Umuramyikazi Mapendo Vanessa yatangiye urugendo rwe rwo kuramya no guhimbaza Imana mu ndirimbo ahereye ku yo yise “Ni Mwiza” yamaze kugera hanze kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 18 Mata 2026.
Umuziki wa Gospel mu Rwanda ukomeje kwaguka ugaragaza ko ufite ejo hazaza heza, by’umwihariko kubera impano nshya zigenda ziwinjiramo.
Muri izo mpano harimo umuhanzi mushya Mapendo Vanessa, watangiye urugendo rwe mu buryo bugaragaza icyizere, asohora indirimbo ye ya mbere yise “Ni Mwiza” kuri uyu wa 18 Mata 2026.
Mapendo Vanessa, ukomoka mu Karere ka Muhanga, yinjiye muri Gospel afite intego yo kugeza ubutumwa bw’ihumure ku bantu banyuze mu bihe bikomeye.
Nk’umuramyi mushya, agaragaza ko umuziki we ugamije gufasha abantu kongera ukwizera no kubona impamvu yo gukomeza ubuzima nubwo bahura n’ibigeragezo.
Indirimbo ye ya mbere “Ni Mwiza” yibanda ku kwibutsa abantu ko Imana ihora ari nziza, n’iyo ubuzima bwaba bugoye. Uyu muhanzikazi agaragaza ko ubutumwa bwe bugamije guhindura imitekerereze y’abantu, bakava mu kwiheba bakagarukira ku kwizera.
Mu ndirimbo, agaruka cyane ku murongo w’ingenzi ugira uti: “Ni Mwiza uwo Mwami ni Mwiza,” amagambo ashimangira ko Imana idahinduka uko ibihe byagenda bihinduka.
Abakurikiranira hafi umuziki wa Gospel batangiye kugaragaza inyota yo kumenya byinshi kuri uyu muhanzikazi mushya, cyane ko indirimbo ye ya mbere yakiriwe neza n’abatari bake.
Kwinjira kwa Mapendo Vanessa muri Gospel ni ikimenyetso cy’uko uru ruganda rukomeje kuvugururwa n’impano nshya zifite ubutumwa bufasha abantu kubaho bafite icyizere, zibibutsa ko Imana itajya ihinduka kandi ihora iri hafi y’abayiringira.
Vanessa ni uwo guhangwa amaso!
Reba indirimbo ye Ni Mwiza kuri YouTube