× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Gisubizo Ministry yamamaje Yesu mu ndimi z’amahanga mu ndirimbo bise "Heri Taifa" - VIDEO

Category: Choirs  »  13 May »  Alice Uwiduhaye

Gisubizo Ministry yamamaje Yesu mu ndimi z'amahanga mu ndirimbo bise "Heri Taifa" - VIDEO

Gisubizo Ministries ni umuryango wa gikirisitu umaze imyaka irenga 18 ikaba yarashingiwe i Gikondo mu Mujyi wa Kigali.

Gisubizo Ministry imaze kumenyekana mu kumara ipfa abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, binyuze mu gitaramo cyitwa ‘Worship Legacy Concert". Igitaramo baheruka gukora bakimurikiyemo alubumu yabo ya gatatu. Kuri ubu Gisubizo Ministry yakoze mu ngazo izana indirimbo bise "Heri Taifa", yo mu rurimi rw’Igiswayire.

Batangira bavuga bati: "Heri Tayifa ambalo Bwana u Mungu waona
watu ulio wachagua kuwa urifi wako.
Mana myoyo yetu itafurahia kuwa
Tumelitumaini jina lako zuri.

Babaa ni wewe Twangojea tukishika njia zako
na wewe utatu ongoza tu urithi ufalme.
tutatangaza uaminifu wako
Hakuna awezaye kufananishwa nawe
umefanya kwa wingi miujiza
Nasi tutaimba milele na milele.

Iyi ndirimbo mu kinyarwanda baa bavuga bati :" Hahirwa ishyanga Uwiteka Imana ibona, abantu watoranije kuba abagwa
abantu wahisemo kuba inshuti zawe.
Mana imutima yacu irishimye twizeye izina ryawe.

Data, niwowe Turagutegereje, dukurikiza inzira zawe, tuzatangaza ubudahemuka bwaweNtawe ushobora kugereranywa nawe,wakoze ibitangaza byinshi
Kandi tuzakuririmba ubuziraherezo.

Gisubizo Ministry iri gukora mu nganzo umunsi ku munsi ntabwo igiha agahenge abakunzi bayo. Mu mwaka ushize Gisubizo Ministry yakoze ibitaramo by’amateka aho icya mbere bakoze bise ‘Gisubizo Gala Gospelt Night’ cyabaye ku wa Gatandatu tariki 10 Kamena 2023, kibera ahitwa AV Large, naho igitaramo cya kabiri bise ‘Worship Legacy Bujumbura 2023’ cyabaye ku Cyumweru tariki 11 Kamena 2023, ahitwa Donatus Conference Center, DCC av du Large. Bagikoze bafatanyije n’ishami rya Gisubizo ribarizwa mu Mujyi wa Bujumbura.

Ni igitaramo cyagaragayemo umwe mubahanzi bahetse umuziki mu gihugu cy’ u Burundi Apollinaire Habonimana. Gisubizo Ministry yamenyekanye mu ndirimbo zabo zakunzwe cyane nka "Ebenezer", "Nguhetse ku mugongo" n’izindi.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.