“Ndashaka kubaza Yesu impamvu Imana yaturemeye ku isi yuzuyeho ibyaha kandi ibizi neza ko tuzabikora, yarangiza ikavuga ko izaduhana, igashyiraho ibihano bizaturimbura” – Felix Muragwa yashyize hanze indirimbo ‘Yesu Arahamagara’ anavuga ku buzima bwe bwite
Umuririmbyi w’indirimbo zihimbaza Imana, Felix Muragwa, ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aherutse gusohora indirimbo nshya yitwa “Yesu Arahamagara”, ifite ubutumwa bukomeye bugamije guhamagarira abantu gusubira ku Mana.
Mu gihe iyi ndirimbo yakomeje gukundwa n’abumva ibihangano by’umwuka, Muragwa yanagaragaje ibice byimbitse ku buzima bwe bwite mu kiganiro yagiranye na Paradise.
Yavuze ku ndwara atinya, ahantu yifuza kuzatemberera, ndetse n’ibibazo bibiri azabaza Yesu nagera mu ijuru. Ni umuntu utekereza cyane ku buzima, ku mibanire y’abantu n’Imana, ndetse n’ibyihishe inyuma y’ibibazo bikomeye bihangayikishije benshi.
Mu byo atinya kurusha ibindi, Muragwa yagaragaje indwara eshanu zimukura umutima iyo azitekerejeho. Muri zo harimo indwara y’umutima, kanseri, virusi itera SIDA, kwibagirwa bikabije (dimensions), ndetse n’indwara yo kujuguma ituma umuntu atakaza ubushobozi bwo kugenda no gukora. Izi ndwara zitandukanye zigaragaza ibikomeye yibazaho ku buzima, ariko mu buryo bujyanye n’ukwemera kuko yemeza ko icyizere akigirira muri Kristo.
Nubwo afite aho atuye, Muragwa afite inzozi zo kuzatemberera ibihugu bitandukanye ku isi. Ahantu hatanu yifuza kuzageramo harimo Dubai, Jamaica, Afurika y’Epfo, Isirayeli na Koreya.
Aho hantu hafite ubusobanuro bukomeye kuri we: hari aho akururwa n’amateka y’ubutumwa bwiza, ahandi n’umuco, ndetse no kwirebera ibikorwa by’iterambere n’imibereho itandukanye. Ibi byose binagaragaza ko nubwo ari umuramyi, afite inyota yo kumenya isi n’ubushake bwo gukura mu bwenge n’ubunararibonye.
Muragwa yanahishuye ibibazo bibiri bibyibushye yifuza kuzabaza Yesu Kristu nagera mu ijuru. Icya mbere ni ukumenya impamvu Imana yaremye isi yuzuye ibyaha, izi neza ko abantu bazabikora, ariko igashyiraho ibihano bikomeye. Icya kabiri ni ukumenya ubushobozi Yesu yari afite kugira ngo aneshe Satani.
Ibi bibazo byombi byerekana uburemere bw’uko Muragwa abona ukwemera: si ukwizera kudafite aho gushingiye, ahubwo ni ukwemera gushingiye ku gushakisha akora ubushakashatsi, kwibaza no guharanira gusobanukirwa Imana mu buryo bwimbitse.
Muri iyi minsi, Felix Muragwa yashyize hanze indirimbo nshya yise “Yesu Arahamagara”, yasohotse ku wa 10 Nyakanga 2025. Ni indirimbo ituje, irimo ubutumwa bukomeye bushingiye ku Ijambo ry’Imana, ishyira imbere ubutumwa bwa Yesu buhamagarira abantu kwihana no kwakira agakiza.
Ubutumwa buyirimo bwakoze ku mitima y’abatari bake, harimo n’umuramyi wubashywe Nice Ndatabaye, wavuze ko iyo ndirimbo yamukoze ku mutima, akayihamiriza ku magambo akomeye ashingiye ku Byanditswe byo muri 1 Timoteyo 2:4. Ubutumwa Nice yatangaje ku mbuga nkoranyambaga, hashize iminsi mike iyo ndirimbo isohotse, bwagize ingaruka nziza ku bayumvise, burushaho kwemeza ko iyo ndirimbo ifite uburemere mu buryo bw’umwuka.
Felix Muragwa ni umuhanzi ukora umuziki agamije gufasha imitima kwegera Imana. Azwi mu ndirimbo nka “Amahoro Masa” yakoranye na Diane Nyirashimwe, “Ku Musaraba”, ndetse n’iyi nshya “Yesu Arahamagara” iri kwigarurira imitima ya benshi.
Yakuriye mu muryango wubaha Imana, atangira umurimo wo kuririmba akiri muto, akaba asengera muri El-Shaddai International Church muri Amerika. Yakoze igitaramo gikomeye mu 2022 cyitwaga “Uduhembure Live Concert” i Austin, Texas, kandi amaze gushyira hanze Album ye ya mbere, ari no gutegura ibindi bitaramo bigamije kwamamaza ubutumwa bwiza.
Uretse impano afite mu muziki, Felix Muragwa azwiho kugira ijwi ririmo amarangamutima, rikora ku mutima w’umwumvise. Afite umuco wo kwicisha bugufi, kubaha Imana no kutagendera ku by’isi, ahubwo akagira icyerekezo gishingiye ku kwizera. Ni yo mpamvu amagambo ye ku buzima bwe bwite, kimwe n’ubutumwa atanga mu bihangano bye, bifatwa nk’intangarugero n’inyigisho zifasha benshi.
Ubushobozi bwa Muragwa bwo gusangiza isi ibyo atekereza, n’ubushake bwo gukomeza kubwiriza binyuze mu ndirimbo, bituma ibikorwa bye bigira uburemere bukomeye mu ruhando rw’abahanzi b’Abakristo. Indirimbo “Yesu Arahamagara” ntabwo ari indirimbo isanzwe. Ni ijwi rya Kristo rikangura imitima ya benshi, rikagaragaza ko igihe cyo kwitabira ubutumire bw’agakiza kitararenga.
Reba indirimbo “Yesu Arahamagara” nawe wungukirwe n’ubutumwa burimo:
Felix Muragwa ari gukundwa mu ndirimbo yise "Yesu Arahamagara"