Hashize amasaha macye menye ko Annette Murava na Bishop Gafaranga [Habiyaremye Zacharie] bagiye kubana akaramata.
Mu mpera z’iki cyumweru tariki 11/02/2023 ni bwo Bishop Gafaranga na Annette Murava bazakora ubukwe nk’uko bigaragara ku butumire bwabo. Ni nyuma y’iminsi micye basezeranye imbere y’amategeko ya Leta mu muhango wabaye kuwa 02.02.2023
Ubukwe bw’aba bombi bugiye kuba nyuma y’amezi 9 Annette Murava atangaje ko yambitswe impeta n’umusore atigeze avuga amazina. Yatangaje ayo makuru ubwo yasohoraga indirimbo y’umuntu unezerewe cyane/usubijwe yitwa "Ndakwibutse" yaje ikurikira irimo agahinda kenshi yitwa "Niho nkiri" [Ni indirimbo z’inkuru mpamo ku buzima bwe].
Nk’uko bigaragara ku butumire bw’ubukwe bwa Bishop Gafaranga na Annette Murava, gusaba no gukwa bizabera i Nyamata kuri La Palisse Hotel, gusezerana imbere y’Imana nabyo bizabera La Palisse Hotel i Nyamata, abatumiwe bazakirirwa kuri Palisse Hotel. Kuwa 11 Gashyantare, ni vuba cyane, muri macye twongeye twanyweye!!
Ubukwe bwa Annete na Gafaranga mu mboni zanjye
Nk’umwanditsi w’iyi nkuru Bishop Agabus, nanezerewe cyane nkimara nkumva inkuru nziza y’uko aba bombi bagiye kurushinga ndetse ubukwe bwabo bukaba buri mu minsi ya vuba n’ubwo byantunguye. Hari impamvu eshatu nifuza kubasangiza zatumye nishimira cyane ubu bukwe.
1. Gospel yungutse indi Couple kandi y’abahanga cyane
Annette Murava umwibuke mu ndirimbo "Imboni" yagaragaje ubuhanga bwe mu ijwi. Ni indirimbo yanditswe n’umunyamakuru Isaa Karinijabo, izamura izina ry’uyu mukobwa, gusa uyu mukobwa yaje kudahozaho, ari nacyo wavuga ko yazize ntiyahita agera ku gasongero. Yaje gukora "Niho Nkiri" na "Ndakwibutse", zishimangira ubuhanga bwe, arakundwa bikomeye.
Iby’uko Annette Murava akunzwe, ntubitindeho kuko mu mwaka umwe n’amezi macye indirimbo ye "Niho nkiri" imaze kuri YouTube, imaze kurebwa n’abarenga Miliyoni 2 ndetse na Israel Mbonyi yaravuze ati ’sinajya muri BK Arena ntari kumwe na Murava’, ni ko kumutumira mu gitaramo gikomeye cyabaye kuri Noheli y’umwaka ushize.
Kuba iyi mpano ikomeye igiye guhuza inganzo na Bishop Gafaranga, mwitege itsinda rikomeye cyane ry’abashakanye rigiye kwiyongera ku bagafashe nka Papi Clever & Dorcas; James & Daniella; Ben & Chance; Fabrice Nzeyimana & Maya Nzeyimana, n’abandi.
Impamvu yo kuvuga ibi, Bishop Gafaranga aherutse gutungurana, agaragaza ko afite impano ikomeye mu kuramya. Benshi bari bamuzi mu gutera urwenya, ariko aho ahuriye na Annette Murava, yarahinduse. Baririmbanye indirimbo na n’ubu zijyana benshi mu Mwuka. Ibi urabyemera nureba indirimbo bakoranye arizo "Umuriro" na "Igitambo".
