× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

"Gahongayire ni Intumwa y’Imana" - Massamba Intore yashimye Aline wizihije imyaka 22 amaze mu muziki

Category: Entertainment  »  October 2022 »  Sarah Umutoni

"Gahongayire ni Intumwa y'Imana" - Massamba Intore yashimye Aline wizihije imyaka 22 amaze mu muziki

Aline Gahongayire ukunzwe mu ndirimbo "Ndanyuzwe", "Hari impamvu pe" n’izindi, yakoze igitaramo gikomeye mu kwizihiza imyaka 22 amaze mu muziki, ashimirwa n’abarimo Intore Massamba.

Iki gitaramo cyiswe "Glory Thanksgiving Gala Night" cyabaye ku cyumweru tariki 30 Ukwakira 2022 kibera muri Serena Hotel i Kigali. Cyabereye muri salle yarimbishijwe cyane, ibintu uhita ubona ko byari ibirori koko. Akandi gashya ni uko buri wese witabiriye, yabanzaga guca kuri Red Carpet.

Kino gitaramo cyitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye n’abakozi b’Imana barimo Bishop Dr. Fidele Masengo, Rev. Dr Antoine Rutayisire, Bishop Aime Uwimana, Pastor Barbara Umuhoza wafatanyije na Ntarindwa (Atome) kuyobora ibi birori, Bishop Olive Murekatete, n’abandi.

Massamba Intore w’ibigwi bikomeye mu muziki wubakiye kuri Gakondo y’u Rwanda, yavuze ko Aline Gahongayire ari Intumwa y’Imana (Apostle) ndetse yongeraho ko ari inshuti nziza. Ati “Gahongayire ni intumwa y’Imana akaba n’inshuti".

Yavuze ko iki gitaramo cyongeye kumuhuza n’abo baherukanaga kera, kinamwibutsa ibihe yanyuzemo mu buhunzi. Ati "Hano hari inshuti zanjye twaherukanaga muri bya bihe bibi bya COVID-19. Nkinjira hano nabonye abo nabonye muri RDC no mu Burundi, nkibabona mu maso yanjye hajemo bya bihe by’ubuhunzi. Gusa na none byanyibukije ko ubu dusigaye dutarama bigatinda.”

Massamba yasabye ko mbere yo kuririmba indirimbo yasabwe na Aline Gahongayire, "ndabanza ndirimbe indirimbo twaririmbaga nkiri mu buhunzi, iyi iragira iti "Naraye nambutse uruzi rw’Akanyaru rugana i Rwanda, numva ikinsingiza nshiguka nsimbuka, ni wowe Rwanda. Rwanda rutazima, Rwanda rwera imfura, ntawakwibagirwa.”

Nyuma yo kuririmba iyi ndirimbo, Massamba yahise yinjira mu ndirimbo yo kuramya no guhimbaza Imana, barayiririmbana. Gahongayire yashimiye cyane Massamba ku bwo kumushyigikira mu muziki. Abandi bashimiwe na Gahongayire, harimo Aime Uwimana bakunze kwita Bishop.

Gahongayire na Massamba Intore

Yishimiye imyaka 22 amaze mu muziki

Mike Karangwa n’umugore we Isimbi

Diana Kamugisha acinya akadiho

Ingabire wa Transparency International Rwanda yanezerewe cyane

Serge Rugamba na Aline

Aline ahobera umwana wa Simon Kabera

Rev. Dr Rutayisire yanezerewe cyane

Massamba na Aline bafatanyije guhimbaza Imana

Bakatanye umutsima

Bamwe mu bitabiriye iki gitaramo

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.