× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

GOOD NEWS: Paradise.rw yamaze kubona ba Ambasaderi muri Uganda, Kenya no mu Burundi

Category: Amakuru  »  April 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

GOOD NEWS: Paradise.rw yamaze kubona ba Ambasaderi muri Uganda, Kenya no mu Burundi

Ubuyobozi bwa TPN ibarizwamo Paradise.rw na Paradise Tv buri mu mashimwe yo kuba bamaze kwibikabo ba Ambasaderi mu bihugu bitatu byo mu Karere ka Afrika y’Iburasirazuba.

Kuri ubu Paradise ifite ishimwe riremereye nyuma yo kubona ba Ambasaderi mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika y’iburasirazuba, ibi bikaba bivuze ko ikomeje kwagura imipaka.

Kuri uyu wa 03 Mata 2023, Paradise.rw yabonye uyihagarariye mu gihugu cy’u Burundi. Uwo ni Ev. Nahimana Mugisha Furaha, akaba yarakoze itangazamakuru mu gihugu cy’u Burundi kuri Radio yitwa Buja Fm iri mu zikomeye cyane muri icyo gihugu.

Si mu Burundi gusa, kuko no mu gihugu cya Uganda ndetse na Kenya, Paradise yahabonye ba Ambasaderi, ndetse inkuru za mbere zabo za mbere zatambutse kuri uyu wa Mbere tariki 03 Mata 2023.

Umunyamakuru twungutse muri Kenya ni Ishyangaryera Oscal usanzwe ari umuhanzi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Ari mu bahanzi b’abanyarwanda bafite igikundiro i Nairobi.

Uyu mukozi w’Imana ukunzwe ku ndirimbo "Mukama Webale", ni umuhungu wa Pastor Kayitare umwe mu bakozi b’Imana bafite umuhamagaro wo kubwiriza ijambo ry’Imana ryuzuye imbaraga.

Paradise.rw kandi ikaba ikomeje kwagura amashami mu bihugu bitandukanye byo hirya no hino ku isi mu rwego rwo kwamamaza ubutumwa bwiza butagira umupaka.

Umuyobozi Mukuru wa TPN Group ibarizwamo Paradise.rw na Paradise Tv, yavuze ko intambwe itewe ishimishije cyane mu mezi macye iyi kompanyi imaze, bikaba bitanga icyizere cy’icyerekezo gikomeye mu myaka 5 iri imbere. Yavuze ko "Turashima Imana ikomeje kudushyigikira".

Yavuze kandi ko akarusho ari uko aba Ambasaderi b’iki kinyamakuru mu bihugu binyuranye byo mu Karere n’ahandi, bazajya bandika inkuru mu rurimi rukoreshwa muri ibyo bihugu batuyemo.

Ibi bisobanuye ko Paradise.rw igiye kujya isohora ku bwinshi inkuru ziri mu Kirundi, Ikigande, Igiswahili, Igifaransa, Icyongereza n’izindi.

Ev. Nahimana Mugisha Furaha, Ambasadri wa Paradise.rw i Burundi

Ishyangaryera Oscal, Ambasaderi wa Paradise.rw muri Kenya

Ev. Frodouard umunyamakuru wa Paradise.rw mu Rwanda hamwe na Ishyangaryera Oscal uhagarariye Paradise.rw muri Kenya

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Kubwange ndabyishimiye cyaneeeee❤️❤️❤️
Paradise mukomereze ahooo

Cyanditswe na: Niyo peace   »   Kuwa 03/04/2023 17:41

Imana ishimwe Cane yo ikomeza kwagura umurimo wayo mu mahanga Imana ishimwe kuba yabikoze hakaboneka undi mu ambasaderi ukomoka iburundi 🇧🇮

Cyanditswe na: Ev NAHIMANA MUGISHA FURAHA  »   Kuwa 03/04/2023 17:16