× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Generation Changers: Igiterane cyavutse mu nzozi z’impinduka mu buzima bw’abantu

Category: Ministry  »  3 weeks ago »  Jean D’Amour Habiyakare

Generation Changers: Igiterane cyavutse mu nzozi z'impinduka mu buzima bw'abantu

Ku nshuro ya kabiri, Eglise Vivante Nyarugunga yongeye gutegura igiterane cyiswe “Generation Changers” kizamara iminsi itatu, kuva ku wa 23 kugera ku wa 26 Nyakanga 2025.

Intego nyamukuru ni ukumenyekanisha Ijambo ry’Imana no gutangiza impinduka zigaragara mu buzima bw’abantu – mu buryo bw’umwuka, imibereho rusange ndetse n’ubukungu.

Amavu n’amavuko ya “Generation Changers”

Iki giterane cyatangiye mu mwaka wa 2023, gishingiye ku cyerekezo cyahawe Bishop Paul Ndahigwa, umuyobozi wa Eglise Vivante Nyarugunga. Ni we wagize uruhare rukomeye mu kugitangiza, ahamya ko Imana yamushyize ku mutima gutegura igiterane kizafasha abantu kuva mu bubata bw’icyaha n’izindi nzitizi zose zibabuza gutera imbere, harimo ubukene, ubujiji n’indwara.

Izina “Generation Changers” risobanura "abazanye impinduka mu gisekuru", rigamije kwibutsa Abakiristo ko bafite inshingano yo kuba intumwa z’impinduka aho bari hose. Nk’uko byasobanuwe n’abategura iki giterane: “Turi mu gihe gikeneye impinduka holistically – mu buryo bw’umwuka, imibereho n’ubukungu – kandi ntizizizana, tugomba kugira uruhare mu kuzana izo mpinduka.”

Icyo iki giterane kigamije n’umusaruro witezwe

Intego yacyo nyamukuru ni iyo guhindura ubuzima bw’abantu biciye mu Ijambo ry’Imana. Bishingiye ku ijambo rya Yesu Kristo rivuga ko “ukuri kuzababatura” (Yohana 8:32), abayobozi b’iki giterane bizeye ko abantu benshi bazava mu buzima bwo mu mwijima, bakakira Yesu Kristo nk’Umukiza wabo, ndetse bagatangira urugendo rushya rw’ubuzima bw’iteka.

Ibi bikorwa binajyana n’imigambi myinshi y’itorero, irimo:
• Gutanga ubutumwa bwiza ku mugaragaro, butuma abantu bafata icyemezo cyo gukurikira Yesu;

• Guhuza abizera n’amatorero y’aho batuye kugira ngo bakomeze gukurira mu kwizera;
• Gushyigikira amatorero mu bikorwa bigamije kugera ku rubyiruko no kurwigisha Ijambo ry’Imana.

Ababigizemo uruhare n’abatumiwe

Igiterane cyateguwe n’urubyiruko rw’Eglise Vivante Nyarugunga, rugizwe n’abanyamurava bafite icyerekezo cyo guteza imbere ivugabutumwa rihindura ubuzima. Nubwo hatatangajwe amazina y’abaririmbyi bose batumiwe, abategura iki giterane bemeza ko “abaririmbyi bahari, kandi biteguye gutanga umusanzu mu kuramya no guhimbaza Imana mu buryo bukora ku mitima.”

Ubutumwa butangwa muri “Generation Changers”

Iki giterane kirangwa n’ibiganiro byubaka ku Ijambo ry’Imana, ibigamije kwigisha abantu ibyo Yesu yadusabye, nk’uko bivugwa muri Matayo 28:19-20:
“Nimugende muhindure amahanga yose abigishwa, mubabatize mu izina ry’Imana Data wa twese n’Umwana n’Umwuka Wera, mubigisha kwitondera ibyo nababwiye byose.”

Uretse inyigisho zifite ireme, abazitabira Generation Changers bategerezanyije amatsiko:
Amasengesho n’ibihe bikomeye byo kuramya no guhimbaza Imana
• Ubuhamya bw’abamaze guhindurwa n’Imana
• Ibiganiro byubaka ubusabane n’ubumwe bw’abakristo
• Kuba igice cy’ihuriro rizakomeza guhindura isi

Icyerekezo n’umuhamagaro
Abategura Generation Changers bavuga ko icyerekezo cyabo gishingiye kuri Efeso 2:10:
“Kuko turi igikorwa cy’Imana, twaremewe muri Kristo Yesu gukora imirimo myiza Imana yateguye kera ngo tuyigenderemo.”

Ubutumire bwihariye
Abanyarwanda n’abandi bose bashaka guhura n’Imana mu buryo bushya, batumiwe muri iki giterane gikomeye. Ntabwo ari ukwitabira igikorwa cy’itorero gusa, ahubwo ni ukubaho ubuzima bushya – ubuzima bufite impinduka zifatika ku gisekuru cy’ubu n’icy’ejo hazaza.

REBA AMAFOTO AKURIKIRA UREBE ABAZIFATANYA MURI IKI GITERANE:

Ntuzahabure!

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.