazi ke gafasha mu kurokora ubuzima.
Gusa agaragaza ko hakiri ibibazo birimo ubuke bw’ababyaza, akazi kenshi, umushahara udahagije n’imbogamizi mu kuzamura ubumenyi. Mu Rwanda habarurwa ababyaza bagera ku 2,400 mu gihe buri mwaka havuka abana barenga 300,000, bigatuma akazi kaba kenshi cyane.
Gato afite icyizere ko gahunda ya Leta yo kongera umubare w’abakozi mu buvuzi izafasha kugabanya ibi bibazo, cyane ko hateganyijwe ko guhera mu 2027 hazajya haboneka ababyaza barenga 1,000 buri mwaka.
Saidath Gato