× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Golden Heart irashishikariza abantu kugira Imitima ya zahabu no kwigira ku birenge by’umusamariya mwiza-PHOTOS

Category: Ministry  »  October 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Golden Heart irashishikariza abantu kugira Imitima ya zahabu no kwigira ku birenge by'umusamariya mwiza-PHOTOS

Kimwe mu bisubizo birambye by’ibibazo isi ifite ni uko abayituye bakwisobanukirwa, buri wese akamenya icyo yaremewe.

Uwisobanukiwe amenya gutandukanya icyo isi imumariye n’icyo ayimariye ndetse akamenya umukoro ayifitemo. Ibyo bituma atangira kumenya icyatuma isi iba nziza kurusha uko yayisanze.

Umwe mu bagize amahirwe yo kwisobanukirwa ni Frank Mario Sebudandi umunyamakuru wa Radio O yahoze yitwa Authentic Radio washinze umuryango witwa Golden Heart Team (GHT). Uyu Muryango umaze kuba ubukombe doreko kuri ubu umaze imyaka 6 ushinzwe.

Mu kiganiro na Paradise.rw, Umuyobozi wa Golden Heart Team, Frank Mario, yashishikarije abantu kugira umutima wa zahabu, ni ukuvuga umutima wita ku batagira shinge na rugero.

Yagize ati "Turi mu mpera zo gusoza umwaka nyamara usanga hari abantu bawutangiye bababaye bagiye kuwusoreza mu mubabaro. Nyamara hari icyo twakora kugira ngo abo bantu babashe kwishima.

Paradise.rw yaboneyeho kumubaza kuri Picnic iteganyijwe tariki 03 Ukuboza 2023. Yagize ati: "Ni urugendo tukiri gutegura rugamije gusuzuma imikorere tukazarebera hamwe ibyo umuryango umaze kugeraho mu gihe cy’Imyaka 6 ndetse tukaboneraho no gutegura ejo hazaza h’umuryango".

Umuyobozi wa Golden Heart Team, Frank Mario

Golden Heart Team yatangiye tariki 17/9/2017, itangizwa na Frank Mario Sebudandi, ubwo yatekerezaga ukuntu abantu bambaye ubusa kandi nyamara bamwe bafite imyenda irimo kwangirikira mu ngo zabo. Ni bwo yakoze ubukangurambaga ashishikariza abantu bafite imyambaro akoresheje imbuga nkoranyambaga.

Ku ikubitiro yabonye abantu 35 maze bakusanyiriza hamwe imyambaro myinshi, bambika abatishoboye bo mu murenge wa Remera akagari ka Rukiri ya 1, abatishoboye 65 buri umwe atwara imyambaro itari munsi ya 3.

Ibyo bikorwa byarakomeje kuko nyuma yaho batanze ibikoresho by’isuku, ibiribwa ndetse n’imyambaro bafasha abatishoboye bo mu murenge wa Kimihurura akarere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali. Ndetse inshuro ya 3 bafasha abatishoboye bo mu murenge wa Kanombe.

Nk’uko GHT biyemeje gufasha abatishoboye bishatsemo imbaraga, kuwa 12/1/2020 basuye imiryango 10 y’ababyeyi barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi maze baboroza ihene, iki gikorwa cyabereye mu murenge wa Nyamata, akagali ka Nyamata Ville, mu karere ka Bugesera.

Frank Mario wakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo na Televiyo Rwanda, yijeje aba babyeyi ko babaye bamwe mu bagize GHT. Ibi ntibyagarukiye mu kuboroza amatungo magufi gusa, ahubwo banasangiye ibitunga umubiri.

Nk’uko ijambo ry’Imana ribivuga Abaroma 12:15 "Mwishimane n’abishima, murirane n’abarira", nyuma y’urupfu rwa Pastor Theogene wasize umuryango ugizwe n’abarimo imfubyi n’abandi batishoboye yafashaga, kuwa 27/08/2023 Abagize Golden Heart Team bafashe mu mugongo uyu Muryango ndetse barawuremera aho bageneye umuryango w’inzahuke ’envelope’ yo kubafasha kubona bimwe mu bikenerwa.

Ni umuryango ukomeje kugera ikirenge mu cy’umusamariya mwiza nk’uko byanditse mu butumwa bwiza bwa Luka 10:25-37 aho uyu musamariya mwiza yatabaye umuntu wavaga i Yerusalemu amanuka i Yeriko, agwa mu gico cy’abambuzi baramwambura, baramukubita, barigendera bamusiga ashigaje hato agapfa.

Nyamara abatambyi n’abarewi banyuraga kuri uwo muntu bahitaga bikomereze urugendo, ariko umusamariya amugezeho yamugiriye impuhwe, amujyana mu icumbi ry’abashyitsi, aramurwaza akajya yishyura iryo cumbi. "Icyo ni cyo natwe Imana itwifuzaho".

Biyemeje gutera ikirenge mu cy’umusamariya mwiza

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Kubashaka kwifatanya na GHT kuba umunyamuryango cg kutubera umuterankunga mwatwandikira kuri email [email protected] cg mukaba mwahamagara +250788880318. Ni karibu tuhinge mu murima utarumba

Cyanditswe na: Frank Mario Sebudandi (GHT Coordinator)  »   Kuwa 29/10/2023 23:18

GHT numuryango mwiza cyane rwose kuko gewe natangiranye nawo kdi kugeza ubu tugeze ahashimishije nange rero nashishikariza ababyifuza bafite umutima wo gufasha ko baza tugafatanya gutabara abababaye kdi murabizi neza nkuko bibiriya ibivuga ko imirimo dukora hano mwisi ariyo izaduherekeza akamaro kumuntu sicyo yimariye ahubwo nicyo amariye abandi kubifuza gutanya natwe rero mwahamagara umuyobozi wa GHT Frank Mariyo sebudandi kuri TEL: +250788880318

Cyanditswe na: mushabe chris  »   Kuwa 28/10/2023 11:53

Ndumva bindenze gusa Imana ibahe umugisha mwinshi cyaneeee! Kandi mukoreze aho ntimuzacogore kuko Data ntazabura kubahemba kandi ahemba neza ntiyambura kandi ntiyakwibagirwa imirimo myiza nk’iyi Golden Heart Team ikora.Ndumva Imana igiye kuntera iteka nkaba umutera nkunga wa GHT ukomeye.Murakoze kutumenyesha ibikorwa by’indashyikirwa mukora stay Blessed. Frank Majyabu Be blessed Papa.

Cyanditswe na: Mugume david  »   Kuwa 28/10/2023 11:17