2. Bazashinga Itorero kandi rizayobokwa
Hari inshuti ya hafi ya Bishop Gafaranga, yigeze kumbwira ko n’ubwo abantu bafata Gafaranga nk’umunyarwenya ariko ko vuba cyane bazatungurwa bose. Yambwiye ko Bishop Gafaranga vuba cyane azasengerwa akaba Bishop nya Bishop.
Yanavuze ko kimwe mu byo kwitega kuri we kandi kizatungura benshi ni ugushinga Itorero, hari n’ikinyamakuru nigeze kubona cyabyandise. Nabifashe nk’urwenya, ariko nkibona ko agiye kurushinga na Annette Murava, nahise nitegura Itorero Gafaranga agiye gufungura.
Si ugusetsa gusa ahubwo Bishop Gafaranga azi no kubwiriza bya nyabyo, ukongeraho ko Annette Murava umuramyi mwiza akaba ari n’umwe mu bagize itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana (Worship Team) muri Eglise Vivante Kabuga, kandi rikunzwe mu gihugu.
Itorero aba bombi bazashinga, ryayobokwa rwose cyane cyane n’ab’amazina azwi mu Rwanda basanzwe ari inshuti cyane nabo, ukongeraho n’abo bahuje imyemerere batari bacye. Ryaba ari Itorero rishingiye cyane ku kuramya Imana, no kubwiriza inyigisho cyane cyane zirebana n’urubyiruko.
Impamvu ibi byose bishoboka, nureba ku butumire bwabo, ntabwo bagaragaje Itorero bazasezeraniramo, bivuze ko batazasezeranira mu matorero basanzwe babarizwamo. Wasanga ayo matorero ari kubishisha kubera icyemezo cyabo cyo kubana, bityo aba bombi bakaba bahita bafatiraho bagatangiza itorero ryabo.
3. Annette Murava agiye gufata intebe y’Ubwamikazi muri Gospel y’u Rwanda
Nka Bishop Agabus, mbona intebe y’ubwamikazi mu muziki wa Gospel muri iyi minsi yicaweho na Vestine & Dorcas, n’ubwo hari abashobora kukubwira Aline Gahongayire, Gaby Kamanzi n’abandi. Njye ndabivugira ko aba bana bato b’i Musanze ari bo basohora indirimbo igasamirwa hejuru kandi bakaba bahozaho. Ntibashobora kumara amezi 2 badashyize hanze indirimbo nshya.
Annete Murava ugiye kubana iteka na Gafaranga nk’umugabo n’umugore, igihe ni iki akicara ku ntebe y’ubwamikazi ya Gospel bivuze ko indirimbo ze zigiye kujya zisamirwa hejuru kurusha iza bariya bana n’abandi bahanzikazi ba Gospel bose mu Rwanda, zikarebwa cyane, kuko ahanini mbona azajya aririmba ubuzima bwe busharira yanyuzemo, bugafasha benshi.
Hari abo numvise batishimiye ko agiye gushaka umugabo ngo w’abana batatu, ariko ibi ni byo bizongera indirimbo nyinshi mu mutima we, kandi zizaryohera benshi cyane, kuko nyuma y’ibibazo runaka umuntu acamo, ubuzima burakomeza, kandi buryoha iyo ubwishimiye.
Turirimbane "Niho Nkiri" ya Annette Murava
Hashize amezi 9 Murava atangaje ko yambitswe impeta
Ubukwe bwageze
Akunda kuririmba indirimbo z’ubuzima bwe
Annette avuye mu basiribateri
Aherutse guhurira na Mbonyi mu gitaramo muri BK Arena
Bishop Gafaranga watwaye umutima wa Annette
Bishop Gafaranga mu bihe bishize yaririmbanye na Annette bitungura benshi
Annette afite impano idashidikanwaho
Murava (uwa mbere ibumoso) ari mu bahanzikazi bakomeye mu Rwanda
Igitaramo cy’amateka cya Mbonyi cyaririmbyemo Murava
INDIRIMBO ANNETTE MURAVA YARIRIMBANYE NA BISHOP GAFARANGA