Paul Alexander wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, mbere yo gupfa yabanje gushmira Imana yamufashije kumara imyaka 72 aba mu bihaha by’icyuma bimwemerera guhumeka, nyuma y’indwara y’igicuri cyamumugaje imitsi yo mu gatuza afite imyaka 6.
Inkuru dukesha Christians Post, ivuga ko uyu mugabo yashyizwe muri Guinness World Record (Igitabo cyandikwamo abantu bakoze ibintu bidasanzwe ku isi) kubera kubaho igihe kirekire mu bihaha by’icyuma.
Mbere y’urupfu rwe rwamenyekanye ku wa Mbere tariki 11 Werurwe 2024, yavuze ku rukundo rw’Imana umuryango we wamweretse, bigatuma amara imyaka 72 mu mashini, agapfa afite imyaka 78.
Mu myaka irenga 70, Paul Alexander yari afungiye muri moteri nini ikoresha imashini y’umuyaga yamufashaga guhumeka kuva akimugara imitsi yo mu gatuza mu wa 1952 afite imyaka 6, imyaka itatu mbere yuko urukingo rw’igicuri rutangira.
Akimara kugwa kubera igicuri, ababyeyi be bamugejeje mu bitaro igitaraganya, ariko abaganga babona ko kubaho kwe bigoye. Yari agiye gushyirwa mu mashini imufasha guhumeka, kandi abandi bana bayigiyemo bari barapfuye.
Yize kwandika akoresheje inkoni ndende ya pulasitike yafatishaga umunwa, maze amara imyaka yiga uburyo bwo kumara umwanya hanze y’ibihaha by’icyuma ahumeka umwuka uhagije.
Igihe yari afite imyaka 8, umuvuzi we yamusezeranije icyana cy’imbwa nashobora kwiga gukoresha ubwo buryo kugira ngo agume hanze y’ibihaha by’icyuma mu gihe cy’iminota itatu, ibyo bikaba byaranagarutse mu mutwe w’igitabo ke bwite cyanditswe mu wa 2020, kitwa ‘Three Minutes for a Dog (Iminota itatu ku bw’ikibwana)’, igitabo cyamutwaye imyaka umunani acyandika.
Amaherezo yashoboye kumara igice cy’umunsi hanze y’ibihaha by’icyuma abifashijwemo n’intebe y’abamugaye yihindukiza yatumaga umubiri we ugororoka.
Abifashijwemo n’umurezi, Alexander yarangije icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye mu ishuri rya W.W. Samuell Alexander High School mu 1967 afite imyaka 21.
Nyuma y’imyaka ibiri abayobozi b’ishuri bavuga ko atashobora kwiga kaminuza, yayigiyemo, abanza muri Kaminuza y’Abametodiste yo mu Majyepfo y’i Dallas, akomereza muri Kaminuza ya Texas muri Austin, ari na ho yakuye impamyabumenyi ihanitse mu 1978, ni’ndi y’amategeko mu 1984.
Amaze gutsinda ikizamini cy’akabari mu 1986, yize ibijyanye n’amategeko agenga umuryango nk’avoka i Dallas na Fort Worth. Yakundanye n’umugore witwa Claire, bombi barasezerana kugeza igihe nyina w’umukobwa yasabye ko bombi barekana kandi ntibazongere kuvugana.
Mu kiganiro Alexandre yagiranye n’incuti ye Christopher Ulster mu 2022, yasobanuye mu buryo burambuye ubuhamya bwo kuba yaramugaye akiri muto, ariko avuga uburyo ababyeyi be bamukundaga cyane mu mibabaro ye, avuga ko bimwibutsa urukundo rw’Imana, dore ko batigeraga bamusiga ubwo babaga bagiye gusengera mu rusengero rw’Abapantekote rw’i Dallas.
Yavuze ko ababyeyi be bamukundaga bitangaje kandi ko bamubaye hafi, bakamuha urukundo rwose abana bakenera ku babyeyi, kandi bakamwizereramo amaze no kuba mukuru, bakamuha ikizere cyo kubaho mu buzima bugoye yari arimo bwo guhora ahumeka yifashishije imashini aho yajyaga hose.
Alexandre yasobanuye kandi akamaro ko kubaho ufite intego mu buzima agira ati: “Iyo ndebye abantu nshaka kuvuga nti:" Kuki uriho? Intego yo kubaho kwawe ni iyihe? Hari intego ufite mu buzima bwawe. Ni iki ukora kugira ngo uyigereho?" Yongeyeho ati: "Niba uyu munsi nta ntego mfite, nzashyiraho imwe nibura."
Nyuma yo guhura na we mu 2022, Ulster yafashije kwishyura Alexandre amafaranga menshi yo kwivuza akusanya amadolari arenga 143.000, mu gikorwa cya GoFundMe (Cyo kumufasha), ubu kikaba kizakoreshwa mu kumushyingura.
Ku wa kabiri, murumuna wa Alexander, Philip, yagize ati: "Byamwemereye kubaho mu myaka mike ishize nta mananiza." "Iki gikorwa kizanatanga amafaranga yo kumushyingura muri iki gihe kitoroshye.” Yasoje ashimira abantu bose bagize icyo bavuga kuri Paul, cyane cyane abavuze ko yababereye isomo ry’ubuzima.
Aciye agahigo ko kuba uwa mbere uhumekeye muri iyi mashini imyaka myinshi