Umuhanzikazi Gikundiro Rehema wamamaye mu ndirimbo nyinshi zitandukanye nka Turarinzwe, yatangije ‘Aloha Worship’ yo kuramya no guhimbaza Imana mu ndirimbo ze n’izabandi bahanzi batandukanye.
Gikundiro Rehema ni Umunyarwandakazi utuye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, akaba ari na ho akorera indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu gihe kitari gito gishize agezeyo. Ni umwanditsi w’umuhanga bidasubirwaho kuko hari amakorari menshi kandi akomeye n’abantu bakora umuziki ku giti cyabo yandikiye indirimbo.
Muri Aloha Worship yatangije, ubu ageze kuri session ya kane, aririmba indirimbo zitandukanye zirimo ize n’izabandi, izo mu Kinyarwanda no mu Giswayile. Mu ndirimbo agenda aririmba harimo n’izo yandikiye abandi.
Mu ndirimbo Gikundiro Rehema yanditse harimo iyitwa Sion, Nzirata Umusaraba n’izindi zakunzwe n’abatari bake mu bakunda umuziki n’ubutumwa buba mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Afite agahigo ko kuba yararirimbye mu makorari menshi ari na we uyatoza indirimbo, zimwe muri zo zikaba izo yabaga yabandikiye.
Uyu muhanzikazi indirimbo ye azwiho bwite ni iyitwa Sion yiyandikiye, nyuma yo kwamamara cyane bamwe bakayita Ururembo Sion. Izindi ndirimbo ze bwite harimo ‘Turishimye, Turakomeje, Ineza, Urarinzwe yakoranye na Romulus Rushimisha n’izindi nyinshi nziza zitandukanye.
Inyinshi mu ndirimbo uyu muhanzikazi Gikundiro Rehema yandika aziha abahanzi n’amakorari bakazikoresha nk’umutungo wabo bwite. Izo yahaye amakorari harimo ‘Ikidendezi yahaye Korari Ukuboko kw’Iburyo ikorera umurimo w’Imana mu itorero rya ADEPR Gatenga, Nzirata Umusaraba yahaye Korari Shalom yo mu itorero rya ADEPR Nyarugenge;
Harimo kandi Ibyiringiro by’Ubuzima na Kuro yahaye Korari Ukuboko kw’Iburyo, Walio Moyo Safi yahaye Korari Shalom, Dawidi yahaye Korari Holly Nation, Gideon yahaye Korari Evangelique (iyi korari ni yo Gikundiro Rehema yakuze aririmbamo mbere yo kwimukira muri Amerika) n’izindi.
Mu kiganiro umugabo we ari na we umureberera mu nyungu z’ibikorwa by’umuziki we (manager) yagiranye n’itangazamakuru ryo mu Rwanda, yavuze ko we n’umugore we Gikundiro Rehema bafite imishinga myinshi muri uyu mwaka agira ati: “Dufite imishinga myinshi turi gutegura mu muziki harimo na EP arimo gutegura.”
Gikundiro Rehema ubwe avuga ko kuririmba ubutumwa bwiza ari byo bigomba kumuranga. Yagize ati: “Imana ntiyanyoboye ku kuyiramya gusa, ahubwo yanyoboye ku kuyiramya no kuyisingiza ndirimbira imbere y’amahanga. Sinatumwe kujya kubwira abatizera ubutumwa bwiza gusa, ahubwo natumwe no kubwizihiriza imbere yabo. Uruhande ndiho ni urwo kubabwira ibya Yesu binyuze mu ndirimbo zange.”
Gikundiro Rehema ni umwanditsi w’umuhanga. Yatangije Aloha Worship yo kuramya ashyigikiwe n’umugabo we umureberera