× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Gisa Claudine yashinjagiye mu ndirimbo "Shimwa" anashyira mu ihurizo abasore bashaka gutambutsa iyerekwa

Category: Artists  »  March 2024 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Gisa Claudine yashinjagiye mu ndirimbo "Shimwa" anashyira mu ihurizo abasore bashaka gutambutsa iyerekwa

Umukirigitamirya Gisa Claudine yungutse ubundi bwenge buva ku Mana ahishurirwa indirimbo "Shimwa".

Mu minsi ishize ubwo irushanwa rya Rwanda Gospel Stars Live ryakomerezaga i Musanze, nagiriwe ubuntu bwo gutemberana muri uwo mujyi n’umunyamakuru wa Radio 10 witwa Esca Fifi Uwizera na Cameraman w’iki gitangazamakuru tugamije kumenya umwuka uri mu batuye uyu mujyi ku byerekeye abahanzi ba Gospel bakunzwe muri uyu mujyi. Gusa icyadutangaje ni uko uwegeraga Microphone wese yavugaga "Gisa Claudine".

Mu gihe aba bakomezaga gushimagiza uyu muramyi, we yari yateye umugongo iwabo w’ibirayi biryoshye dore ko yari yibereye mu mujyi wa Kigali hamwe na Director "Eliel Sando" hagamijwe gushyira mu bikorwa ibikubiye mu ihishurirwa uyu mukobwa yagize rikanyura mu ndirimbo "Shimwa" kuri ubu yamaze kugera hanze.

Ntibikiri umugambi ahubwo kuri ubu umuramyi Gisa Claudine yamaze guhesha umugisha abakunzi be mu ndirimbo "Shimwa" yamaze kugera hanze. Ni indirimbo igaruka ku rukundo rutagira akagero Kristo yamukunze agakunda n’abatuye isi yose nk’uko Claudine yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Paradise.

Yagize ati: "Ngihishurirwa urukundo rukomeye Yesu yankunze agakunda abari mwisi naribwiye nti" Yesu SHIMWA ". Mu mvugo yuje umunezero,Gisa ati"ibyo kuvuga kuri Yesu kumusaraba umushima ntabwo wabona amagambo ahagije peeee yabisobanura .Avuga ku ivomo yavomyeho iyi nganzo, yagize ati"nasomye ijambo riri mu Befeso ari naho indirimbo yakomotse rigira riti "Ubuntu ni bwo bwadukijije.

Abefeso2:1 haragira hati "Namwe yarabazuye mwebwe abari bapfuye bazize ibyaha n’ibiciro byanyu ibyo mwagenderagamo kera mukurikiza imigenzo y’iyi si ariko kuko lmana ari umutunzi w’imbabazi yaduhinduranye bazima na Kristo ku bw’urukundo rwinshi yadukunze ubwo twari dupfuye tuzize ibicumuro byacu Ubuntu nibwo bwadukijije ntibyavuye no ku mirimo kugira ngo hatagira umuntu wirarira".

Gisa Claudine ni uwo guhangwa amaso muri Gospel

Gisa yageze aha yuzura izindi mbaraga aho yagize ati"Iryo Jambo ryaramfashije nshima Yesu wadukijije urupfu rw’iteka mu ndirimbo harimo amagambo navuze nti ’Wazanye lbambe n’imbabazi urukundo rwinshi rukuziye urebye uko nasaga ntiwabyitaho uranyakira umpa umugabane.

Nkongera nti Shimwa Yesu wanyemeye ukirambura icyubahiro cyawe ugasiga ubwami ubwiza byose wari ufire ukamanikwa kugira ngo mbeho". Yashimangiye urukundo rwa Kristo mu mvugo Isa n’ubuhanuzi aho yagize ati"Ku bw’urukundo Yesu ntiyatinye umusaraba ntiyatinye n’isoni zawo kugira ngo anshugure agucungure Yesu akwiye gushima".

Uyu muramyi asohoye iyi ndirimbo mu gihe yabimburiwe n’izindi ndirimbo zubatse imfatiro z’imitima ya benshi nk’amabuye mazima. Uyu muramyi winjiranye ishaba mu muziki ku ikubitiro yasohoye indirimbo "Nabonye ineza" igaruka ku rukundo rwa Kristo ikaba imaze kurebwa n’abantu 120k kuri YouTube mu gihe cy’umwaka imaze kuri YouTube.

Nyuma y’iyi ndirimbo, uyu muhanzi yibarutse ubuheta mu muziki mu ndirimbo "Aho wansize" iyi ndirimbo yazanye Impaka aho bamwe bavugaga ko hagati ye na Annette Murava harimo uwashishuye undi, byagaragaye ko yaje nka wa Mwana uvuka akenewe aho kuri ubu imaze kurebwa n’abasaga ibihumbi 221.

Agaruka ku musaruro wavuye muri izi ndirimbo, yagize ati: "Umusarure ndizera ntashidikanya ko uhari rwose buri umwe wazumvishe baba abo tuziranye cyangwa batanzi rwose, ubutumwa nagiye nakira watumye ngira imbaraga rwose buri umwe yarahembutse kandi barazikunze banyereka ko banshigikiye ndanabashimiye".

Abajijwe niba ateganya gutaramira abakunzi be yashubije gutya: "Yego rwose ndabiteganya biri ku mutima. Abakunzi banjye n’abakunzi b’Imana umusi umwe tugafatanya kuzamura icyubahiro cy’Imana". Yongeyeho ko atari cyera.

Gisa Claudine arakunzwe cyane muri Musanze

Ubwo Paradise yari yanyarukiye mu ihema rya Camp Kigali yarabutswe uyu mukobwa uri muri mbarwa bazi kuririmba banicurangira aho yari yaje gutera ingabo mu bitugu umuramyi Jado Sinza. Abajijwe uko yakiriye kiriya gitaramo yagize ati "Simbabeshye narahembutse peeeeee naranezerewe lmana niyo muhamya".

"Nongeye guhura nayo biciye mu ndirimbo n’ijambo byose twahumviye, nabonye ubwiza bw’Imana bundi byushya kandi sinjye gusa buri umwe wahageze yakubwira ko hari izindi mbaraga mu buryo bw’umwuka yahakuye".

Avuga ku masomo yahakuye yavuze ko yahabonye urukundo no guca bugufi. Aha yashimangiye ko 90% by’abitabiriye Redemption Live Concert ari inshuti za Jado Sinza ndetse n’abavandimwe be. Ibi yavuze ko bishimangira kumenya kubana, urukundo no gushyigikirana biri muri Gospel.

Abajijwe ku basore bakomeje kumubaza niba afite umukunzi, yavuze ko yiteguye gusubiza iki kibazo vuba binyuze mu bikorwa, yongeraho ko bigoye kubona amagambo yagisubizamo.

Iyi ndirimbo ye nshya iboneka kuri cano y’uyu muramyi iri mu mazina ye Gisa Claudine

Gisa Claudine akomeje guca impaka

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Uyu mukobwa Gisa Claudine afite impano idasanzwe.
Ntagacike intege akomerezeho

Cyanditswe na: Elly Bigwi  »   Kuwa 30/03/2024 04:20

Uyu mukobwa Gisa Claudine afite impano idasanzwe.
Ntagacike intege akomerezeho

Cyanditswe na: Elly Bigwi  »   Kuwa 30/03/2024 04:18