Umwanditsi w’Ibitabo akaba n’umuvugabutumwa, Germain Muhirwa, utuye muri Canada, uzwi cyane ku gitabo yise ’Heaven Test in Rwanda in 1994’, yagiranye ikiganiro kihariye na Paradise Tv.
Muhirwa yavuze ko mu mwaka wa 2014 ari bwo yatangiye kwandika ibitabo, ubu akaba amaze kwandika ibitabo 6. Ibyinshi biri mu rurimi rw’Icyongereza, ariko yatangiye no kwandika mu Kinyarwanda.
Mu bitabo yanditse, icyakunzwe cyane ni icyo yise ’Heaven Test in Rwanda in 1994’ avugamo ko Ikizamini cy’Ijuru cyatsinze abantu mu Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
"Nakiriye agakiza mu buryo buntunguye, mbifata nk’impano ikomeye nabonye kuva navuka". Ni ko yabwiye Nelson Mucyo wa Paradise Tv baganiriye. Muhirwa yatangaje ko yakiriye agakiza mu mwaka wa 2016, akaba atari abyiteguye, ariko ubu yishimira bikomeye kumenya Yesu.
Igitabo cye ’Heaven Test in Rwanda in 1994’ cyarakunzwe cyane
REBA HANO IKIGANIRO KIHARIYE TWAGIRANYE NA GERMAIN MUHIRWA