Nyuma ya SEE Music [Cyuzuzo Patrick] wiyemeje kuramya Imana mu rurimi rw’Icyongereza gusa aho akunzwe mu ndirimbo nka: Good for U, Worry not, On My Side, and Hear it Roar, Gospel y’u Rwanda yungutse undi muramyi ukoresha gusa Icyongereza.
Amazina ye bwite ni Godfrey Nzaramba ariko azwi nka Godfrey Legend mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana no mu itangazamakuru rijyanye n’Iyobokamana aho yakoreraga kuri RC Nyagatare. Si mushya mu muziki, gusa ni mushya mu rugendo rwo kuririmba gusa mu rurimi rw’Icyongereza nk’umwihariko.
Nyuma yo kumara igihe aririmbana na The Ben mu mashuri yisumbuye, byarangiye The Ben amwinjije mu muziki bya nyabyo. Yatangiye umuziki mu myaka yashize, ariko kubera inshingano arawuhagarika, none ubu awugarutsemo byeruye. Ni umuhanga cyane, nawe urabyumva umuntu uvoma inganzo kuri The Ben ufatwa nka nimero ya mbere mu Rwanda.
Godfrey Legend kuri ubu yashyize hanze indirimbo nshya yise "Dont Cry" iri mu Cyongereza yasotse ku wa Gatandatu ku itariki 13 Mutarama 2024. Yabwiye Paradise ko yayituye umuhungu we akaba n’imfura ye Joshua. Ni nyuma y’imyaka 7 nta gihangano ke kijya hanze.
Don’t Cry ayifata nk’amashimwe kuri we no ku muryango we. Ati: "Indirimbo yange nyituye imfura yange yitwa Joshua, bivuze ko ntangiranye umwaka n’indirimbo nshya mu mutima wanjye; ngira ngo iryo jambo turisanga cyane muri Bibiliya Yera mu gitabo cya Zaburi rigira riti ‘Muririmbire Uwiteka indirimbo nshya na za neberu n’inanga.’”
Iyi ndirimbo yayikoze kugira ngo ahumurize abantu bafite ibibazo mu buryo bw’umwuka birimo gutakaza ukwizera bitewe n’ibyaha byinshi bakoze. Ababwira ko Imana ifite ubushobozi bwo kubababarira ibyaha bakora buri munsi.
Ishingiye ku magambo ari mu gitabo cya Yesaya 40:1-2, umurongo wa 1 ugira uti: “Nimuhumurize abantu banjye, mubahumurize.” Ni ko Imana yanyu ivuga.”
Uyu muhanzi ukunda indirimbo zituje kuva kera avuga ko Yesu ari we utanga umunezero mu mutima kuko amafaranga n’ibindi by’agaciro abantu bamaranira kugira ngo babeho bawufite ari ntacyo bibamarira. Ntibagira ihumure mu mutima nk’iryo bagira barikuye kuri Yesu.
Akiga mu mashuri yisumbuye mu Karere ka Kayonza kuri Groupe Scolaire de Gahini aho yiganaga na Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben na bwo yakundaga indirimbo zituje ariko zivuga Imana.
Icyo gihe yigana na The Ben babanaga muri Dorotoire, rimwe na rimwe bakaririmbana indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Nk’uko abivuga, The Ben ni we wamwigishije amajwi kandi yagiye amukuraho igitekerezo cyo kuririmba indirimbo ze ku giti ke. Yagize ati: "kuko mu gihe twiganaga namukuyeho ’inspiration’ zijyanye n’umuziki wo kuramya Imana.”
Yavuze ko kuba The Ben agira amarangamutima menshi akarira ari mu rusengero aba ari imbaraga ziva ku Mana zimwibutsa ko agomba kuyikorera, cyane ko ngo The Ben yahereye muri Gospel. Yagize ati: "Ni umuhamagaro uba urimo kumwataka. Umwanya arimo ntabwo ari wo yakabaye arimo.” Gusa na The Ben ubwe yivugiye ko ashaka gukorera Imana.
Godfrey avuga ko yagiranye na The Ben ibihe byiza byo gukorera Imana bakigana. Ubucuti bwabo bwageze no ku rwego rukomeye aho Godfrey yamugabiye inka. Nyuma yo kumwifuriza kuzagira ishya n’ihirwe mu rugo rwe na Pamela, yasoje avuga ko gukorera Yesu ari ntako bisa bityo akifuriza inshuti ye The Ben kugaruka mu murimo w’Imana.
Godfrey avuga ko iki ari cyo gihe cyo gukorera Imana bityo muri uyu mwaka ateganya kubigaragariza mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana azagenda asohora mu Cyongereza nk’uko bimeze kuri Don’t Cry.
Don’t Cry yakozwe na Producer Santana Souce kandi ateganya no kuzakorana na we izindi nyinshi. Amashusho yayo na yo ari hafi gusohoka. Santana ari mu ba Producer bakomeye mu Rwanda, ndetse wibuke ko ari we ukora indirimbo za Vestine na Dorcas n’abandi bakomeye.
Godfrey Legend yashyize hanze indirimbo iri mu giswahili
RYOHERWA N’INDIRIMBO "DON’T CRY" YA GODFREY LEGEND