× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Filime “The Bishop’s Family“ yigisha uko imiryango igomba kubana neza yatangiye gutambuka kuri Youtube

Category: Cinema  »  February 2023 »  Sarah Umutoni

Filime “The Bishop's Family“ yigisha uko imiryango igomba kubana neza yatangiye gutambuka kuri Youtube

Abakunzi ba Sinema nyarwanda batuye hanze ya Afrika bashyizwe igorora.

Zacu Entertainment izwi cyane nka Zacu, ni kompanyi ikora filime nyinshi zitandukanye harimo izikunzwe cyane kandi zinyura kuri Televiziyo y’u Rwanda RTV nka Seburikoko, City Maid, Indoto, Ejo si kera ndetse no kuri Zacu Tv igaragara kuri Canal+ shene ya 38 nka The Bishop’s Family n’izindi.

Kuwa kane tariki 02/02/2023 ni bwo filime y’uruhererekane The Bishop’s Family yatangiye gutambuka ku rubuga rwa YouTube ya Zacu Entertainment. Ku bari hanze y’Africa bayireba. Zacu Entertainment izajya itambutsa iyi filime buri wa kane saa 10:00 (GMT) cyangwa saa 12:00 ku isaha y’i Kigali.

The Bishop’s Family ni filime y’uruhererekane yo mu bwoko bwa drama ivuga ku nkuru y’umugabo Bishop Dan ubwiriza ubutumwa bw’iyobokamana washakanye n’umugore Jane, abakristu bafata nk’umupagani.

Bishop Dan na Jane babyaranye abana 3, umuhungu w’imfura n’abakobwa 2. Kubera ubuzima Jane yabayemo kera mu bukumi bwe bukomeje kumukurikirana, agomba gufatanya n’umugabo we gukemura ibyo bibazo mbere yuko umuryango we usenywa n’amateka ye y’ahashize.

Igice cya mbere cyamaze kugera ku rubuga rwa YouTube rwa Zacu Entertainment. Iki gice kivuga ku kuntu Anadrew, umwana wa Bishop aba ashaka kujya kwibana, bimwe bizwi nko kujya muri Ghetto nyuma y’uko ise amusanze mu mico avuga ko itari myiza. Icyemezo kitashimishije ababyeyi be aribo Bishop Dan n’umugore we Jane.

Akina yitwa Bishop Dan ariko ubusanzwe yitwa Mwiyeretsi Alain Samson

Iyi filime yigisha uko imiryango igomba kubana neza kabone n’ubwo abagize umuryango baba bafite ibibazo bitandukanye yaba ibijyanye n’ubuzima cyangwa imyemerere itandukanye. Iyi filime kandi yigisha ku kubabarirana kw’abashakanye n’andi makimbirane aza mu muryango.

Kuba The Boshop’s Family yatangiye kwerekanwa kuri Youtube, ubuyobozi bw’iyi filime buvuga ko bisobanuye ikintu kinini ku bakunzi ba filime za Zacu Entertainment cyane ababa hanze kuko batabasha kuyireba kuri shene ya Zacu TV.

Icyo filime yitezweho: Nkuko byagarutsweho n’umuyobozi wa Zacu Entertainment, iyi filime yakoranywe ubuhanga, ifite amashusho meza, ndetse n’ibikoresho byayikoze bitandukanye cyane nibyakoze izindi iyi nzu itegura mafilime ikoresha. Ibi bitanga icyizere ko izabasha guhatana mu ruhando mpuzamahanga rwa filimi nziza ndetse no mu maserukiramuco.

The Bishop’s Family yatangiye gukorwa no gutunganwa mu kwezi kwa cyenda. Iyi filime yerekanwe bwa mbere itangiranye n’ifungura rya shene ya ZACU TV igaragara kuri Canal Plus kuri shene ya 38.

Ikaba imaze kwerekanwa ibice (seasons) bibiri kuri ZACU TV kandi iracyakomeza gukinwa kugeza ku gice cya kane. Buri gice(season) gifite uduce 13 tumara iminota itarenze 30. Zacu Entertainment yatangiye kuyisohora guhera ku gice (season) cya mbere.

Akina yitwa Pastor Phillip [Pasiteri wungirije] ariko ubusanzwe yitwa Tuyisenge Aime Valens

Abakunda The Bishop’s Family batuye hanze ya Afrika batangiye kuyireba kuri Youtube

FILIME THE BISHOP’S FAMILY YATANGIYE KWEREKANWA HANZE Y’AFRIKA

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.