Intagondwa z’Abayisilamu zakoranaga n’umutwe wa ADF muri Uganda mu wa 2016, zagabye igitero kuri Gen Kale Kayihura wahoze ari Umuyobozi wa Polisi ya Uganda, icyakora yarakirokotse.
Aya makuru yatangajwe n’Ibiro Bishinzwe Ubushinjacyaha muri Uganda, nyuma y’aho bagiranye ibiganiro bigamije kwemera icyaha n’abantu bane bashinjwa ibyaha by’ubwicanyi, ari bo Okuku Sadam Umalu, Osinya Colline, Ojambo Joseph na Lwanga Abudala bakurikiranyweho ibyaha birimo ubujura n’Umugambi wo kwica, aho bari kuburanishwa mu Rukiko Rukuru Mpuzamahanga rwa Uganda.
Ibi byabaye hagati ya Gicurasi na Kamena 2016, ubwo imbunda ebyiri zo mu bwoko bwa AK47 zirimo amasasu arenga 60 zibwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nakudi mu Karere ka Namayingo mu Burasirazuba bwa Uganda.
Nyuma yaho amasasu yumvikanye mu rugo ruri mu gace ka Sirowa muri Namayingo, ndetse Polisi yakoze iperereza ryaje gutuma uwitwa Okuku na bagenzi be batabwa muri yombi.
Mu ibazwa ryabo, bemeye ko bibye iyo mbunda bagamije kuyikoresha mu bikorwa byo kwiba no kwica cyane cyane abantu ngo bari bakomeje gucunaguza abayisilamu bo mu bwoko b’Aba-Tabliq barimo n’uwari Umuyobozi wa Polisi, Gen Kale Kayihura, Captain Okumu wayoboraga Polisi mu gace ka Namayingo n’Umuyobozi w’Akarere.
Icyo gihe, Kayihura yari akomeje gukaza ibikorwa by’umutekano bigamije gufata abantu bose bakorana n’umutwe w’iterabwoba wa ADF nyuma y’aho wari umaze iminsi mike wishe uwari Umushinjacyaha, Joan Kagezi, ku wa 30 Werurwe 2015.
John Kibuuka, John Masajjage, Dan Kisekka na Nasur Abdullah bari bamaze igihe kinini bihishahisha kuva ku wa 30 Werurwe 2015 ubwo Kageza yari amaze kwicirwa mu guce ka Kiwatule i Kampala, asohotse mu modoka ye agiye kugura imbuto.
Batawe muri yombi umwaka ushize ndetse bafungiye muri gereza ya Luzira bakurikiranyweho ibyaha by’ubwicanyi. Gen Kayihura yaje gukurwa ku mwanya w’Umuyobozi wa Polisi ashinjwa ibyaha byo kohereza mu Rwanda mu buryo bunyuranyije n’amategeko impunzi z’Abanyarwanda ziri muri Uganda, gusa ibyaha yashinjwaga biherutse gukurwaho n’urukiko rwa gisirikare.
Inkuru dukesha ikinyamakuru Chimpre Ports cyo muri Uganda ivuga ko ubwicanyi bwakorewe mu gace ka Namayingo, Bugiri na Mayuge mu 2015, bwatumye Museveni akorera ingendo muri ako gace mu myaka yakurikiyeho ndetse akanasura aho Okware Tito wari Umunyamabanga mu Ishyaka rya NRM yarasiwe n’abantu batatu ku rugo rwe, mu gace ka Namayingo, n’ahitwa Mayuge, aho Umu-Shia Sheikh Daktur Kadhir Muwaya yiciwe, umugabo wari umuntu ukomeye mu idini ya Islam n’umwe mu bantu bakomeye mu ishyaka rya NRM.