× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ubwato bwa Hotel y’inyenyeri 5 bwitwa ’Kivu Queen Uburanga’ bwari bumaze igihe bwubakwa bwashyizwe mu Kivu-VIDEO

Category: Development  »  April 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Ubwato bwa Hotel y'inyenyeri 5 bwitwa 'Kivu Queen Uburanga' bwari bumaze igihe bwubakwa bwashyizwe mu Kivu-VIDEO

Ubwato bw’inyenyeri bwari bumaze igihe bwubakwa mu nkombe y’ikiyaga cya Kivu mu karere ka Karongi, bwaraye bushyizwe mu kiyaga kugira ngo harangizwe imirimo ya nyuma.

Ubu bwato bwakuwe ku nkombe y’ikiyaga aho bwubakirwaga, bushyirwa mu mazi, gusa bwegerezwa indi nkombe. "Ni Hoteli igenda hejuru y’amazi, itegereje kuzaangira imirimo mu mpeshyi y’uyu mwaka" - Ibyatangajwe n’umuyobozi wa kompanyi yabwubatse utashatse ko afatwa amashusho n’amafoto.

Iyi hoteli yitwa ’Kivu Queen Uburanga’, ifite ibyumba 10, ikagira metero 32 z’uburebure. Biteganyijwe ko izatangira gutwara abantu no gutembererwamo mu mezi atatu ari imbere nk’uko umuyobozi wa kompanyi iri kuyubaka yabitangarije Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA).

Uwo muyobozi yatangaje ko ari iterambere rikomeye ku bukerarugendo rw’u Rwanda kuha habonetse hoteli nk’iyi. Yavuze ko nyuma y’uko ubu bwabo buzatangira gukora, bateganya kuzubaka ubundi bwato bwa karundura buzaba bwikubye ubu mu bwiza no mu bunini.

Kivu Queen Uburanga yashyizwe mu Kivu

REBA AMASHUSHO UBWO UBU BWATO BWASHYIRWAGA MU KIVU

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.