× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

FRESH FIRE CONFERENCE yahumuye: Imihigo 5 yeshejwe mu mwaka umwe gusa Itorero CHRIST KINGDOM EMBASSY rimaze ritangiye

Category: Ministry  »  May 2023 »  Nelson Mucyo

FRESH FIRE CONFERENCE yahumuye: Imihigo 5 yeshejwe mu mwaka umwe gusa Itorero CHRIST KINGDOM EMBASSY rimaze ritangiye

Mu gihe hasigaye amasaha macye ngo igiterane "FRESH FIRE CONFERENCE" gitangire, Menya imihigo 5 yeshejwe mu mwaka umwe gusa Itorero CHRIST KINGDOM EMBASSY rimaze ritangiye.

Mu gihe hasigaye amasaha macye ngo igiterane "FRESH FIRE CONFERENCE" gitangire, Menya imihigo 5 yeshejwe mu mwaka umwe gusa Itorero CHRIST KINGDOM EMBASSY rimaze ritangiye

Ku munsi nk’uyu ku itariki ya 1 Gucurasi CHRIST KINGDOM EMBASSY yujuje umwaka ikora ndetse kuri uyu munsi iraba yizihiza isabukuru y’Umwaka umwe Itorero ritangiye ibikorwa byo guterana.

Ni nawo munsi hatangizwa ku mugaragaro Igiterane ngarukamwaka gikomeye cyiswe FRESH FIRE CONFERENCE, kizaba gifite Insanganyamatsiko igira iti "Za mbaraga" The Same Powe. Igiterane kizagaragaramo abakozi b’Imana batandukanye kandi bakomeye.

Pastor GAKUMBA Tom Vianney & Anitha Gakumba basobanura umwaka w’ibikorwa bagize bavuga ko bagize ibihe bivanze ndetse bagashima Imana ku bw’imirimo Imana yabashoboje kugera aho mu mwaka umwe w’akazi katoroshe ariko bahamya ko gatanze umusaruro.

Ku rutonde rw’ibikorwa byeshejwe na CHRIST KINGDOM EMBASSY iyobowe na Pastor Tom & Anitha hakozwe byinshi ndetse ibindi biracyakorwa ariko Paradise.rw yabahitiyemo imihigo 5 yeshejwe kandi n’imirimo yatanze umusaruro ugaragarira buri wese.

1. Imibare y’abantu bakizwa yarazamutse

Matayo 28:19 Nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, mubabatiza mu izina rya Data wa twese n’Umwana n’Umwuka Wera.

Abashumba bakuru ba CHRIST KINGDOM EMBASSY bavuze ko Imana yabashoboje kuvuga ubutumwa ndetse bakora ibitaramo bitandukanye birimo ivugabutumwa ryo mu Itorero ndetse no hanze, abantu bagera kuri 200 barakizwa ndetse n’abandi bagenda biyumvisha neza. Iri ni Itegeko rikomeye Kristo Yesu yasigiye Itorero nk’umubiri wa Kristo.

2. Guhindura imyifatire, abavuye mu biyobyabwenge

Pastor Tom yivugiye ubwe intumbero ikomeye n’icyerekezo itorero abereye umuyobozi bihaye ko ari ugufasha urubyiruko uburyo byo guhindura imyifatire ndetse bakava mu ngeso mbi zirimo kureka gukoresha ibiyobyabwenge no kuva mu businzi, ubusambanyi kuko uretse no kubura ijuru byangiza nejo hazaza habo.

3. Abantu bakize indwara mu buryo bufatika

Iki ni ikintu yabwiye Itangazamakuru ko hari abantu bo ubwabo bakwitangira ubuhamya bw’ibyo Imana yakoze. Yagize ati "Nabonye abantu barenze umwe bivugira uburyo bakize indwara ndetse n’abari barabuze amahoro biyaturira ko bafite umutuzo ndetse barahari ubu bakorera Imana hano".

4. Abantu bafashijwe mu gutangira imishinga ibyara inyungu

Mu bindi itorero ryungutse muri iki gihe gito rimaze ni ukunganira bamwe mu buryo bwo guhindura imibereho ya buri munsi. Yagize ati "Twatoje bamwe ndetse dushyigikira bamwe tubabonera igishoro batangira kwiteza imbere". 

Yavuze ko muri bo hari umu mama uzatanga ubuhamya uburyo yakize indwara yo mu mutwe ndetse atangira gukora, ubu ageze kure yiteza imbere ndetse azafasha n’abandi gutangira buzinesi ababonera igishoro mu minsi ya vuba.

5. Kubaka ubushobozi bwo gusakaza ubutumwa bwiza kuri murandasi no ku mbuga nkoranyambaga

Itorero CHRIST KINGDOM EMBASSY mu bindi yabashije gushyiramo imbaraga ni uburyo yubutse urwego rw’isakazabutumwa kuri murandasi binyuze ku miyoboro no ku mbuga nkoranyambaga (Youtube, Facebook, Instagram).

Binyuze kuri izi mbuga nkoranyambaga, abatuye isi yose bakurikira inyigisho n’ibiganiro imbona nkubone Live Streaming kuri GTV Rwanda (Youtube channel) yabo ndetse ikaba icishasho n’amateraniro yo mu mibyizi, ayo ku cyumweru mu buryo bwubakitse neza ndetse bworoheye buri wese utabonetse cyangwa uherereye kure gukurikirana inyigisho nk’uhibereye.

Pastor Tom avuga ko intego nyamukuru ari ukuvuga ubutumwa abantu bagakizwa aho bahereye hose bakayoboka inzira yo gukizwa ndetse bagakurikiranwa n’amatorero yo mu gace batuyemo.

Igiterane FRESH FIRE CONFERENCE kiratangira uyu munsi ku itariki ya 01 Gicurasi 2023 kigeze tariki 07 Gicurasi 2023, kizajya kibera ku cyicaro cy’Itorero CHRIST KINGDOM EMBASSY giherereye i Kimironko inyuma ya Freedom House ku muhanda KG 93.

Abakozi b’Imana bazigisha ijambo y’Imana muri FRESH FIRE CONFERNCE harimo Bishop NTAYOMBA Emmanuel, Pastor KABANDA Stanley na Bishop LAMECH Natukwatsa wo muri Uganda. Kizatambuka imbonankubone (Live) kuri Youtube kuri GTV Rwanda.

Iki giterane kuri iyi nshuro kikazabamo n’abaramyi ndetse n’amatsinda akomeye yo mu Rwanda. Abaramyi bateganyijwe ni Aime Uwimana, Rene & Tracy, Josh Ishimwe, Chryso Ndasingwa, Deborah, Kingdom Elevation na Grace Room Worship team.

Christ Kingdom Embassy yateguye igiterane gikomeye

REBA IKIGANIRO N’ITANGAZAMAKURU HASOBONURWA BYINSHI KURI FRESH FIRE CONFERENCE

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.