× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

lnyenyeri z’ijuru bazwi muri "Corona Virus" bagarukanye "Mariya" baririmbamo ngo ’utarakoze icyaha namutere ibuye’

Category: Choirs  »  2 months ago »  Alice Uwiduhaye

lnyenyeri z'ijuru bazwi muri "Corona Virus" bagarukanye "Mariya" baririmbamo ngo 'utarakoze icyaha namutere ibuye'

Inyenyeri z’Ijuru ni itsinda rigizwe n’abantu 6 bamwe muri bo barubatse abandi baracyari ingaragu, bakaba babarizwa mu Itorero ry’Abadivantiste b’Umunsi wa Karindwi (SDA) Mahembe mu Karere ka Nyamasheke.

Inyenyeri z’ijuru bafite ibihangano bikora ku mitima ya benshi ku bw’ubuhanga buhanitse bahimbana izi ndirimbo zabo n’amajwi meza. Ubu bafite indirimbo nshya nziza cyane igiye kuzuza million nyuma y’icyumweru kimwe. Ni indirimbo bise "Mariya". Iyi ndirimbo yagiye hanze ku wa 15 Werurwe 2024.

Muri iyi ndirimbo "Mariya" batangira bagira bati: "Uyu mugore w’inkozi y’ibibi twamufashe asambana twamufatiye mu kirorero arimo akora ibibi dore igihe yahereye noneho turamwiboneye ngaho mwami nawe gira icyo ubivugaho.

Yesu arebye mu mitima yabo asanga bose ari abapagani mubifuza ko yakwicishwa amabuye harimo abasambanaga na we. Yesu yandika hasi n’urutoki mu nyuguti nini zisomeka ati ’utarakoze icyaha ngaho namutere ibuye’".

Aba basore bamamaye cyane ubwo bashyiraga hanze indirimbo bise ‘Corona Virus’ ari nayo yambere bashyize hanze dore ko yasohotse muri 2020. Ni indirimbo ifite amajwi n’amashusho, ikaba yarakunzwe ku rwego ruhambaye.

Inyenyeri z’Ijuru bamamaye mu ndirimbo zimaze kuzuza amamiliyoni kuri YouTube nka; Urukingo, Corona Virus, Ibihombo na Ayidatawe".

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.