Ikigo Nadol House and Interior Design gikorera mu Karere ka Bugesera, kizwiho gukora imitako myiza cyane ndetse kikanayicuruza, cyahuguye abakobwa batewe inda zitateganyijwe.
Nadol House and Interior Design iyoborwa na Nadege Benimana, umufasha wa Pastor Olivier Ndizeye uyobora Zion Temple Pawaruse ya Ntarama. Ni ikigo gisanzwe gikora imitako yishimirwa cyane n’abayibonye bose. Banze kwihererana ubumenyi bafite, babusangiza abakobwa batewe inda zitateganyijwe.
Tariki 8 Werurwe, ubwo isi yose yizihizaga umunsi mpuzamahanga w’Umugore, Ikigo “Nadol House and Interior Design” cyahuje imbaraga n’umurenge wa Ntarama, Itorero Zion Temple Ntarama ndetse na PEACE THROUGH BUSINESS, bahugura abakobwa batewe inda zitateganyijwe, mu rwego rwo kubaremera imibereho izabatunga ndetse n’urubyaro rwabo. Ni igikorwa cyabereye mu karere ka Bugesera, Umurenge wa Ntarama.
Igikorwa cyo guhugura abatewe inda zitateganyijwe, cyamaze iminsi 3 gisozwa ku wa Gatatu tariki 8 Werurwe mu Itorero Zion Temple Ntarama, aho cyari kiyobowe n’umwe mu bashumba b’iri Torero, Nadege Benimana, akaba n’umuyobozi mukuru wa Nadol House And Interior Design.
Abahuguwe bose bagera kuri 31 ndetse banahawe impamyabumenyi yerekana ko bahawe aya masomo mu buryo bw’umwuga kandi ko bakwiye kuyakoresha nta nkomyi.
Nadege Benimana yabwiye itangazamakuru ko bagize iki gitekerezo biturutse ku kuba imibare y’abakobwa baterwa inda zitateganijwe irushaho kwiyongera cyane, basanga uko ikomeza kwiyongera ari na ko ubushobozi bubatunga n’abo babyaye bugabanuka bityo ko bahisemo kubaha amahugurwa azabagirira umumaro mu kwibeshaho kwabo.
Yagize ati: "Nk’uko mubizi imibare y’abatewe inda bakiri abakobwa iri kuzamuka cyane, kandi uko yiyongera ni na ko ubushobozi bwabo buba butoroshye kugira ngo babone ibibabeshaho n’abo bana babyaye, ni yo mpamvu nka NADOL ndetse na PEACE THROUGH BUSINESS twafatanyije tukareba uburyo twabafasha kugira ngo nabo babashe kugera ku iterambere bifuza ndetse batunge n’abana babo.
Chantal Munanayire usanzwe akora mu muryango ’Institute For Economic Empowerment Women’ by’umwihariko agatanga amahugurwa mu Rwanda, yavuze ko mu byo bigishije aba bagore, harimo uburyo bashobora kubyaza umusaruro ibyo bakora birimo kudoda, ndetse akanabereka amahirwe arimo ku isoko ry’umurimo.
Chantal yabwiye itangazamakuru ko biteze umusaruro kubo bahuguye bo mu karere ka Bugesera, ndetse ko bazabakorera ubuvugizi kugira ngo babone ibikoresho byo gukoresha ibikorwa byabo.
Yagize ati: "Ubuvugizi tuzabakorera, Tuzavugana n’Itorero barimo rya Zion Temple Ntarama, na Nadol House and Interior Design n’Inzego za Leta kuko hari ubushobozi Leta iba yarashyizeho kugira ngo abagore biteze imbere;
Hari ama-banki aho naho tuzabakorera ubuvugizi kugira ngo bahabwe inguzanyo n’inkunga, biciye muri BDF kubadafite ingwate, rero tuzabafasha muri ubwo buvugizi ariko na none cyane cyane mu nzego zibanze ndetse no mu miryango yabo kugira ngo biteze imbere."
Mwali Rosine uri mu bahuguwe yabwiye itangazamakuru ko bahawe ubumenyi kandi bagiye kububyaza umusaruro na bagenzi be, bityo ko bizanabafasha kwiteza imbere mu ngo zabo.
"Ikintu binyunguye n’uko hari indi ntambwe ngiye gutera mu byo nakoraga nko gukora ibitambaro byo gukandagiraho mu ruganiriro (Tapis) gukora ibikoresho baterekaho ibisorori birimo amafunguro ku meza, ndetse n’ibindi by’agaciro ku buryo nabigurisha bikagira icyo bimarira."
Yongeyeho ko "Ubumenyi nkuye aha icyo buzamfasha cya mbere n’ukwiteza imbere mu rugo rwanjye, abana banjye nkaba nabadodera imyenda, ibyo kwiyorosa, sinjye kugura ibikoresho byo gusasa ahubwo nzabyikorere mu rugo iwanjye hase neza."
Nadol House and Interior Design isanzwe ari umushinga wigisha ndetse ukanakora imitako ikanayicuruza, aho imyinshi muri iyo iba yakozwe n’abanyeshuri bayo.
Mu bo uyu mushinga usanzwe ufasha, ni abakobwa batewe inda zitateganijwe, aho babanza kubigisha ibyo bakora birimo kudoda, gukora ibitambaro byo gukandagiraho mu ruganiriro (Tapis) bakoresheje koroshi, kudoda imyenda yo kwambara yiganjemo iyo kwifubika ndetse n’ibindi bitandukanye.
Umuyobozi w’Uyu mushinga Nadege Benimana, atangaza ko iyo hari abagaragaje ubushake ndetse n’ubuhanga mu kwiga vuba, abenshi bahita bahabwa akazi muri Nadol House Interior Design, bagafatanya n’abandi mu guteza imbere ubu bumenyi ngiro.
Batanze impamyabumenyi ku bitabiriye amahugurwa
Nadege ubwo yabigishaga kudoda
Nadege akora imitako myiza cyane
Nadege araberewe cyane mu mwenda yikoreye
Nadol House and Interior Design bafite imitako y’ubwoko bunyuranye