Mu Rwanda hagiye kubera igiterane gikomeye cy’ibitangaza n’Umusaruro cyateguwe n’Umuryango Mpuzamahanga w’Ivugabutumwa witwa A Light To The Nations.
Mu mishi ishize hasakaye amashusho y’igiterane cy’imbaturamugabo kitabiriwe n’abantu ibihumbi n’ibihumbi mu gihugu cy’u Burundi aho abacyitabiriye bataramiwe na Theo Bosebabireba na Rose Muhando, bafatanya n’aba bahazi gusingiza Imana.
Amakuru Paradise.rw yamenye ni uko igiterane nk’iki kigiye kubera mu Rwanda mu Karere na Nyagatare no mu Karere ka Bugesera. Abatuye i Nyagatare ni bo bazabanza kugerwaho n’iki giterane cyateguwe n’umuryango A Light To The Nations nk’uko Paradise yabitangarijwe na Pastor. Dr Ian Tumusime Umuyobozi Mukuru wa A Light to the Nations Africa Ministries.
Iki giterane cy’i Nyagatare kizaba tariki 7-9 Nyakanga 2023 kuva saa munani z’amanywa kugeza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba. Kizajya kibera i Rukomo ku kibuga cya Rukomo. Kizaberamo ibitangaza na cyane ko cyiswe "Igiterane cy’Ibitangaza n’Umusaruro".
Abazitabira iki giterane bazahembuka mu buryo bw’Umwuka ariko kandi bamwe muri bo bazanagira amahirwe yo gutahana mu rugo ibikoresho bitandukanye by’agaciro kenshi birimo moto, telefone, igare, televiziyo n’ibindi binyuranye nk’impano, ihene,...
Ni igiterane cyateguwe na A Light To The Nations iyoborwa na Ev. Dana Morey wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Hatumiwe abahanzi barimo Theo Bosebabireba na Rose Muhando, ndetse hari amakuru avuga ko hari abandi baramyi bakiri kuganirizwa.
Iki giterane kigiye kuba nyuma y’icyabereye mu Burundi kitabiriwe n’abantu uruvunganzoka. Ni igiterane cyiswe "Ubutumwa bwiza bw’ibitangaza bw’ukwimbura", cyabereye i Ngozi kuri Stade Agasaka tariki 24-26 Werurwe 2023. Nacyo cyateguwe na Ev. Dana Morey binyuze muri "A Light to the Nations".
Abarundi ibihumbi n’ibihumbi bitabiriye iki giterane, bahimbaza Imana mu ndirimbo z’abahanzi b’ibyamamare, Rose Muhando wo muri Tanzania na Theo Bosebabireba wo mu Rwanda. Si ubwa mbere aba bahanzi bari bahuriye kuri stage kuko bombi bakunze guhurira mu bitaramo bikomeye yaba mu Rwanda, Tanzania n’ahandi.
Mu mashusho Paradise.rw yabashije kubona, byari ibicika ubwo Theo Bosebabireba yaririmbaga indirimbo ye "Ikigeragezo" kuko yateye akikirizwa n’abitabiriye bose. Yateye iyi ndirimbo, ibihumbi by’abarundi bihanika amajwi bamugaragariza ko iyi ndirimbo ibaryohera bihebuje.
Ev. Dana Morey ugiye gukorera mu Rwanda ibiterane karundura ni muntu ki?
Dana Morey uyobora “A Light to the Nations”, ni inshuti y’u Rwanda, akaba akunze kuhakorera cyane ibiterane. Mu 2015 yakoreye i Rusizi igiterane cy’iminsi itanu kiswe “Rusizi Life Gospel Festival” cyatumiwemo Rose Muhando na Liliane Kabaganza wo mu Rwanda. Icyo giterane yagiteguye ku bufatanye n’amatorero ya Gikristo yo muri ako karere.
Dana Morey, hamwe na barumuna be, bafite uruganda rukomeye rwa Morey Corporation, rukora ibikoresho bya elegitoroniki, ruherereye i Woodridge, muri Illinois. Agira kandi uruhare mu bundi bucuruzi bwinshi, no kwita ku bana batishoboye muri Mexico binyuze muri programu yitwa ’Christ for all Nations and Caring for Kids’ abereye ’Co-Founder’.
Ikintu cya mbere ashyiraho umutima ni ivugabutumwa aho afite umutwaro wo kwamamaza Yesu mu bihugu byose. Ivugabutumwa akora ryibanda cyane cyane muri Afurika, Amerika y’Epfo, u Buhinde n’Uburayi bw’Uburasirazuba. Kuva mu 1986, Dana aryohewe cyane n’urushako, aho yashyingiranywe na Karman. Mu 2018 ni bwo yahawe impamyabumenyi y’Ikirenga mu ivugabutumwa "Doctorate of Ministry" yakuye muri Lviv Theological Seminary.
Uyu mukozi w’Imana, Dana Morey, ni Umubitsi ndetse akaba n’Umunyamabanga w’Inama y’Ubuyobozi ya "One God – One Day – One Africa" ifite inyota yo kugeza ubutumwa bwiza ku mugabane wa Afrika. Ev. Jennifer Wilde, ni we Perezida w’uyu muryango. Bose bafite intero igira iti "Together we can reach Africa" [Dufatanyije twagera kuri Afrika].
Dana Morey ategerejwe mu Rwanda mu biterane cy’ibitangaza n’Umusaruro
Theo Bosebabireba na Rose Muhando bategerejwe i Nyagatare nyuma yo guhurira i Burundi
Igiterane kigiye kubera i Nyagatare cyateguwe na Ev. Dana Morey