× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Fabrice Munyaneza wibereye i Doha muri Qatar yakoze mu nganzo yibutsa abababaye ko bazaseka

Category: Artists  »  3 months ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Fabrice Munyaneza wibereye i Doha muri Qatar yakoze mu nganzo yibutsa abababaye ko bazaseka

Yesu araryoshye! Yitwa Fabrice Munyaneza, yavukiye mu Rwanda, gusa kuri ubu yibereye i Doha muri Qatar mu rwego rwo gushaka imali dore ko Imana ayigendana.

Kuri ubu yasohoye indirimbo yise "Imirimo y’Imana" igaruka ku mashimwe aremereye y’imirimo Imana yamukoreye .

Aganira na Paradise, Fabrice Munyaneza, yagize ati: "Kuva navuka nagiye mbona ukuboko kwiza k’Uwiteka ku buzima bwanjye. Ni kenshi nahuraga n’imisozi imbere yanjye, hari kenshi nabonaga ndi mu gikombe nshidikanyamana ariko Imana ikitamurura."

Yavuze ko ukuboko kw’Isumbabyose kwabanye na we mu bihe bitandukanye, n’ubutabazi bw’ijuru ari yo ntandaro y’indirimbo nshya. Fabrice wakuriye mu itorero rya Zion Temple, yigira ku birenge bya Apostle Dr Paul Gitwaza. Yatangiye kuririmba akiri umwana muto, aho yahereye muri korali yo ku ishuri ahitwa i Gihundwe.

Nyuma yo kuza mu murwa wa Kigali, yaje kwagura umuhamagaro atangira kuririmba mu nsengero. Nyuma yaje gutangira urugendo rwo kwinjira mu muziki mu mwaka wa 2020, indirimbo ye ya mbere yashyize hanze yitwa Ni Muzima.

Ni indirimbo avuga ko yahawe kuri Pasika ubwo yarimo gutekereza ku murimo ukomeye Kristo yakoreye ku musaraba, wavuyemo inshungu ku batuye isi bose.

Yagize ati: "Ubwo natekerezaga ku mirimo Yesu Kristo yakoze, igisubizo nahawe ntakindi uretse kuba kuri ubu Kristo ari muzima rwose uyu munsi ndetse n’iteka ryose. Ku bw’ibyo byandemyemo ibyiringiro byo kuzabana na we mu Bwami bwo mu ijuru."

Guhishurirwa Kristo byamuhaye intege zo kumwamamaza

Nyuma yo guhishurirwa Kristo wavuye mu ijuru akamubohora ingoyi zose yari afite, Fabrice ahamya ko byamuhaye izindi mbaraga. Ati: "Kuva icyo gihe nakomerejeho nandika n’izindi ndirimbo nyinshi cyane, gusa mu minsi ishize nibwo nagiriwe ubuntu mbasha gushyira hanze indirimbo yitwa Imirimo y’Imana."

Imirimo y’Imana niyo igejeje Fabrice Munyaneza muri Qatar

Imirimo y’Imana ni ubuhamya bwigendera

Munyaneza Fabrice ati: "Iyi ndirimbo ni ubuhamya bukomeye bw’ahantu Imana ibasha gukura umuntu by’umwihariko mu bihe bikomeye aho abaganga babuze ibisubizo cyangwa abana b’abantu bashobowe hari Imana ijya yitamuruta yitwa Jehovah umuremyi w’isi n’ijuru".

Iyi ndirimbo yavuye mu byanditswe byera.

Fabrice yavuze ko iyi ndirimbo ikomoka ku byanditswe byera byahumetswe n’Imana. Ati: "Iyi ndirimbo ikubiye mu byanditswe bibiri icyanditswe kiri mu gitabo cy’Abacamanza 15:19
ndetse no muri Yohana 9:3". Ni indirimbo asoza agira ati: "uzaseka".

Yibereye muri Qatar.

Yibukije abababaye ko nabo bazaseka.

Fabrice yaboneyeho kwibutsa abantu bakomeje kurizwa n’intimba zo mu mutima ko hariho igihe cyo kubiba ndetse n’igihe cyo gusarura, ku bw’ibyo abibutsa ko ababiba barira bazasarura baseka. Ati: "Niba urimo kurira uyu munsi humura uzaseka, niba ubabaye uyu munsi humura uzaseka."

Uyu mwaka ni umwaka wa Fabrice.

Asoza ikiganiro, yahumurije abakunzi be abibutsa ko uyu mwaka wa 2025 abafitiye impamba. Ati: "Urugendo rw’umuziki ndarukomeje nzasoza uyumwaka maze gushyira hanze indirimbo byibura 6."

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.