Mu gihe isi ikomeje guhangana n’ikibazo cy’ibiribwa bipfa ubusa ndetse n’imiryango myinshi ikaba ibayeho mu buryo bushaririye, u Bufaransa bwatangije icyemezo cyakiriwe nk’intsinzi ku baturage no ku bidukikije.
Iki gihugu cyahisemo gushyira imbere politiki nshya igamije ko ibiribwa byasigaye mu maduka n’ahandi h’ubucuruzi bitajugunywa, ahubwo bigahinduka inkunga igera ku miryango ibikeneye cyane. Byakiriwe n’imbaga nk’ikimenyetso cy’uko politiki y’u Bufaransa ishobora kuba iri kurushaho kuba nziza.
U Bufaransa, busanzwe bukorera imbere mu bikorwa byo kurengera ibidukikije, bwongeye gutera indi ntambwe ishimangira ko politiki y’igihugu ishobora gushyira imbere ubuzima bw’abaturage no kurengera isi.
Gahunda nshya yo gukumira guta ibiribwa isaba ko ibiribwa bikiri byiza ariko byarenze ingano mu maduka n’amacumbi y’ubucuruzi bitajugunywa, ahubwo bigashyikirizwa imiryango n’ibigo byita ku bantu batishoboye.
Abakoresha imbuga nkoranyambaga ku isi hose bashimye iki gikorwa, bavuga ko ari urugero rufatika rwo kugira impuhwe ku rwego rw’igihugu. Hari abavuze bati “Harakabaho u Bufaransa, mufite umutima wa zahabu!” abandi bati “Ni politiki nzima.”
Abahanga mu birebana n’ubukungu no mu bijyanye n’imibereho myiza basobanura ko iki cyemezo gifite intego ebyiri: kugabanya imyanda ihumanya ikirere, no gufasha imiryango itifashije kubona ibyo kurya mu buryo buhoraho.
Ni uburyo bw’iterambere butuma ibiribwa byagombaga kuba imyanda bihinduka igisubizo ku kibazo cy’inzara, kikaba n’urugero rw’uko ibihugu bishobora guhindura imikorere y’ubukungu bigafasha abantu bakeneye ubufasha.
U Bufaransa bwabaye igihugu cya mbere gutegetse supermarket zose kujya ziha abakene ibiryo byabuze abaguzi