Ubwato bw’inyenyeri bwari bumaze igihe bwubakwa mu nkombe y’ikiyaga cya Kivu mu karere ka Karongi, bwaraye bushyizwe mu kiyaga kugira ngo harangizwe imirimo ya nyuma.
Ubu bwato bwakuwe ku nkombe y’ikiyaga aho bwubakirwaga, bushyirwa mu mazi, gusa bwegerezwa indi nkombe. "Ni Hoteli igenda hejuru y’amazi, itegereje kuzaangira imirimo mu mpeshyi y’uyu mwaka" - Ibyatangajwe n’umuyobozi wa kompanyi yabwubatse utashatse ko afatwa amashusho n’amafoto.
Iyi hoteli yitwa ’Kivu Queen Uburanga’, ifite ibyumba 10, ikagira metero 32 z’uburebure. Biteganyijwe ko izatangira gutwara abantu no gutembererwamo mu mezi atatu ari imbere nk’uko umuyobozi wa kompanyi iri kuyubaka yabitangarije Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA).
Uwo muyobozi yatangaje ko ari iterambere rikomeye ku bukerarugendo rw’u Rwanda kuha habonetse hoteli nk’iyi. Yavuze ko nyuma y’uko ubu bwabo buzatangira gukora, bateganya kuzubaka ubundi bwato bwa karundura buzaba bwikubye ubu mu bwiza no mu bunini.
Kivu Queen Uburanga yashyizwe mu Kivu
REBA AMASHUSHO UBWO UBU BWATO BWASHYIRWAGA MU KIVU